Ubutabera 2019: Sam Rugege yashoje ikivi, 60 bahaniwe ruswa, Aba ‘RNC’ mu rukiko

Mu mwaka wa 2019, hari byinshi byagarutsweho mu makuru yerekeranye n’ubutabera. Ibi ni bimwe muri byo.

Ababarirwa muri 60 bahaniwe ruswa

Abakozi ba Leta harimo n’abakora mu by’ubutabera ndetse n’ubugenzacyaha babarirwa muri 60 bafunzwe bakekwaho ruswa hagati ya 2015 na 2019.

Muri bo harimo uwari umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ufite munshingano ze iterambere ry’ubukungu, Mukunde Angelique, wafashwe tariki 06 Werurwe 2019, hamwe n’abandi batandatu bakekwagaho gufatanya kunyereza umutungo w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere.

Aba bafunzwe nyuma y’uko tariki 05 Werurwe 2019 hatawe muri yombi Ndayisenga Jean Marie Vianney wari umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, akurikiranyweho ibyaha yakoze mu 2014, ubwo yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara.

Ruswa imunga ubukungu bw'Igihugu
Ruswa imunga ubukungu bw’Igihugu

Tariki ya 06 Ukuboza 2019, hafunzwe Mushimiyiryo Pacifique wari umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga, Mugabutwaza Vincent, wari umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Rusizi na Banashenge Victoire wari umwanditsi mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga. Bose bakekwagaho ibyaha bya ruswa bakaga abafite ibirego mu nkiko.

Bukeye bwaho hafunzwe Muganamfura Sylvestre, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza, akekwaho kunyereza ibikoresho yari yahawe byo kubaka amateme mu Mirenge ya Mukingo na Busoro, muri gahunda ya VUP.

Ku itariki 10 Ukuboza 2019, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze uwitwa Munyaneza Sylvestre wafashwe aha ruswa umugenzacyaha, kugira ngo arekure uwitwa Niyoyita Jean Baptiste uregwa ubujura.

Tariki 15 Gashyantare 2019, Prof. Sam Rugege wari Perezida w’urukiko rw’ikirenga, ubwo yasorezaga icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko i Nyagatare, yari yavuze ko kuva mu mwaka wa 2005 kugera muri 2018 abacamanza 17 n’abanditsi b’inkiko 25 birukanywe kubera ruswa kandi ko mu mwaka wa 2011, abacamanza batatu n’abanditsi batandatu bafunzwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cya ruswa.

Icyo gihe yanatangaje ko mu mwaka wa 2017-2018 abakozi bo mu nkiko 561 barezwe ruswa, 365 bagahamwa na yo naho 95 bangana na 17% bakagirwa abere. Naho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018-2019 hari dosiye 109 zari zamaze kugezwa mu nkiko ku bakozi bo mu nkiko bakekwaho ruswa.

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe iperereza (RIB), Col. Ruhunga Jeannot, we tariki 26 Mata 2019, mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye isozwa ry’umwiherero w’abafite aho bahuriye n’ubutabera, yatangaje ko mu mwaka umwe abagenzacyaha 12 bamaze kwirukanwa bazira amakosa arimo ruswa. Icyo gihe ngo hari n’abandi bagenzacyaha (abakozi ba RIB) 20 barimo gukurikiranwa n’inkiko bakekwaho ruswa.

Raporo yakozwe mu 2018 n’Umuryango Transparency International ishami ry’u Rwanda, yerekana ko inzego z’ubutabera ziri ku mwanya wa kane mu kugira abazikoramo bakira ruswa bangana na 9.41%.

Ibi byose byatumye Perezida Kagame Paul, amaze kwakira indahiro z’abayobozi bashya b’inzego z’ubutabera mu Rwanda ku wa gatanu tariki 06 Ukuboza 2019, abasaba gutangirira imirimo mishya ku kurwanya ruswa ivugwa mu bucamanza, kugira ngo itazaba umuco wakumira abifuza kugira ibikorwa by’iterambere bakorera mu Rwanda.

Yagize ati “Ruswa iyo yabaye umuco mu bucamanza iba yabaye umuco mu gihugu cyose, abo bikomeje kugaragaraho baba bakwiye kubihanirwa ku mugaragaro”.

Abayobozi bakuru b’inzego z’ubutabera barahinduwe

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya b’inzego z’ubutabera mu Rwanda tariki 6 Ukuboza 2019. Abo ni Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Faustin Nteziryayo hamwe na Visi Perezida warwo Mukamulisa Marie-Thèrese, ndetse n’Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye Aimable hamwe n’Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Habyarimana Angelique, ndetse na Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, Nkurunziza Valens.

Prof Sam Rugege wayoboraga Urukiko rw'Ikirenga yahaye ikaze n'icyicaro Dr Faustin Nteziryayo wamusimbuye
Prof Sam Rugege wayoboraga Urukiko rw’Ikirenga yahaye ikaze n’icyicaro Dr Faustin Nteziryayo wamusimbuye

Dr. Faustin Nteziryayo yasimbuye kuri uyu mwanya wa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof. Sam Rugege tariki 04/12/2019, naho Aimable Havugiyaremye wabaye Umushinjacyaha Mukuru yari avuye ku buyobozi bwa Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko yasimbuweho na Domitilla Mukantaganzwa.

Dr. Nteziryayo yasimbuye Prof. Rugege nyuma gato y’uko umunyamategeko Me Edouard Murangwa yaregeye urukiko rw’ikirenga zimwe mu ngingo z’itegeko ku musoro w’umutungo utimukanwa, bikarangira hari ingingo imwe iteshejwe agaciro.

Amategeko akwiye gutorwa hashingiwe ku bitekerezo by’abaturage

Ubwo Mukantaganzwa Domitilla yarahiriraga kuzuzuza neza inshingano yahawe nka Perezida wa komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko, tariki 13 Ukuboza 2019, Perezida w’urukiko rw’ikirenga, Dr. Nteziryayo Faustin, yamusabye kuzajya bashingira ku bushakashatsi, ingingo n’ibitekerezo by’abaturage kugira ngo amategeko adateza ibibazo ku mibereho myiza y’Abanyarwanda.

Havugiyaremye wayoboraga Komisiyo yo kuvugurura amategeko, yari yamubwiye ko mu byo asize atarangije harimo umushinga wo gukuraho amategeko arenga 700 ya nyuma y’ubwigenge atagifite agaciro.

Muri ayo mategeko harimo ashobora gutera abantu guseka bitewe n’aho Iterambere ry’isi rigeze muri iki gihe, nk’iryatowe mu mwaka w’ 1930 ribuza abacuruzi b’inzoga kuzitangira ubuntu cyangwa ideni (umwenda).

Hari n’iryo mu 1918 rivuga ko umuntu wese utazafata imbwa ye ikagira ubwo ikurikira umuntu ishaka kumurya, azahanishwa gucibwa ihazabu y’amafaranga ari hagati ya 25 n’100, hamwe n’igifungo kuva ku munsi umwe kugera kuri itanu, cyangwa kimwe muri ibyo bihano; kimwe n’iteka ryatowe mu 1936 rivuga ko umuntu urekura imbwa ikizerereza cyangwa uyitembereza idafite umudari ubimwemerera, acibwa amafaranga 15 yo kuyigurira uwo mudari hamwe n’ihazabu y’amafaranga 10.

Hari kandi n’irivuga ko ufite ikintu ari we nyiracyo. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera, Evode Uwizeyimana, avuga ko abakoloni barishyizeho mu rwego rwo kwirengera mu gihe babazwa ibyo batwaye.

Agira ati “Nta n’ubwo ryita kureba ngo yakibonye ate! Ukurikije uko izo ngingo zabaga zanditse, zari ingingo ziha amahirwe abari bazi icyo kugira ibyangombwa by’umutungo (titre de propriété) bivuze. Icyo gihe bari ba nde? Bari Abakoloni.”

Mukantaganzwa yahererekanyije ububasha na Havugiyaremye wagizwe Umushanjacyaha Mukuru
Mukantaganzwa yahererekanyije ububasha na Havugiyaremye wagizwe Umushanjacyaha Mukuru

Mukantaganzwa na we, avuga ko Komisiyo ayoboye izajya ishyiraho amategeko ibanje kuyaganiraho n’abaturage kandi na nyuma yo kuyashyiraho abaturage bakazajya bayasobanurirwa.

Ati “Hari ihame rivuga ko nta muntu ukwiye kwitwaza ko atazi itegeko, ariko hari igihe usanga abaturage tubarenganya, kuko baba batize ayo mategeko, batayabwiwe.”

Ibyo uyu muyobozi yiyemeje nibishyirwa mu bikorwa, bizatuma Abanyarwanda barushaho kumenya amategeko, dore ko ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum) mu mwaka wa 2017, bwagaragaje ko Abanyarwanda 4% gusa ari bo basobanukiwe amategeko.

Akarengane kavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga karangiye gate?

Dr Francis Habumugisha yishyikirije RIB

Mu karengane kavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga harimo ak’umukobwa witwa Kamali Diane wakubiswe na Dr. Francis Habumugisha, Umuyobozi wa televiziyo Goodrich yakoreraga.

Dr Francis Habumugisha akurikiranyweho gutuka no gukubita umukobwa witwa Kamali Diane no kumumenera telefoni
Dr Francis Habumugisha akurikiranyweho gutuka no gukubita umukobwa witwa Kamali Diane no kumumenera telefoni

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter ku itariki 05 Nzeri 2019 yanditse amenyesha Perezida Paul Kagame n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri rusange ndetse na Madamu Jeannette Kagame, ko yakubiswe ntahabwe ubutabera.

Yagize ati “Nakubitiwe mu ruhame n’umugabo witwa Dr. Francis (GoodRich Tv) ku wa 16.7.2019. Mbimenyesheje RIB [Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha] hashize amezi abiri atarahanwa. Ese kuba umuntu afite amafaranga, ngo anaziranye n’abayobozi bakomeye bimwemerera guhohotera ntahanwe?”

Umukuru w’Igihugu yamusubije ku itariki 10 Nzeri 2019 amwizeza ko ikibazo cye kigiye gukurikiranwa, bakamenya neza ibyabaye, hanyuma bakagifatira imyanzuro ikwiye.

Dr. Habumugisha yakurikiranywe mu nkiko yemererwa kuburana adafunze, ariko urubanza rutararangira yaje gutorokera mu Bufaransa bivugwaho ku mbuga nkoranyambaga abantu bifuza ko agarurwa akaburana. Yaje kugaruka, ajyanwa muri Gereza ya Mageragere.

Musanze: Uwari Visi Meya yatawe muri yombi ashinjwa gukubita umugore akamukomeretsa

Ndabereye Augustin wahoze ari umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu yatawe muri yombi azira guhohotera umugore we bikomeye.

Byabaye mu gitondo ku itariki ya 30 Kanama 2019 ubwo Ndabereye yakubitaga umugore we akamukomeretsa bikomeye amukuruye imisatsi.

Ndabereye Augustin yatawe muri yombi ashinjwa gukubita no gukomeretsa umugore we
Ndabereye Augustin yatawe muri yombi ashinjwa gukubita no gukomeretsa umugore we

Uwo mugore yahise yihutishwa mu bitaro bya Ruhengeri, mu gihe umugabo we yahise atabwa muri yombi na RIB. Uyu muyobozi yakuweho icyizere, anakurikiranwa mu nkiko.

Gitifu wa Muhanga yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya no kwanduza umukobwa SIDA

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga yagejejwe mu nkiko akurikiranyweho gusambanya umukobwa w’imyaka 19 agamije kumwanduza Sida.

Ku wa 26 Kanama 2019 mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye, ku gicamunsi nibwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Ntezirembo Jean Claude, yagejejwe imbere y’urukiko aje gusomerwa ibijyanye n’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku cyaha akurikiranyweho.

Urukiko rwagaragaje ko Ntezirembo Jean Claude yakoze imibonano mpuzabitsinda idakingiye akayikorana n’umukobwa aruta kandi Ntezimana azi ko afite ubwandu bw’Agakoko gatera Sida, mu gihe ngo ubundi nk’umuyobozi yakabaye abera urugero abo ayobora.

Icyakora, urukiko rwagaragaje ko ibivugwa ko umukobwa wasambanyijwe byaba byarabaye ku gahato nta shingiro bifite kuko ngo isuzuma ry’abaganga babifitiye ubushobozi ryagaragaje ko atari isugi.

Ubushinjacyaha bwasabiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga gufungwa iminsi 30 y’agateganyo bushingiye ko ngo ibyo ashinjwa n’ibyagezweho mu iperereza bigize impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho biriya byaha.

Ubushinjacyaha kandi bugaragaza ko bushingiye ku bizamini byakozwe n’abaganga babifitiye ubushobozi uriya muyobozi afite ubwandu bw’Agakoko gatera Sida, ari naho buhera bumushinja gukoresha imibonano mpuzabitsina uwo mukobwa agamije kumwanduza.

Uregwa yemera ko yaryamanye n’uwo mukobwa koko ariko babanje kubyumvikanaho, naho ku kuba yaba yaragambiriye kumwanduza Sida, akabihakana avuga ko na we atari asanzwe abizi ko afite ubwo bwandu.

Ubwo yireguraga ku byaha akurikiranyweho ku wa 22 Kanama uwo muyobozi yanagaragazaga ko nta hantu hazwi na Minsiteri y’Ubuzima ko ari mu rutonde rw’abafata imiti igabanya ubukana bwa Sida, mu gihe mu isaka ryakozwe n’inzego zibishinzwe na ryo ngo ryasanze aho Ntezirembo yari acumbitse nta miti ihari.

Akomeza avuga ko imibonano yakozwe ku bwumvikane nta gahato kuko uwo mukobwa atigeze ataka cyangwa ngo atabaze.

Ibyo kwimura abatuye ahitwa ‘Bannyahe’ byavugishije benshi

Abatuye muri aka gace kazwi nka Bannyahe bagaragaza impungenge mu buryo bwo kubimura
Abatuye muri aka gace kazwi nka Bannyahe bagaragaza impungenge mu buryo bwo kubimura

Abatuye ahitwa Bannyahe na bo bavuzweho cyane ku kutumvikana n’Umujyi wa Kigali wari ufite amazu washakaga kubimuriramo, bo bakayanga bavuga ko atanganya agaciro n’ayo bari bafite, ahubwo bakifuza guhabwa ingurane y’amafaranga kugira ngo babashe kwimukira aho bashaka.
Kuri ubu ikirego cyabo kiri mu nkiko.

Rubavu: Bitambitse umuhesha w’inkiko bamubuza kubatereza cyamunara, abandi babangamira igikorwa cyo gusenya inzu

I Rubavu, abaturage bitambitse umuhesha w’inkiko banga ko inzu y’umuturanyi isenywa kuko iby’iyo nzu byari bikiri mu manza hatarasobanuka nyirayo, dore ko uwayisenyeshaga ngo yashakaga guhuguza ikibanza ugituyemo, yitwaje ko cyahoze ari icya se, abo bakiguze bakaba batarabasha kukiyandikishaho.

Imodoka y'umuhesha w'inkiko bayibujije kugenda banga ko ajya guteza cyamunara ibagiro ryabo
Imodoka y’umuhesha w’inkiko bayibujije kugenda banga ko ajya guteza cyamunara ibagiro ryabo

I Rubavu kandi Abanyamuryango ba Koperative Dukundumurimo babangamiye cyamunara y’ibagiro ryabo, bavuga ko bataterezwa cyamunara mu gihe ikibazo kikiri mu rukiko. Urukiko rwahaye agaciro ikirego cyabo rwemeza ko cyamunara ihagarikwa.

Nsabimana Callixte “Sankara” yashyikirijwe inzego z’ubutabera

Mu zindi manza zavuzweho cyane harimo urwa Nsabimana Callixte “Sankara” wagejejwe mu rukiko nyuma y’igihe yigamba ko ari umuvugizi w’abahungabanya umutekano w’u Rwanda bagiye batera mu bice binyuranye by’Igihugu birimo ibitero byagabwe i Nyaruguru, i Rusizi na Nyamasheke.

Nsabimana Callixte n'umwunganizi we
Nsabimana Callixte n’umwunganizi we

Urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwasubitse urubanza rwa Nsabimana Callixte ku byaha ashinjwa yagombaga gutangira kuburana mu mizi ku wa 24 Ukuboza 2019. Urukiko rwanzuye ko urubanza rwa Nsabimana Callixte rusubikwa rukazasubukurwa ku wa 17 Mutarama 2020.

Abantu 25 bakekwaho gukorana na RNC batangiye kuburanishwa

Abantu 25 bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba cyane cyane uwa RNC, ku wa gatatu tariki 02 Ukwakira 2019 bagejejwe mu rukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo.

Bose uko ari 25 bageze ku rukiko barinzwe bikomeye, baherekejwe n’abasirikare bashinzwe imyitwarire mu gisirikare (Military Police).

Urukiko rwabanje gusuzuma imyirondoro yabo umwe kuri umwe.

Abenshi muri aba bavuga ko babaga muri Uganda no mu Burundi, mbere y’uko bajya gukorana na RNC na FDLR. Bafatiwe muri RDC, aho bari mu myitozo, bafatirwa mu mikwabu ya gisirikare, nyuma bashyikirizwa Leta y’u Rwanda.

Muri aba 25, harimo umugande witwa Lubwama Sulaiman. Yavuze ko yari umushoferi, akaba afite abana batandatu.

Nyuma y’uko bose uko ari 25 basomewe imyirondoro yabo, umwanditsi w’urukiko rwa Gisirikare yabasomeye ibyo baregwa, birimo: Kwinjira mu mitwe y’ingabo itemewe, Kugirana umubano n’ibindi bihugu, hagamijwe gushoza intambara, Kurema umutwe w’abagizi ba nabi, Kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Benshi mu baregwa ni Abanyarwanda babaga i Burundi na Uganda, bakaba baroherezwaga muri RDC, muri Kivu y’Amajyepfo babifashijwemo n’ingabo za Leta y’u Burundi, bakakirwa na Maj. (Rtd) Habib Mudathiru (izina yiyongereyeho agezeyo) kuko we yagiye mbere.

Maj. (Rtd) Habib Mudathiru wakomerekeye mu mirwano yitabwaho mu buryo bwihariye n'ingabo z'u Rwanda
Maj. (Rtd) Habib Mudathiru wakomerekeye mu mirwano yitabwaho mu buryo bwihariye n’ingabo z’u Rwanda

Bagezeyo ngo babwirwaga ko bagiye gukora igisirikare cya P5 (Imitwe yishyize hamwe irwanya Leta y’u Rwanda ikuriwe na Kayumba Nyamwasa).

Ubushinjacyaha bwavuze ko bakoraga imyitozo ya gisirikare mu gihe cy’amezi atatu, bagahabwa ibikoresho ubundi bakabwirwa kujya muri Kivu y’Amajyaruguru, ahegereye igihugu cya Uganda kuko bari bizeye inkunga ifatika ya Leta y’icyo gihugu nk’uko babyivugiye mu ibazwa ryabo mu bugenzacyaha.

Bose bahuriza ku kuba muri urwo rugendo bava muri Kivu y’Amajyepfo bajya muri Kivu y’Amajyaruguru, ngo barageze mu misozi ya Masisi bagwa mu gico (ambush), baraswa cyane n’ingabo za RDC, abafashwe ari na bo barimo ababuranaga ngo bahise bohererezwa u Rwanda, na bo bisanga bageze mu Rwanda.

Hari imanza z’imitungo yangijwe muri Jenoside zitararangizwa

Mu bijyanye no guharanira ubutabera, umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka) watangaje muri uyu mwaka wa 2019 ko uhangayikishijwe n’imanza z’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside, zaburanishijwe mu nkiko Gacaca, zikaba zitararangizwa.

Uwo muryango muri Gicurasi 2019 wagaragaje ko muri rusange izo manza zari 1,320,000 ariko ko hari hakiri 149,209 zitararangizwa.

Abagororwa bakoze Jenoside basabye imbabazi baranazihabwa

Abagororwa bafungiye ibyaha byerekeranye na Jenoside yakorewe Abatutsi bagiye bandikira abo bahemukiye babasaba imbabazi hanyuma bakaza guhuzwa imbonankubone, bakababwira ibyo bicuza abandi na bo bakabababarira.
Muri bo harimo abakomoka mu Karere ka Nyaruguru bafungiye muri Gereza ya Nyamagabe n’iya Huye batumyeho abo bahemukiye bakabasabira imbabazi aho bafungiye.

Harimo n’abagororwa 70 bafungiye muri Gereza ya Bugesera basanze i Mayange abo biciye babasaba imbabazi na bo barazibaha.

Kwicuza ibyo bakoze kandi byatumye abagororwa bo muri Gereza ya Nyarugenge (Mageragere) batanga amakuru y’uko hari ibyobo 126 bikirimo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’abaturage 450 batahaniwe Jenoside bakirimo kwidegembya mu gihugu.

Kwifashisha ikoranabuhanga mu butabera byo byifashe gute?

Nyuma y’imyaka itatu mu Rwanda hatangijwe uburyo bwo kwifashisha ikoranabuhanga mu gutanga ibirego mu nkiko no kubikurikirana (Case Management System), abantu ntibagisiragira mu nkiko.

Ku rundi ruhande ariko, kuba hari abatazi kwifashisha ikoranabuhanga, bituma hari abo bibangamira mu butabera.

Abahagarariye imiryango itari iya Leta ifasha abaturage mu bijyanye n’ubutabera mu Karere ka Huye, mu nama bahurijwemo n’umuryango Ihorere Munyarwanda tariki 25 Werurwe 2019 babigarutseho.

Umwe muri bo yagize ati “Hari umudamu utazi gusoma no kwandika waregewe gatanya n’umugabo we. Inkiko zamusabye kwisobanura akoresheje ikoranabuhanga, ayoberwa aho abariza. Ku bw’amahirwe twageze aho atuye icyo kibazo turakimenya, turamufasha, naho ubundi urubanza rwari kuzasomwa ataburanye.”

Ikoranabuganga kandi ubu ryinjijwe no mu gukurikirana ibikorwa by’inkiko n’imikorere y’abacamanza. Hashyizweho uburyo bwiswe Judicial Performance and Monitoring System (JPMS), bwamuritswe tariki 25 Ugushyingo 2019 mu Mujyi wa Kigali.

Barifuza ikoranabuhanga ryakwerekana ahari imibiri y’abazize Jenoside

Ikoranabuhanga kandi hifujwe ko ryanifashishwa mu kugaragaza ahari imibiri y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside.

Mu biganiro byateguwe na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) bigamije kureba uko imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaboneka, tariki 6 Ugushyingo 2019, Dr Antoine Mugesera wo mu rubuga ngishwanama rw’inararibonye z’u Rwanda, yavuze ko hari imashini zabikora bikihuta aho gukomeza gusaba amakuru abadashaka kuyatanga cyangwa bayobya uburari bikavuna abashakisha iyo mibiri.

Senateri Emmanuel Havugimana wari witabiriye icyo kiganiro, yavuze ko igitekerezo cy’izo mashini cyashyigikirwa kuko zakoroshya imirimo.

Ati “Izo mashini z’ikoranabuhanga zirahari, nabonye n’ibiciro byazo, imwe igura amadolari ya Amerika ibihumbi 100 (hafi miliyoni 100 z’Amafaranga y’u Rwanda). Leta yashaka uko hagurwa nk’eshanu zikazenguruka mu gihugu, cyane cyane aho bakeka ko hari imibiri. Bizatuma rero iyo mibiri yihuta kuboneka kandi nta kwibeshya ngo hagire ibikorwa bisenywa bitari ngombwa, zishobora no kuzerekana n’aho abantu batakekaga”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka