Kagame avukana na Yesu - Utishoboye urimo kubakirwa inzu
Mukankusi Jannet wo mu Kagari ka Musheri, Umurenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare, asanga Perezida wa Repubulika Paul Kagame avukana na Yesu kuko atarobanura ku butoni.
Yabitangaje ku wa 28 Ukuboza 2019 nyuma y’uko atangiye kubakirwa inzu yo guturamo akava mu bukode amazemo imyaka myinshi.
Uyu mwaka w’ingengo y’imari, Akarere ka Nyagatare kazubakira imiryango itishoboye 828 inzu zo guturamo.
Mu muganda usoza Ukuboza, abaturage b’Umurenge wa Musheri bakoreye umuganda mu Mudugudu wa Ntoma, Akagari ka Ntoma, Umurenge wa Musheri ahagomba gutuzwa imiryango 70.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko mu kwezi kwa gatatu mu mwaka wa 2020 izo nzu zose zizaba zuzuye.
Mukankusi Jannet ni umwe mu bazubakirwa ndetse we inzu ye yatangiye kuzamurwa.
Uyu mupfakazi w’abana 3 avuga ko abaye mu bukode igihe kirekire kandi kubera uburwayi rimwe na rimwe bimuteranya na nyiri inzu akodesha.
Kubera kwanga guhemuka, ngo hari ubwo ibyakamutungiye abana abyishyura inzu nabwo ntibisoze ideni.
Agira ati “Unkodesha mwishyura ibihumbi 3 ku kwezi ariko ntangora ni umuntu mwiza ariko nanone hari igihe nanga guhemuka, ibyagatunze abana nkabimuha. Nimbona inzu urumva nzabasha kwiteza imbere.”
Mukankusi utazarota abona inzu ye n’ubwo ari yo ya mbere yatangiye kubakwa, ashimira abayobozi bamutekerejeho ariko by’umwihariko agashimira Perezida wa Repubulika yemeza ko yavukanye n’umwana w’Imana kuko atarabonura ku butoni akanamusabira imigisha no guhora ku ngoma.
Ati “Perezida wacu abashobora kumugeraho mujye mumudushimira kuko adutekerezaho cyane, buri wese agirirwa amahirwe yo kubaho neza. Jye njya mvuga ngo ahari avukana na Yesu kubera ko Yesu ni we utarobanura abantu ku butoni.”
Akomeza agira ati “Abantu abakunda kimwe ntawe arutisha undi ni ukuri Imana yo mu ijuru ijye ikomeza imushoboze kandi akomeze kutuyobora.”
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mana yanjye ndasenga ndasaba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’abamuba hafi bose, batabare abantu bakuwe mu bishanga no mu manegeka mu mugi wa Kigali Leta ibafashe babona aho batura badakodesheje we! ufite icyangombwa ahabwe ingurane, utagifite afashwe nawe ahabwe aho gutura kuko ndabasabira barababaje.
Kwimuk ni ngombwa batuye nabi pe ariko aho ujya nabyo ni ikibazo gikaze naweishyire mu mwanya wabo bafite intimba bateye agahinda we!.
Ubundi niko na Bible ibivuga ko abemera Imana bakayizera yabahaye ubushobozi bwo kwitwa abana b’Imana.Rero na Perezida wacu ni umwana w’Imana bityo Rero afitanye isano Na Yesu.1yohana;1:5 umutwe w’amagambo uragira uti:Utagendera mumucyo w’Imana nta sano afitanye nayo.