Perezida Kagame yashimiye Ingabo z’u Rwanda akazi zakoze muri 2019

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yashimiye ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano kubera ubwitange zagaragaje mu gucunga umutekano haba mu gihugu ndetse no mu mahanga.

Perezida Kagame aha yari mu muhango wo guha ipeti rya Sous-Lieutenant abari barangije amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera tariki ya 16 Ugushyingo 2019
Perezida Kagame aha yari mu muhango wo guha ipeti rya Sous-Lieutenant abari barangije amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera tariki ya 16 Ugushyingo 2019

Perezida Kagame yavuze ko muri iki gihe cyo gusoza umwaka wa 2019 no kwinjira mu mwaka mushya wa 2020, ari igihe cyiza cyo gushimira ingabo z’u Rwanda n’imiryango yabo.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu izina rye bwite, mu izina ry’umuryango we ndetse no mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, ashima ubwitange ingabo z’u Rwanda zikomeje kugaragaza mu kazi kabo baharanira ubusugire bw’igihugu n’umutekano w’abaturage.

Yagize ati “U Rwanda ruha agaciro ubwitange mugaragaza mu gucunga umutekano mu Rwanda no mu mahanga.”

Perezida Kagame yavuze ko igihugu kizirikana agaciro k’ubutumwa ingabo zirimo hanze y’imiryango yabo muri iki gihe abandi bari kumwe bishimira gusoza umwaka no gutangira undi.

Yavuze ko muri 2019 hari ibitero byibasiye u Rwanda, ariko ashima imbaraga zakoreshejwe mu gushaka ibisubizo by’ibyo bitero byibasiye u Rwanda n’Abanyarwanda.

Umukuru w’Igihugu yashimye ubunyamwuga n’ubwitange ingabo zigaragaza mu kazi kabo, avuga ko abaturage b’u Rwanda bashima ibyo ingabo zikora, kandi ko bazizirikana mu bitekerezo no mu masengesho kugira ngo zikomeze gusigasira ibyagezweho.

Muri ubwo butumwa yageneye ingabo z’u Rwanda, Umukuru w’Igihugu yunamiye abatakarije ubuzima mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu Rwanda no mu mahanga, yihanganisha imiryango yabo.

Ati “Abanyarwanda bazirikana abanyu mwabuze bitangiye igihugu kugira ngo gikomeze kugira umutekano no gutera imbere.”

Perezida Kagame yasabye Ingabo z’u Rwanda gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga no kurushaho guharanira ubusugire bw’Igihugu, abifuriza bo n’imiryango yabo umwaka mushya muhire wa 2020.

Ati “Imana ibahe umugisha!”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

INGABO ni institution ikomeye cyane muli Africa.Nubwo igisirikare kiberaho kurinda igihugu,muli Africa henshi usanga kivanga cyane muli Politike.Ibuka ko aricyo cyakuyeho Mugabe muli Zimbabwe cyangwa Bouteflika muli Algeria.Gusa muli America,usanga igisirikare kibereyeho gushoza intambara mu bihugu bitumvikana na Amerika.Urugero ni Irak,Syria na Afghanistan.Ibyo biba ari urugomo.

kadage yanditse ku itariki ya: 28-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka