Gakenke: Mu buhinzi biyemeje kuvugurura urutoki, mu bworozi biyemeza kongera umukamo

Abakozi bafite mu nshingano ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Gakenke, kuva ku rwego rw’akarere kugeza mu nzego z’ibanze n’abahagarariye amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi muri ako karere, biyemeje kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’abatuye ako karere.

Abakozi b'Akarere ka Gakenke bashinzwe ubuhinzi n'ubworozi bitabiriye umwiherero w'iminsi itatu
Abakozi b’Akarere ka Gakenke bashinzwe ubuhinzi n’ubworozi bitabiriye umwiherero w’iminsi itatu

Ni mu mwiherero w’iminsi itatu abo bakozi bamazemo iminsi mu Karere ka Musanze, muri gahunda yo gushyira mu ngiro imyanzuro yafatiwe mu nama y’igihugu y’umushyikirano ijyanye n’icyerekezo 2050, mu rwego rwo gufasha abaturage muri gahunda z’ubuhinzi n’ubworozi butanga umusaruro.

Nk’uko Niyonsenga Aimé François, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gakenke yabitangarije Kigali Today, ngo impamvu nyamukuru z’umwiherero ziri mu nyungu z’umuturage bashinzwe kureberera.

Agira ati “Nyuma y’itorero ry’abakozi bashinzwe ubuhinzi mu gihugu, hari ingamba bafatiyemo hari n’ibyo basabwe. Na nyuma y’inama y’igihugu y’umushyikirano wabaye ku nshuro ya 17, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatanze impanuro, amaze kugaragariza Abanyarwanda aho igihugu kigeze, asaba ko abantu bagomba guhindura ingendo tukihura.”

“Mu Karere ka Gakenke, ubuhinzi ni yo ntangiriro yo kugira ngo umuturage atere imbere, kuko ibyo akora byose abikora kubera ko yariye, yamara kubona imbaraga akajya mu rindi terambere rishoboka”.

Akomeza agira ati “Ni cyo cyatumye dufata abakozi bashinzwe ubuhinzi, ubworozi, abashinzwe amakoperative, ndetse n’inzego z’ibanze barimo abahagarariye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, ab’utugari abakozi bashinzwe iterambere mu tugari bose, duhurira hamwe kugira ngo tuganire tuvuge ngo koko turafasha umuturage w’akarere ka Gakenke gute, kugira ngo muri iki cyerekezo 2050 ashobore kukigendamo neza”.

Abo bayobozi ngo bize byinshi mu gukemura ibibazo bidindiza iterambere ry’abaturage, babona aho bagira intege nke kandi bashaka umuti wo gukemura ibyo bibazo, cyane cyane bafasha abaturage guhinga kijyambere.

Mu Mirenge 19 igize Akarere ka Gakenke, ubuhinzi bw’urutoki bwiharira imirenge 10 aho igice kinini cy’ubutaka bw’abaturage bahingamo urutoki ariko ntirutange umusaruro uko bikwiye. Ni kimwe mu byo bagiye gukemura, bafasha abaturage kuvugurura urutoki rwabo kugira ngo rubashe kubatunga, bagaburire umuryango ndetse basagurire n’amasoko.

Visi Meya Niyonsaba ati “Kugeza ubu urutoki rusa n’aho rwiharira icya kabiri cy’ubuso buhingwa ariko ugasanga nta musaruro, ugasanga abantu barutunze nta mumaro. Turashaka kuvugurura ubuhinzi umuturage areke kureba gusa urutoki rwe nk’indabo, akarutunga ntacyo arukuramo kandi yakagombye kwihaza mu biribwa agasagurira n’amasoko. Tugiye kubana n’abaturage ibyo mu biro tubireke, tubigishe bagire icyo bakura mu buhinzi bwabo”.

Bahawe inyigisho zinyuranye zigiye kubafasha kuzamura iterambere ry'ubuhinzi n'ubworozi mu karere ka Gakenke
Bahawe inyigisho zinyuranye zigiye kubafasha kuzamura iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Gakenke

Abitabiriye ayo mahugurwa na bo bavuga ko mu buhinzi harimo icyuho, aho abaturage batabona umusaruro w’ibyo bahinga uko bikwiye. Biyemeza guhindura imikorere barushaho kwegera abaturage.

Sengabo Jean de la Paix, Umukozi ushinzwe ubuhinzi, amashyamba n’umutungo kamere mu Murenge wa Gakenke agira ati “Twasesenguriye hamwe ibibazo duhura na byo mu buhinzi n’ubworozi, nyuma yo kugaragarizwa ishusho y’ubuhinzi n’ubworozi, byagaragaye ko abaturage bagenda biguruntege. Ariko natwe abakozi bashinzwe ubuhinzi n’ubworozi, twasanze hari inshingano tutuzuza neza muri uru rugamba rw’iterambere.

Twasanze hari ibigomba guhinduka, cyane cyane muri gahunda yo guhuza ubutaka abaturage bagiye baduca mu rihumye bagahinga ibihingwa bitateganyijwe aho bahingaga bavangavanga bikabateza ibihombo. Twiyemeje kubegera tukava mu biro”.

Sengabo yagarutse ku gihingwa cy’urutoki, avuga ko cyamaze kudindira cyane aho abaturage bakabaye beza igitoki cy’ibiro 100 bakaheza igitoki cy’ibiro 20 kubera kutita kuri ubwo buhinzi, ibyo bikabatera guhorana inzara idashira.

Ati “Akarere kacu ka Gakenke, hari aho usanga urutoki rugifatwa mu buryo bwa gakondo aho rudatanga umusarurpo witezwe. Ibyo twiyemeje gufasha abaturage bakaruvugurura kugeza ubwo bazagera ku rwego rwo kweza igitoki cy’ibiro 120”.

Mu bworozi, naho haracyari ikibazo gikomeye aho abaturage bataramenya uburyo bwo gukama inka boroye, aho amata akomeje gupfa ubusa nk’uko Visi Meya Niyonsenga abivuga.

Ati “Mu Karere ka Gakenke dufite inka ariko abaturage ntibasobanukiwe n’uburyo bwo kuzibyaza amata. Ugasanga umuturage akamye mu gitondo litiro eshanu, ntiyongere gukama ngo andi ayabikiye inyana, kandi yakagombye gukama litiro 15, mu bihe bitatu binyuranye, mu gitondo saa sita na nimugoroba mu buryo bwo kuyifasha ngo itagira ibibazo byaterwa no kudakamwa. Ibyo rero usanga bihombya umuturage ntabone ayo mata kandi bikagira ingaruka ku nka”.

Ni ikibazo abashinzwe ubworozi bagarutseho, bavuga ko umukamo ku munsi udahagije kubera ubumenyi buke bw’aborozi.

Bavuga ko mu kongera umukamo batangiye gahunda yo gutera inka intanga zituma haboneka inka zitanga umusaruro.

Kanyarwanda Jean Baptiste ushinzwe ubworozi mu murenge wa Ruli ati “Ikibazo kitubangamiye, dufite inka zidatanga umusaruro uko bikwiye. Ariko twatangiye gahunda yo kuvugurura amaraso y’amatungo dukoresheje uburyo bwo gutera intanga, cyane cyane ko byagaragaye ko mu karere kacu harimo abana bagaragayeho imirire mibi. Niyo mpamvu tubishyizemo imbaraga mu kongera amatungo atanga umukamo”.

Dushimimana Monique ushinzwe ubworozi mu Karere ka Gakenke ati “Umuhigo twihaye ni uwo gutera intanga mu kuzamura ubworozi bujyanye n’igihe tugezemo twongera umukamo, bizafasha abaturage kurushaho gutungwa n’ubworozi bwabo ndetse babubyaza n’amafaranga abafasha mu iterambere. Turi muri gahunda yo kwegera abaturage, ntabwo twajyaga tubegera ku rwego rushimishije, twiyemeje gutanga serivise inoze kandi tukayitangira ku gihe”.

Kugeza ubu mu karere ka Gakenke ubworozi bw’inka butanga amata akabakaba litiro 5500 ku munsi. Abashinzwe ubworozi bihaye intego z’uko litiro z’amata zikamwa ku munsi zizamuka zikagera ku bihumbi nibura umunani.

Ayo mahugurwa y’iminsi itatu yasojwe ku itariki 24 Ukuboza 2019, nyuma y’inama y’igihugu y’umushyikirano ku nshuro ya 17 na nyuma y’itorero ry’igihugu ryahuje abafite mu nshingano ubuhinzi n’ubworozi basoje mu kwezi gushize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka