Inzego za Leta ziranengwa gucecekana amakuru

Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro (Pax Press) usaba inzego, cyane cyane iza Leta, gushyira mu bikorwa Itegeko ryerekeye kubona amakuru, zikajya zitabira gutangaza amakuru zitarinze kuyasabwa.

Uyu muryango wahuje abanyamakuru batandukanye kuri uyu wa gatanu, basuzumira hamwe ibimaze gukorwa ku bijyanye n’Itegeko ryerekeye kubona amakuru ryo mu mwaka wa 2013.

Umuhuzabikorwa wa Pax Press, Albert Baudouin Twizeyimana
Umuhuzabikorwa wa Pax Press, Albert Baudouin Twizeyimana

Umuhuzabikorwa w’umuryango Pax Press, Albert Baudouin Twizeyimana agira ati “Ingingo ya karindwi (y’iri tegeko) ivuga ko buri kigo kigomba gutangaza amakuru kibyibwirije”.

“Bafite abavugira ibigo, bafite imbuga zirimo na nkoranyambaga, ariko ujya kumva ngo Minisitiri ari mu Bushinwa utazi igihe yagendeye, ni nk’aho yakavuze ati ‘njyewe mpa raporo Perezida wa Repubulika gusa’ ariko akibagirwa ko agomba guha raporo abaturage ashinzwe”.

“Ntabwo ari ipfunwe kuba Umuyobozi w’akarere yavuga ko atari buboneke bitewe n’uburwayi, aho kugira ngo abaturage baze gutonda umurongo bamutegereje, turashaka ko bihinduka kugira ngo imiyoborere myiza itere imbere”.

Umuryango Pax Press uranenga inzego za Leta kudatanga amakuru n'ubwo hagiyeho itegeko ribisaba
Umuryango Pax Press uranenga inzego za Leta kudatanga amakuru n’ubwo hagiyeho itegeko ribisaba

Umunyamakuru Gakayire Raymond wa TV1 avuga ko benshi mu bayobozi b’ibigo bya Leta baba bashaka kwivuga ibyiza buri gihe, kandi ko na byo ngo bitaboneka kenshi.

Ati “Niba bafite ibikorwa by’iterambere bagezeho baraza bakakwishakira, ariko wowe niba umushaka, ushaka kumubaza ikitagenda neza mu miyoborere ye, atangira kugukwepa ndetse no kukumvisha ko iyo atari inkuru”.

“Barakunaniza kugeza ubwo iyo nkuru wumva wayivaho ukajya gukora izindi ushobora kubona mu buryo bukoroheye”.

Umwe mu bagize Ihuriro ry’abatanga ubufasha mu by’amategeko, Me Jean Paul Ibambe avuga ko hari amakuru menshi akomeje kugirwa ubwiru, kuko ngo abaturage bagakwiye kuba bamenya raporo za buri kigo, ingengo y’imari cyahawe ndetse n’uburyo yakoreshejwe.

Pax Press hamwe n’abanyamategeko bavuga ko ku rundi ruhande abanyamakuru na bo ngo bataragera ku rwego rukwiye rwo kwifashisha itegeko ryerekeye kubona amakuru, kuko ngo abarikoresha bakiri hagati ya 30%-50%.

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru no kubaka ubushobozi bw’abanyamakuru mu Nama Nkuru y’Itangazamakuru(MHC), Kanzayire Denise asaba abanyamakuru kujya babanza kureba ku rubuga rw’Urwego rw’Umuvunyi telefone z’ushinzwe gutanga amakuru muri buri rwego, yakwanga kubavugisha bakaba bahita babimenyesha Urwego rw’Umuvunyi ako kanya.

Umuryango Pax Press uvuga ko uretse ibijyanye n’Itegeko ritarashyirwa mu bikorwa nk’uko bikwiye, abanyamakuru bakomeje kuvuga amatangazo ya Leta ku rugero rurenga 80%, bitewe no kubura ubushobozi bwo kwegera abaturage mu bice byose batuyemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ariko namwe banyamakuru ntabwo muri miseke igoroye! Mutara amakuru gute? kuki hari n’ibibera hano mu mujyi wa Kigali mutandikaho, cyane cyane ibibera no mu bigo bitari ibya Leta. Twavuga nko mu buvuzi, mu burezi, mu myidagaduro, n’ibindi!

Nk’ubu hamaze iminsi havugwa ibibazo by’abakozi badhembwa mu bigo binyuranye (urugero ni nka CHUR/ Christian University of Rwanda) ariko ugasanga ntacyo muvuga. Nyamara icyo aba ari ikibazo gikomeye cyane ku bantu benshi!

Itangazamakuru ryacu naryo niryikubite agashyi!

Karama yanditse ku itariki ya: 28-12-2019  →  Musubize

None mbe mwa ni abanyamakuru babivuga cg nimwe mubibabwira bakabivuga? Muzinumira babirote se?

Gasore yanditse ku itariki ya: 29-12-2019  →  Musubize

None se umunyamakuru azigumira aho ari maze amakuru ahamusange?! Ibyo abantu bavuga kumugaragaro se kuki mwe mutabyumva ngo mubisesengure mu nyandiko? Nimuhaguruke mushake amakuru aho ari. Ntabwo abayobozi bo muri Leta aribo bafite amakuru gusa. Amakuru ari hose ku bazi kuyatara!

Karama yanditse ku itariki ya: 6-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka