Polisi yongeye kuburira abirengagiza impanuro itanga mu bihe by’imvura

Ni kenshi Polisi y’u Rwanda ihora ikangurira abaturarwanda by’umwihariko abatwara ibinyabiziga uko bagomba kwitwara mu bihe by’imvura nyinshi kugira ngo babashe gukiza ubuzima n’imitungo byabo.

Polisi yiteguye gutabara abibasirwa n'ibiza ariko isaba abantu gukurikiza impanuro itanga
Polisi yiteguye gutabara abibasirwa n’ibiza ariko isaba abantu gukurikiza impanuro itanga

Nyamara bimaze kugaragara ko uko imvura nyinshi iguye abenshi barenga ku mabwiriza aba yatanzwe, bigatuma hari bamwe bahaburira ubuzima ndetse n’imitungo ikahatikirira. Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe mu Rwanda cyari cyatanze umuburo ko hazagwa imvura nyinshi, ubwo iyo mvura yakomezaga kwiyongera, Polisi y’u Rwanda na yo yagiriye abantu inama yo kudakoresha imihanda imwe n’imwe mu mugi wa Kigali kuko yari itangiye kurengerwa n’amazi.

Imvura yaguye ku mugoroba wa tariki ya 25 Ukuboza 2019 yahitanye ubuzima bw’abantu 12 mu gihugu hose, amazu 113 akaba yarasenyutse ndetse na hegitari zigera kuri 49 z’imyaka zangizwa n’imvura.

Ni mu gihe nyamara Polisi y’u Rwanda n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe bakunze kuburira abantu ko muri ibi bihe by’imvura nyinsi hari ibintu bagomba kwitwararika kugira ngo badahura n’impanuka, abantu birengagije ayo mabwiriza bituma hari bamwe bibasirwa n’imvura ikomeye yaguye kuri uyu wa 25 Ukuboza.

Mu bice bimwe na bimwe byo mu mujyi wa Kigali hagiye hagaragara bamwe mu bashoferi bagerageza gutwarira ibinyabiziga mu myuzure kandi Polisi y’u Rwanda itarahwemye gukangurira abantu kwirinda gutwara ibinyabiziga mu gihe babonye imvura irushijeho kuba nyinshi. Aha ni ho Polisi ihera yongera gukangurira abantu cyane cyane abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ibi bihe by’imvura .

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yongeye kwibutsa abatunze ibinyabiziga kwirinda icyashyira ubuzima bwabo mu kaga muri ibi bihe by’imvura nyinshi.

CP Kabera yagize ati: “Turakangurira abantu kwirinda kunyura mu bidendezi by’amazi, kwirinda guparika(guhagarika) ibinyabiziga munsi y’ibiti, kwirinda kugendera ku muvuduko ukabije, turakangurira abantu gusimbuza amapine ashaje kuko muri ibi bihe by’imvura imihanda iba inyerera”

Yakomeje agaragaza ko mu mvura ya tariki ya 25 Ukuboza hari bamwe mu bamotari bagaragaye bugamye imvura ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, aho hari abagaragaye bugamye munsi y’ikiraro cy’ahitwa ku Kinamba, mu gihe nyamara birengagije ko imvura ibaye nyinshi yahitana ubuzima bwabo.

Ati: “Ubwo imvura nyinshi yagwaga ku mugoroba wa tariki ya 25 Ukuboza, hari bamwe mu bamotari bagaragaye bikinze imvura munsi y’ikiraro cy’ahitwa ku Kinamba, ikiraro kiri mu karere ka Gasabo, imivu y’amazi yaje kuza itembana moto zabo, bo bararokoka”

Yanagarutse kuri bamwe bahagarika ibinyabiziga bakajya kugama munsi y’ibiti, ibintu agaragaza ko nabyo birimo ibyago byinshi.

Ati: “Ntiduhwema kubuza abantu kugama munsi y’ibiti kuko inshuro nyinshi twagiye tubona abantu byabagwiriye babyugamye munsi, byabaga biturutse ku muyaga mwinshi wabihuha bikagwa. Usibye n’ibyo kandi mu bihe by’imvura nyinshi inkuba zikunda gukubita bene biriya biti by’ingazamarumbo bityo n’abari munsi yabyo zikabakubita.”

Polisi ikomeza isaba abantu kujya bubahiriza amabwiriza bahabwa n’abapolisi baba bari ku mihanda kuko hanagaragaye bamwe mu bashoferi berekwa aho bagomba kunyura kubera ko imihanda imwe n’imwe iba itakiri nyabagendwa, ariko bo bagakomeza guhatiriza bashaka kunyura ahatemewe.

Polisi kandi irasaba abantu kujya bihutira kuyitabaza bifashishije imirongo yayo itishyurwa ari yo: 112 (Ubutabazi), 111 (Inkongi y’umuriro), 110 (umutekano wo mu mazi), 113 (impanuka zo mu muhanda), 0788311155, 0788380953, 0788311224 aho gushungera ngo barareba uko amazi yiyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka