Gasogi United itsinze APR FC mu mukino wabonetsemo amakarita 4 atukura

Ikipe ya Gasogi United yatsinze APR FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Tidiane Koné mu mukino wabonetsemo amakarita 4 y’umutuku.

Abakinnyi ba Gasogi United bishimiye intsinzi
Abakinnyi ba Gasogi United bishimiye intsinzi

Uwo mukino wa gicuti wahuje Ikipe ya APR FC na Gasogi United wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Ukuboza 2019.

Abakinnyi 11 ba Gasogi United babanjemo:

Kwizera Olivier (umunyezamu), Nkubana Marc, Ndabarasa Tresor, Kazindu Bahati Guy, Kwizera Aimbale, Kaneza Augustin, Ndikumana Tresor, Herron Scarlon, Tidiane Koné, Muganza Isaac na Manase Mutatu.

Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga:

Ahishakiye Hertier(Umunyezamu) Nshimiyimana Yunusu, Rwabuhihi Placide, Mutsinzi Ange, Bukuru Christopher, Nshuti Innocent, Ishimwe Kevin, Ngabonziza Gylain, Niyomugabo Claude na Ishimwe Anicet.

Ikipe ya APR FC yabanje mu kibuga
Ikipe ya APR FC yabanje mu kibuga

Ni umukino wagaragayemo guhangana ku mpande zombi ariko Gasogi ikarusha APR FC abakinnyi bamenyeranye. Gasogi yaje gutsinda APR FC igitego ku munota wa 20 ari nako igice cya mbere cyarangiye.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa APR FC aho umutoza Nably Bekraoui yinjije ikipe ya mbere mu kibuga irimo Manzi Thierry, Djabel Manishimwe, Djuma Nizeyimana, Danny Usengimana, Ombolenga Fitina n’umunyezamu Fiacre Ntwari. Iyi kipe yinjiye mu kibuga isa n’aho yatanze akazi kuri Gasogi United ariko umunyezamu mushya wa Gasogi United Kwizera Olivier ababera ibamba.

Ku munota 78 w’umukino, umutoza wa APR FC Nabily Bekraoui yashyamiranye na Rutahizamu wa Gasogi Tidiane Koné wari usimbuwe maze bombi bahabwa amakarita atukura.

Ku munota wa 87 w’umukino, abakinnyi babiri Byiringiro Lague wa APR na Manase Mutatu ukinira Gasogi na bo bashyamiranye. Manase yateze Lague maze babyuka bashyamirana umusifuzi abaha ikarita itukura bombi.

Nyuma y’umukino, umunyezamu Kwizera Olivier wa Gasogi United wakinnye umukino we wa mbere muri iyo kipe, yavuze ko yishimiye uko umukino wagenze.

Umunyezamu Kwizera Olivier wahoze muri APR FC yakinnye umukino we wa mbere muri Gasogi United
Umunyezamu Kwizera Olivier wahoze muri APR FC yakinnye umukino we wa mbere muri Gasogi United

Yakomeje avuga ko yahisemo kujya muri Gasogi United kugira ngo yongere kuzamura urwego rwe mu kibuga, abone uko azerekeza hanze y’u Rwanda.

Indi mikino ya gicuti:

Ku wa gatandatu:

APR FC 0-1 Gasogi United
As Kigali 2-1 Virunga

Ku Cyumweru:

Rayon Sports vs Kalisimbi yo muri RDC ( 15:30 Stade ya Kigali )
As Kigali vs Dauphin Noir (15:30 kuri Stade Umuganda)

UMunyezamu Kwizera Olivier avuga ko gukina muri Gasogi bizamufasha kwigaragaza bityo abone uko ajya gukina hanze y'u Rwanda
UMunyezamu Kwizera Olivier avuga ko gukina muri Gasogi bizamufasha kwigaragaza bityo abone uko ajya gukina hanze y’u Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nari narabuze ikipe nakwizera, ubu nagiye inyuma ya Gasogi fc

Gakuba yanditse ku itariki ya: 29-12-2019  →  Musubize

Nari narabuze ikipe nakwizera, ubu nagiye inyuma ya Gasogi fc

Gakuba yanditse ku itariki ya: 29-12-2019  →  Musubize

Buriya APR FC yabikoze nkana kugira ngo gasogi nayo izavuge ko yigeze gutsinda igihangange

Nzqgayaga yanditse ku itariki ya: 29-12-2019  →  Musubize

Apr
Oyeeee

Nshimiyimana. Innocent yanditse ku itariki ya: 29-12-2019  →  Musubize

Oyeeee!!!
Gusa iyi championa iteye amatsiko gusa insinzi yokuwa 21 turacyayibyina.

Hakizimana didier yanditse ku itariki ya: 29-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka