Barashinjwa kwiyitirira Polisi bakambura abaturage amafaranga

Abagabo batatu bari mu maboko ya Polisi bakurikiranyweho kwiyitirira Polisi, bakariganya abaturage amafaranga babizeza impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga (Perimi).

Aba bagabo bakurikiranyweho kwiyitirira polisi bakariganya abaturage amafaranga babizeza perimi
Aba bagabo bakurikiranyweho kwiyitirira polisi bakariganya abaturage amafaranga babizeza perimi

Abo bagabo beretswe itangazamakuru ku wa mbere tariki 30 Ukuboza 2019 mu rwego rwo kuburira n’abandi baba bafite iyo migambi mibisha kuyireka.

Nyuma yo gutabwa muri yombi na polisi, uwitwa Ndagijimana Daniel yasobanuye uko yariganyije abaturage amafaranga yabo.

Yagize ati “Twajyaga tujya aho bakorera ibizamini, tukaka abaturage telephone tukibipa, tukabona nomero zabo nyuma y’ikizamini tukabahamagara tukabaka amafaranga, nabikoreye mu turere dutandukanye tw’igihugu nari maze kwinjiza agera ku bihumbi 800 utabariyemo ayo mba naragiye nkoresha.”

Icyakora mugenzi we Ndagijimana Mussa ushinjwa guha Ndagijimana Daniel simukadi y’umupolisi ukora mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yateye utwatsi ibyo ashinjwa.

Yagize ati “Njyewe nisanze muri iki kibazo ni n’ubwa mbere mbyumvise kuko njyewe nakoreraga muri Congo namenyanye n’aba bagabo nakoze impanuka ya moto bambwira ko bazamfasha kubona moto yanjye, ibya simukadi bavuga ntabyo nzi.”

Polisi y’u Rwanda iburira abantu kwitondera ababatekaho imitwe bashaka kubambura amafaranga yabo baba bakoreye abavunnye nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera.

Yagize ati “Nta muturage n’umwe wagakwiye kubazwa ibidateganywa n’amategeko, ngo yakwe ibirenze kuri serivisi agomba guhererwa ubuntu, nk’uko mwabyumvise bajya ahabera ibizamini bakiyita abapolisi bakaka abaturage amafaranga.”

Bamwe mu baturage basabwe amafaranga batifuje ko amazina yabo atangazwa baravuga ko bakuyemo isomo rikomeye banagira inama bagenzi babo kwitondera abambuzi bariho.

Umwe yagize ati “Njyewe nabanje gutanga ibihumbi 250, ubundi nongera gutanga ibihumbi 50 amaze kunyoherereza message yo kudekarariho y’impimbano, akayoherereza n’abandi bakampamagara bambwira ko idakora, dutegereza perimi turaheba.”

Polisi ikomeje iperereza ku bantu bose baba barigize abapolisi bakaka amafaranga abaturage kandi iri no gukora dosiye y’abo bagabo izashyikirizwa ubushinjacyaha.

Nibahamwa n’ibyaha baregwa bazahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku mwaka umwe kugera ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka