Gahima wahoze ari umugabo wa Aline Gahongayire yashyingiranywe n’uwo muri Amerika (Amafoto)

Gahima Gabriel wahoze ari umugabo w’umuhanzikazi Aline Gahongayire bakaza gutandukana bashinjanya ubuhemu no kudashobokana, yashyingiranywe n’undi mugore witwa Nadege Narette.

Amakuru y’ubukwe bwa Gahima, ni we ubwe wayitangarije akoresheje urubuga rwe rwa Instagram ubwo yashyiragaho amafoto menshi amwe bari kurahira imbere y’amategeko mu murenge, andi barimo bifotoreza mu birori byarimo n’ababyeyi, arangije agira ati “It’s Official”.

Ubukwe bwa Gahima Gabriel na Nadege Narette bwabaye ku wa gatandatu tariki 28 Ukuboza 2019. Ni ubukwe butakorewemo imihango myinshi kuko habaye gushyingiranwa imbere y’ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Jali, hakurikiraho ibirori by’akanya gato byo gusangira n’inshuti n’imiryango yari iri aho aba bombi basezeraniye.

Nadege Narette washyingiranywe na Gahima, ni Umunyamerikakazi wuzuye akaba ari na ho atuye.

Ni umugore w’umuhanga mu masomo y’ubugenge akaba afite impamyabumenyi yakuye muri Kaminuza ya Rutgers muri New Jersey, akaba n’umukozi w’ikigo cyita ku buzima cyitwa Bethel Family Clinic.

Amakuru aravuga ko nyuma y’uku gushyingiranwa, umuryango wa Gahima na Narette uzahita wimukira muri Amerika aho umugore asanzwe afite akazi.

Gahima Gabriel (Gaby) yashyingiranywe na Aline Gahongayire muri 2013 batandukana hatarashira imyaka ibiri babana mu nzu. Umwana babyaranye, yahise apfa bitera igikomere Gahongayire watangaje kenshi ko atahiriwe n’urushako.

Mu itangazamakuru, Gahima yashinje Gahongayire kuba umugore udashobotse utajya umwubaha, naho Gahongayire akavuga ko Gahima ari we udashobotse wananiwe gufata inshingano z’urugo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

ntanumwe nagira umwere kuko abantu bananirana ntaworoheye undi.

uwase yanditse ku itariki ya: 15-01-2020  →  Musubize

Gahima wagirango ni umwe mu bahungu b’iki gihe baba gold diggers

Rwandan yanditse ku itariki ya: 1-01-2020  →  Musubize

Umuntu c asezeraba adakoze ku idarapo

Shabani yanditse ku itariki ya: 1-01-2020  →  Musubize

Umuntu c asezeraba adakoze ku idarapo

Shabani yanditse ku itariki ya: 1-01-2020  →  Musubize

Diasopal mukazi kose rwoseeee.

kaboss yanditse ku itariki ya: 31-12-2019  →  Musubize

Aline nawe narebe uko yigenza buriya wasanga bari barahanye umwitangirizwa ngo bazarebe uzashaka mbere y’undi.

Frank yanditse ku itariki ya: 31-12-2019  →  Musubize

Gusa nawamurenganya nonex niba baratandukanye yabura kwishakira undi so rero nawamuveba murakoze nkunda amakuru mutugezaho

Muneza chaffy yanditse ku itariki ya: 31-12-2019  →  Musubize

Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

karekezi yanditse ku itariki ya: 30-12-2019  →  Musubize

Ko mbona atabona se? uyu se bazabana kweli?

Rwogera yanditse ku itariki ya: 30-12-2019  →  Musubize

Ndabona akunda abadamu babyibushye banatunze😩

Clemy yanditse ku itariki ya: 30-12-2019  →  Musubize

ndanjye ni ko mbibona kabisa ! Abafite munsi ya kilo jana ntacyo bavugana !

blablabla yanditse ku itariki ya: 30-12-2019  →  Musubize

Mbega wowe!
Nta byawe

Hhh yanditse ku itariki ya: 30-12-2019  →  Musubize

Imana is any a kite niba ariyo yashatse ko babana. bazubake rukomere kandi Rushingiye Ku Mana, bazabone ibyo umuryango wose wifuza. bazabyare baheke, bagire amahoro n’urukundo ndetse basenge cyane Nyagasani azabiteho

Mimi yanditse ku itariki ya: 29-12-2019  →  Musubize

Imana izamufashe abyare hungu na kobwo

J.m.v yanditse ku itariki ya: 29-12-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka