
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Ukuboza 2019, ikipe ya Musanze yasinyishije Nyandwi Sadam wakiniraga Rayon Sport na Twizerimana Onesme wakiniraga Mukura VS.
Nyuma yo gusoza igice kibanza cya shampiyona itsinze umukino umwe , Musanze FC ikomeje kwiyubaka kugira ngo irebe ko yashaka amanota mu gice cyo kwishyura.
Nyandwi Sadam yakiniye Rayon Sports avuye muri Espoir FC, aho yanahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Mumbele Saiba Claude yasubiye muri Etincelles
Amezi atandatu gusa asinyiye ikipe ya Musanze, Mumbele Saiba Claude yasubiye muri Etincelles yaje aturutsemo.
Mumbele Saiba Claude yasubiye muri Etincelles nyuma yo kwirukanwa muri Musanze fFC. Uyu musore ariyongera ku bandi bakinnyi barimo Itangishaka Ibrahim na Kambale Salita Gentil na we wasezerewe muri Musanze.
Uyu mukinnyi yasanze Etincelles imaze gusinyisha umutoza Bizimana Abdou, bakunda kwita Bekeni.
Musanze FC izasubukura shampiyona yakira AS Muhanga kuri Stade Ubworoherae , mu gihe Etincelles izasura Kiyovu Sports.

Robert Ndatimana yasinye imyaka 2 muri Sunrise FC
Nyuma yo kwitwara neza mu mikino ibanza ya shampiyona muri Gicumbi FC, Ndatimana Robert yasinyiye imyaka ibiri muri Sunrise kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Ukuboza.
Robert Ndatimana yanyuze mu makipe nka Rayon Sports aho yagiriye ibihe byiza.Yakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique mu mwaka 2011. Ni umwe mu bakinnyi batangaga icyizere akiri muto, ariko uko imyaka yagiye yicuma urwego rwe rwagiye rusubira inyuma.
Ndatimana Robert agiye guhanganira umwanya n’abakinnyi barimo Majajanaro Suleiman.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|