RCS irifuza ko umucungagereza yacunga imfungwa 10

Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) ruvuga ko umubare w’abacungagereza rufite ukiri hasi cyane kuko kugeza ubu umwe acunga imfungwa zisaga 30.

Ikiganiro cyitabiriwe n'abanyamakuru batandukanye
Ikiganiro cyitabiriwe n’abanyamakuru batandukanye

Byatangarijwe mu kiganiro urwo rwego rwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 30 Ukuboza 2019, cyari kigamije kugaragariza Abanyarwanda ibyo urwo rwego rwagezeho mu mwaka wa 2019.

Mu Rwanda kugeza ubu hari imfungwa n’abagororwa ibihumbi 74, mu gihe hari abacungagereza 2,400 babakurikirana buri munsi.

Komiseri mukuru wa RCS, CG George Rwigamba, yavuze ko uwo mubare w’abacungagereza ukiri hasi cyane ugereranyije n’uko biri mu bindi bihugu byateye imbere, gusa ngo barimo gukora ku buryo biyongera.

Yagize ati “Mu rwego mpuzamahanga impuzandengo igaragaza ko umucungagereza umwe acunga imfungwa 10 uretse ko hari n’aho bajya munsi yabo. Twebwe kugeza ubu umucungagereza umwe ashinzwe abasaga 30, ni ikibazo rero kuko atabasha kubakurikirana uko bikwiye”.

CG Rwigamba avuga ko abacungagereza bakiri bake ugereranyije n'akazi bafite
CG Rwigamba avuga ko abacungagereza bakiri bake ugereranyije n’akazi bafite

Arongera ati “Twifuza ko natwe umucungagereza umwe yaba acunga infungwa 10, ariko nubwo twagera ku mucungagereza umwe ku mfugwa 20 byaba ari byiza”.

CG Rwigamba yakomeje avuga ko mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, hari ishuri rihugura abacungagereza ryubatswe ndetse ryanatangiye akazi karyo, ku buryo ngo hari abari hafi gusohoka.

Umuvugizi wa RCS, SSP Hilary Sengabo, yavuze ko mbere byagoraga icyo kigo guhugura abacungagereza kuko bifashishaga Minisiteri y’Ingabo cyangwa Polisi y’igihugu, ariko ubu ngo biyubakiye ishuri ribishinzwe.

Ati “Kuva muri 2010 abacungagereza bahugurwaga n’Ingabo cyangwa Polisi ariko tudafite aho kubikorera hacu. Ubu twatangiye kubyikorera, cyane ko twanubatse ishuri ribishinzwe riherereye i Rwamagana, aho abahugura n’abahugurwa babona aho barara, ubuyobozi bukagira aho bukorera ndetse n’integanyanyigisho ikaba yaratunganyijwe”.

SSP Hilary Sengabo, umuvugizi wa RCS
SSP Hilary Sengabo, umuvugizi wa RCS

Ati “Ubu harimo abanyeshuri 600 bazaba ari bashya mu mwuga biga mu gihe cy’amezi ari hagati 8-10, ariko hazajya hanazamo abakozi basanzwe mu kazi mu rwego rwo kongererwa ubumenyi. Bizadufasha kugenda dukemura buhoro buhoro ikibazo cy’abacungagereza bakiri bake”.

Muri iryo shuri abacungagereza bigishwa ibijyanye n’umutekano, uko barinda gereza, kugorora, ubwirinzi bakoresheje amaboko, gukunda igihugu ndetse n’amasomo ku burenganzira bwa muntu.

Ubuyobozi bwa RCS butangaza ko umutekano muri za gereza wifashe neza, cyane ko ngo nta mfungwa zatorotse, uretse batatu bashatse gutoroka mu gihe bari basuwe ariko ntibyabahira kuko muri uko kwiruka barashwe barapfa.

Ikiganiro cyitabiriwe n'abanyamakuru batandukanye
Ikiganiro cyitabiriwe n’abanyamakuru batandukanye

Mu rwego rwo gukaza umutekano muri za gereza, RCS yatangiye gushyira za ‘cameras’ mu magereza kugira ngo ibikorerwamo byose bibe bikurikiranwa, bityo n’abacura imigambi yo gutoroka batahurwe hakiri kare baburizwemo, zikaba zimaze gushyirwa muri gereza ya Nyanza n’iya Nyarugenge.

Kuri ubu mu Rwanda hari gereza 13 zirimo ebyiri nshya ndetse n’izindi zagiye zivugururwa, zikaba zirimo imfungwa n’abagororwa ibihumbi 74.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

muramenye mutabeshya Leta. abo bakozi bose bakora iki ko abafungwa baba bibereye mu nzu bacungwa na bagenzi babo mwebwe mwibereye hanze?
muzajye kuri gereza, muzasanga abacungagereza baba barimo kwigendera, abandi baganira.
ariko muri gereza mugabanye ibi bikurikira:
 Kwicaza abantu hasi ngo murimo kubabara.
 gukoresha abafungwa mu nyungu zanyu bwite (cyane cyane muri za cachot usanga aribo bakoropa)

mwaka yanditse ku itariki ya: 31-12-2019  →  Musubize

wowe uvuzibi ubivuze nkumuvugizi wabo cg nkuhakora ese Uzi icyatumye bikorwa gabanya vuvizera muvandi ubanze umenye inshingano zawe nabarinda izo zagereza bazi impamvu

happy yanditse ku itariki ya: 31-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka