Ni umukino watangiye ahagana ku i Saa Cyenda n’igice kuri stade y’akarere ka Nyanza, ukaba wari mu rwego rwo gusoza ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, by’umwihariko isambanywa ry’abana.
Ni umukino wahuje amakipe abiri yose atarasoje shampiyona neza, aho Mukura yatsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 4-2, Rayon Sports itsindwa na APR FC ibitego 2-0.
Ikipe ya Mukura ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 23 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe n’umunya-Ghana Lucky Emmanuel.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Mukura ifite igitego 1-0, mu gice cya kabiri cy’umukino Rayon Sports iza kwishyura igitego cyatsinzwe na Drissa dagnogo, ku mupira yari ahawe na Eric Irambona.
Mu gihe cy’umukino ndetse na mbere yaho, muri Stade hagiye hatangwa ubutumwa bwatanzwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme, ndetse n’uhagarariye urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) muri aka Karere
Amwe mu mafoto yaranze uyu mukino

































National Football League
Ohereza igitekerezo
|