Abapasiteri bamaganye abasambana bitwaje Noheli

Hari abapasiteri bavuga ko bibabaje kubona umunsi wa Noheli abantu bitwaza ko bakiriye Umukiza Yezu bagatsemba amatungo, ndetse akaba ari nabwo ngo bakora ibyaha byinshi.

Umushumba w’Itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda, Pasiteri Majyambere Joseph agira ati “Mariya nyina wa Yesu nta wamuhaye igikoma, Noheli yakabaye igihe cyo kwiyiriza ubusa ahubwo bakibuka ibyo, bagakenyera bagategereza Umukiza ko azaza kubacungura, azaza gukura abakirisitu mu isi.”

“Yohani Umubatiza yavugaga ngo “Mugorore inzira z’Uwiteka, ufite imyambaro ibiri ahereze umwe utawufite, ufite ibiribwa na we abigenze atyo, ariko abantu babitekereza bitandukanye, usanga amatungo guhera ku nkoko, ihene, intama n’inka yahuye n’akaga gakomeye ka Noheli”.

“Nakubwira ko uriya munsi wa Noheli atari wo Yesu yavutseho, nta mukirisitu w’ukuri wakabaye afata umwanya wo kwizihiza Noheli muri buriya buryo, kuko ba Petero bakubitwaga, bafungwaga, bakabambwa, ba Pawulo babacaga igihanga, abo se bari kubona umwanya wo kwizihiza Noheli no kubaga ihene n’intama?”

“Kuri uyu munsi abakobwa batwara inda bagiye gusura abantu wavuga ko ari byo kwizihiza ivuka ry’Umukiza waje gukiza abantu ibyaha, ahubwo akaba ari bwo babikora cyane!

“Ubukirisitu abantu babugize ubusirimu bwo kwambara, gusambana, kunywa inzoga no kurara mu maloje(lodge)!”

Uwitwa Pasiteri Muhire utuye ku Gisozi na we akomeza ashimangira ko intego ya Noheli “atari umunsi wo kwica amatungo no kurya no kwambara ibyo abantu badaheruka”.

“Ahubwo ni umunsi wo gufasha abababaye no kwiyunga n’abaturanyi”.

Icyegeranyo Kigali Today yakoze cy’ibyavuye ku mabagiro amwe n’amwe mu gihugu, kigaragaza ko inka zabazwe ku munsi ubanziriza Noheli no kuri Noheli nyirizina zirenga 1,113. Uwabara ihene, intama n’inkoko byo ashobora gusanga zikubye uwo mubare inshuro nyinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibi byoseeeeeeee nibihimbano byunvinyweho(Convention) bigamije kuyobya no gucuruza ntakindi bikazarangira abantu babiryojwe n’Imana. Iman’idutabare.

Alias yanditse ku itariki ya: 27-12-2019  →  Musubize

Abapasiteri ni bamenye yuko Noheri atari "Ivuka rya Yesu".Kuki bahimbye iyo tariki?Abigishwa ba Yesu nta na rimwe bizihije Noheli.Abantu ku isi hose bizihiza Noheli ku buryo budasanzwe.
NOHELI niwo munsi mukuru wizihizwa n’abantu benshi ku isi kurusha iyindi.Igitangaje nuko n’amadini atemera YESU nayo awizihiza cyane mu rwego rwo "kwishimisha" no Gucuruza: Aba Hindous,Abaslamu,aba Bouddhists,aba Shintos,Animists,etc... Nubwo bimeze gutyo,NOHELI niwo munsi ubabaza Imana kurusha iyindi kubera ko aribwo abantu bakora ibyaha cyane kurusha indi minsi.Barasinda ku bwinshi cyane,bakarwana,bakicana,bagasambana kurusha indi minsi mu rwego rwo kwishimisha.Nubwo isi yose iwizihiza bavuga ko ariwo Munsi Yesu yavutse,ni ikinyoma.Ntabwo Yesu yavutse le 25 December.Nta muntu uzi itariki Yesu yavukiyeho.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki yari umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ikigirwamana cyabo kitwaga MYTHRA.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana.Birayibabaza cyane.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli.Abigishwa ba Yezu tugenderaho,nta na rimwe bizihije NOHELI.Yatangiye kwizihizwa n’Abagatolika le 25/12/354.

niyomugabo yanditse ku itariki ya: 26-12-2019  →  Musubize

Ntabwo tugengwa n’ikibi.itariki iminsi amasaha sicyo gikuru.Imana niyo nkuru kwishimira kuvuka k’Umucunguzi sibibi kuko umutima unezerwa uhora mu birori. Ariko kunezerwa ntibivuze gukora ibyaha.

Augustin yanditse ku itariki ya: 27-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka