Inka yaguye mu mwobo irapfa, aborozi basabwa gufatira amatungo ubwishingizi

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian arasaba aborozi gufatira inka zabo ubwishingizi kugira ngo ipfuye nyirayo ayishyurwe.

Umwobo yaguyemo ibanje amazuru igakuba ijosi wagenewe gushyirwamo amapoto ageza umuriro w'amashanyarazi ku ikusanyirizo rya Rwempasha
Umwobo yaguyemo ibanje amazuru igakuba ijosi wagenewe gushyirwamo amapoto ageza umuriro w’amashanyarazi ku ikusanyirizo rya Rwempasha

Abitangaje nyuma y’aho ku wa 24 Ukuboza inka ya Bayingana Ronald wo mu mudugudu wa Rutare akagari ka Rutare umurenge wa Rwempasha igwiriye mu mwobo wacukuwe hagamijwe gushyirwamo amapoto ajyana umuriro w’amashanyarazi ku ikusanyirizo ry’amata rya Rwempasha igahita ipfa.

Pasiteri Rutembesa Athanase mu izina ry’umuryango wa Bayingana Ronald avuga ko urupfu rw’inka yabo rwabateye igihombo kuko uretse kuba yakamwaga ngo yanahakaga akifuza ko ubuyobozi bwacishije imyobo mu rwuri rwabo bwayishyura nibura miliyoni.

Ati “Mu by’ukuri, turababaye cyane kubura inka, tukabura amata twayikuragamo ndetse n’iyo yahakaga. Bishoboka Leta yatugoboka ikayiriha kuko ni bo bacukuye iyi myobo. Baduhaye nka miliyoni twashakamo indi tukabona n’amata.”

Umukuru w’Umudugudu wa Rutare, Bacunamenshi Claude, avuga ko gushyira iyi myobo mu nzuri z’aborozi ndetse imirimo yo gushyiramo amapoto igatinda ari nko gutega amatungo.

Avuga ko bishoboka yasibwa kugira ngo hirindwe ko amatungo yakomeza kugwamo.

Na we ariko yifuza ko inka ya Bayingana yakwishyurwa kugira ngo imibereho ye idasubira inyuma.

Agira ati “REG twarababwiye ngo bayisibe baranga kandi inka z’abaturage zirimo kuyigwamo zigapfa, nk’uyu mworozi akwiye gushumbushwa kugira ngo adasubira inyuma, urebye neza kuba iri mu nzuri jye mbona ari nk’imitego.”

Pasiteri Rutembesa avuga ko bakwiye kwishyurwa inka yabo kuko uretse kuba bayibuze n'iyo yahakaga, banabuze amata bayikuragamo
Pasiteri Rutembesa avuga ko bakwiye kwishyurwa inka yabo kuko uretse kuba bayibuze n’iyo yahakaga, banabuze amata bayikuragamo

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko imirimo yo gushyira amapoto muri iyo myobo iri hafi.

Mushabe yasabye abaturage kuba bashatse uko bayitwikira hifashishijwe ibiti kugira ngo hirindwe impanuka.

Avuga ko bagiye gukora ibishoboka uwo mworozi afashwe ariko nanone agasaba aborozi by’umwihariko gufatira inka zabo ubwishingizi kugira ngo mugihe habayeho impanuka hakagira ipfa abe yayishyurwa.

Ati “Turasaba aborozi gufatira inka zabo ubwishingizi kuko abamaze kubufata inka zabo zirapfa zigahita zishyurwa. Turaza gukurikirana tumufashe uwo mworozi ariko bibaye byiza bose bafata ubwishingizi bw’amatungo yabo.”

Prime Insurance ni yo yishingira inka, ku mwaka umworozi akaba atanga umusanzu w’ubwishingizi bw’inka ungana na 40% by’igiciro cyabariwe itungo undi musanzu w’ubwishingizi bw’inka ugatangwa na Leta, amafaranga y’ubwishingizi ku nka akaba abarwa hashingiwe ku giciro cyayo.

Abaturage b’Umudugudu wa Rutare mu Murenge wa Rwempasha bavuga ko iyi myobo imaze umwaka icukuwe ndetse ngo ikaba imaze kugwamo inka 3 habariwemo iya Bayingana yapfuye ku wa 24 Ukuboza 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nukuri birababaje kuba imyobo yamara umwaka icukuwe nagikorwa kigaragara kiribukorwe akokanya. Uretse n’inka n’umuntu yagwampo, Reg ibe serious nuwo mugabo Bayingana Ronald irebe uko yakwishyurwa inka ye mubyukuri. Kandi ukomeze kwihangana mu Rwanda ntamuntu urengana pe. Bakoreshe uburyo bwose bushoboka. Murakoze

Bizimungu paul yanditse ku itariki ya: 27-12-2019  →  Musubize

akwiyekwishyurwa rwoseuwo muturage ariko nawe agashaka ubwishingizi bwi inka ye

ingabire grace yanditse ku itariki ya: 27-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka