Abikorera bo mu ntara y’Amajyaruguru barasabwa kunoza ubuziranenge no kongerera agaciro ibyo bakora, kugira ngo ubwo ishoramari ry’isoko rusange rya Afurika rizaba ritangiye gushyirwa mu bikorwa, rizasange bihagazeho kandi biteguye kugaragaza uburyo u Rwanda rumaze kugera ku rwego rwo kongera ingano y’ibikorerwa imbere mu (…)
Guverineri w’intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, avuga ko abakozi bazajya abahabwa akazi bazajya basinyira kudasambanya abana mbere yo kugatangira.
Urubyiruko rwize imyuga n’ubumenyingiro ruhamya ko rutangira kwinjiza amafaranga rukiri mu ishuri ku buryo iyo rurangije kwiga rudashomera, rugashima Leta yashyizeho iyo gahunda.
Umukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona wahuje AS Kigali na Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatandatu, warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa
Ikipe ya Gicumbi FC iratangaza ko yiteguye gutsinda Rayon Sports ikava ku mwanya wa nyuma imazeho iminsi
Muri gahunda y’ukwezi kwahariwe umuryango, urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru, kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2019 rwamurikiye umuryango utishoboye inzu n’ibikoresho binyuranye.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2019, mu mujyi wa Musanze haberaga irushanwa ryiswe iry’abahinzi (Farmer’s race).
Mu karere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru, imiryango itagira ubwiherero ikunze kugorwa no kubona uko yiherera bigatuma hari abajya kubutira mu baturanyi, abandi bagakoresha ubwiherero bwubatse mu buryo bushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, hakaba n’abadatinya kwituma ku gasozi.
Uzamukunda Anne-Marie, ni umwe mu babyeyi b’abana 336,210 kuri ubu barererwa mu ngo mbonezamikurire z’abana bato (ECDs), bakomoka ahanini mu miryango itishoboye.
Umwalimu wigisha ku ishuri ribanza rya Akayange, mu kagari ka Ndama umurenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagatare, nyuma yo gufatwa aryamanye n’umunyeshuri yigisha.
Ababyeyi bo mu murenge wa Kirehe mukarere ka Kirehe barasabwa guha abana babo uburere budahutaza birinda kubakubita no kubaha ibindi bihano bikomeye, kuko bibagiraho ingaruka mubuzima bwabo.
Abafite inzu z’ubucuruzi mu mujyi wa Huye zari zarafunzwe, nyuma y’imyaka ibarirwa muri itandatu bakemererwa kuzivugurura, barishimira ko ubu bazifitiye abakiriya, ariko abacuruzi bo bararira ayo kwarika kuko ngo nta baguzi.
Urubanza rwa Nsabimana Calixte wiyise ‘Sankara’ rwimuriwe mu rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza, kuko ari rwo rufite ububasha bwo kuburanisha imanza z’inshinjabyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.
Banki ya Kigali (BK) ifatanyije n’ikigo ‘Inkomoko’ gitanga amahugurwa n’ubujyanama ku micungire y’imishinga, basoje irushanwa rya BK-Urumuri ryahatanagamo ba rwiyemezamirimo bato bashaka inguzanyo itagira inyungu yo kwagura imishinga yabo.
Ku mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, APR FC ihatsindiye ESPOIR ibitego 3-1 ihita isubira ku mwanya wa mbere
Kuva ku cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2019 kugeza tariki ya 01 Ukuboza 2019, mu Rwanda hazabera irushanwa rya Tennis ryiswe ‘Rwanda Open’.
Akanama nkemurampaka ka "RFI talents du rire" kemeje ko umunrwenya ukomoka mu Rwanda n’i Burundi, Michaël Sengazi, ari we watsindiye iki gihembo ku nshuro yacyo ya gatanu gitanzwe.
Umuryango Imbuto Foundation wahaye Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) imbangukiragutabara 20, mu rwego rwo kuyunganira hagamijwe guha serivisi nziza abarwayi kuko ngo izihari ari nke ndetse harimo n’izishaje.
Bimaze kuba nk’akamenyero ko Abanyarwanda bamaze kugira ubushobozi bw’amafaranga, mu bitekerezo byabo hahita hazamo no kubaka inzu zo guturamo.
Akenshi mu mpera z’icyumweru hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu mujyi wa Kigali no mu mijyi yunganira Kigali, haba hari ibitaramo byateguwe kugira ngo bifashe abantu gususuruka.
Rwiyemezamirimo Niyidukunda Mugeni Euphrosine, washinze uruganda rukora amavuta muri avoka arasaba inkunga kugira ngo abashe gukora amavuta menshi yagera ku Banyarwanda b’ibyiciro byose.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Habineza Jean Baptiste, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza, akurikiranyweho ibyaha byo kuzimanganya ibimenyetso no gutanga ubuhamya bw’ibinyoma mu rubanza rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri kaminuza y’amahoteli, ikoranabuhanga n’ubukerarugendo (UTB) ku Kicukiro, umunyeshuri wese winjiramo abanza gukoza ikarita ku kuma kari ku rukuta, agahita abona ifoto ye n’andi makuru amuranga ku rundi rukuta rw’imbere ye.
Gatesi Jeanne (izina ryahinduwe) avuga ko guterwa inda na musaza we byamuhugije igitsina gabo kugera kuri se umubyara.
Ubushakashatsi bwa DHS (Demographic and Health Survey) buheruka bwerekanye ko mu Rwanda 19% by’abashaka kuboneza urubyaro batabigeraho kubera impamvu zinyuranye.
Kuri uyu wa kane tariki ya 21 Ugushyingo 2019, hatangiye umunsi wa cyenda wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, ikipe ya Gasogi United yakiriye Musanze FC kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, zihanganyiriza igitego kimwe kuri kimwe.
Mu gihe mu mujyi wa Musanze hakomeje kuvugwa ubujura bukabije burimo gutobora amazu, Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, aranenga bamwe mu bakora irondo ry’umwuga bazwi ku izina rya ‘Home Guard’ batita ku kazi bashinzwe, bamwe muri bo bagafatanya n’amabandi kwiba abaturage.
Ikigo Star Times cya mbere muri Afurika mu gucuruza amashusho afite ikoranabuhanga rigezweho (digital), kiri guha abakiriya bashya n’abasanzwe impano z’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2019 n’itangira uwa 2020, binyuze muri poromosiyo nshya ya ‘Dabagira n’ibyiza bya StarTimes’.
Tour du Rwanda igiye gukinwa ku nshuro ya 12, izarangwa n’imwe mu mihanda mishya izaba inyurwamo mu irushnawa rizaba muri Gashyantare-Werurwe 2020
Jean Mutsinzi wabaye perezida w’urukiko rw’ikirenga bwa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 21 Ugushyingo 2019.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu bya Afurika, iterambere ry’ubukungu rigendera ku guhuza ikoranabuhanga n’inganda, no guhuza ubumenyi n’umusaruro.
Mu buryo butandukanye n’ubusanzwe buzwi ku bana bato, gukuka amenyo ku bantu bakuze ntabwo ari icyiciro cy’ubuzima kigomba kubaho byanze bikunze, kuko biva ku ndwara z’amenyo.
Umunsi wa kabiri wa shampiona ya Volleyball mu Rwanda uteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, ntukibereye muri Kigali Arena nk’uko byari biteganyijwe
‘Agaciro Basketball Tournament’ ni irushanwa ritegerejwe muri iyi week end, aho ryitezweho kongera guhanganisha ibihangange mu mukino wa Basketball mu bagabo no mu bagore.
Rutahizamu wa APR FC Sugira Ernest akomeje gukorera imyitozo mu ikipe y’abakiri bato ya APR FC, mu gushyira mu bikorwa ibihano yahawe n’ikipe ye
Miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda agiye gushorwa mu kubaka ubwanikiro bwa kijyambere n’uruganda bitunganya kandi bikongerera agaciro igihingwa cya tungurusumu mu Rwanda.
Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bageze mu cyumweru cya 28 mu byumweru 52 by’ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’. Muri uku kwezi k’Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda irimo gufatanya na MTN-Rwanda muri ubu bukangurambaga. Kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Ugushyingo 2019, ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwakomereje mu (…)
Banki y’u Rwanda y’iterambere (BRD), iratangaza ko igiye gutanga inguzanyo ku bifuza kugura inzu ziciriritse ku rwunguko rutoya ugereranyije n’inyungu yari isanzwe yakwa n’amabanki.
Imyaka ibaye 10 isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda, ’Tour du Rwanda’ ribaye mpuzamahanga, aho kugeza ubu ryamaze guhindura icyiciro ribarizwamo.
Umuryango urwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango abagabo babigizemo uruhare (RWAMREC) uratangaza ko abagabo basambanya abana, badakwiye kwitiranwa n’abandi bagabo biyubaha, ko ahubwo abo bakwiye guhabwa izina ry’’ibirura’.
Kuwa gatanu tariki 15 Ugushyingo 2019, ni bwo habaye ‘Rayon Sport day’, umunsi warimo ibikorwa bitandukanye byateguwe n’ikipe ya Rayon Sport FC.
Nyuma y’imyaka itatu ingo zibarirwa mu bihumbi bibiri zo mu Karere ka Gisagara zifashwa kwikura mu bukene bukabije n’umuryango Concern, zirishimira intambwe zateye.
Ni kenshi uzabona ko iyo imvura iguye izuba rirasiramo, mu kirere hahita hishushanyamo umukororombya ndetse n’imvura yari igiye kugwa ikayoyoka cyangwa ikagabanya ubukana yari izanye.
Itsinda rya Charly&Nina rikorera umuziki mu Rwanda, muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2019, ryerekeje muri Nigeria, ahagomba kubera ibirori byo gutanga ibihembo bya AFRIMA ku bahanzi b’Abanyafurika barenga 50 n’ibihangano birenga 200 biturutse mu bice bya Afurika.
Depite Edda Mukabagwiza ukuriye abadepite b’Abanyarwanda bari mu nteko ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika Karayibe na Pasifike (Afrique Caraïbe et Pacifique-ACP), ahamya ko kuba u Rwanda ruri muri uwo muryango ari ingenzi, kuko urufasha kubona ubushobozi bwo gukora imishinga y’iterambere.
Umuhoza Charlotte ni umwe mu babyeyi bitabiriye umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana ku bana bavuka badashyitse wizihirijwe ku bitaro by’akarere ka Kirehe kuwa kabiri tariki 19 Ugushyingo 2019.
Hashize iminsi hirya no hino mu gihugu humvikana abantu bihererana abandi bakabambura amafaranga babizeza akazi cyangwa kuzabajyana mu mahugurwa mu mahanga cyangwa kubabonerayo akazi, abandi bagahamagarwa ku matelefoni babwirwa ko batsindiye amafaranga n’ibindi bihembo ahantu runaka.
Nyuma y’iminsi itatu gusa atangiye imirimo nka Minisitiri mushya w’ibidukikije, Ambasaderi Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya, akazi ke ka mbere yagatangiriye ku nama (breakfast meeting) n’abafatanyabikorwa b’iyi minisiteri.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abitabiriye inama y’ishoramari ihuza ibihugu 20 bikize ku isi n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika, izwi nka Compact with Africa (CwA), ko igihe kigeze ngo bashore imari mu Rwanda no muri Afurika, kuko ubu uyu mugabane uberanye n’ishoramari ry’amahanga.
Abana bitabiriye igikorwa cyo gutegura inama nkuru y’igihugu ya 13 y’abana, baratangaza ko biteguye kugeza ku babyeyi ndetse na Leta, ibibazo basanga bisubijwe byahindura ubuzima bwabo bagakura neza.