The Ben yakabije inzozi z’umufana we ufite ubumuga bwo kutabona

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye ku izina rya The Ben uzataramira i Kigali ku bunani, yakabije inzozi z’umufana we ufite ubumuga bwo kutabona witwa Fabien.

Uwo mufana we yari yaravuze ko inzozi yifuza kuzakabya mu buzima bwe ari ugukorana indirimbo na The Ben.

The Ben akimara kubyumva, yavuze ko bimunejeje cyane kandi ko uwo mufana we inzozi azazikabya.

Ubwo yageraga i Kigali, The Ben yahise ajya gukora indirimbo na Fabien ndetse avuga ko ashimishijwe n’uko bazafatanya kuyiririmbira abazitabira igitaramo azaririmbamo tariki 01 Mutarama 2019.

Abantu batandukanye bamaze kugira umuco wo guhitamo umuziki bakurikira, bakomeje kugaragaza ko The Ben, ari umwe mu bahanzi babaha umuziki mwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza cyane KBS kandi nibyigenzi kudaha akato abafite ubumuga bwo kutabona the Ben ebere ikitegererezo abandi bahanzi

Emmy yanditse ku itariki ya: 29-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka