Umuganda w’Ukuboza 2019 uzibanda ku gukemura ibibazo byatewe n’ibiza

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko umuganda rusange usoza ukwezi k’Ukuboza 2019 uzaba ku wa gatandatu tariki ya 28 Ukuboza 2019, no ku cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2019 ku Badivantisiti b’umunsi wa karindwi ukabera ku rwego rw’Umudugudu.

Itangazo rya MINALOC rivuga ko uwo muganda uzibanda ku bikorwa bizategurwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze. Naho mu turere twabayemo ibiza, umuganda uzibanda ku bikorwa byo gukumira no gukemura ibibazo byatewe n’ibiza birimo kubakira abatishoboye amacumbi n’ubwiherero, gusana amashuri n’imihanda, gusibura inzira z’amazi (rigoles), amateme n’ibiraro no gusiba ibinogo by’amazi.

Dore itangazo rya MINALOC risobanura ibyerekeranye n’uwo muganda rusange:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Natwe I Ngororero umuganda turawiteguye

Iradukunda Modeste yanditse ku itariki ya: 27-12-2019  →  Musubize

dukorere ugihugu cyacyu tutiganda ejo niheza nituhategura

dushimirimana j Baptiste yanditse ku itariki ya: 27-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka