Politiki 2019: Manda ya gatatu ya Sena no kugaruka kwa Minisiteri y’Umutekano

2019 irarangiye. Umwaka mushya muhire wa 2020. Umwaka wa 2019, ni umwaka wakozwemo byinshi muri politiki y’u Rwanda.Bimwe muri byo bikubiye muri iyi nkuru.

Kuva tariki ya 16 Nzeri 2019, hiya no hino mu Ntara, hatowe Abasenateri bahagarariye Intara muri manda ya gatatu ya Sena y’ u Rwanda.

Kuri uwo munsi, Abasenateri 12 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali baraye bamenyekanye, aribo: Umuhire Adrie, Uwera Pélagie na Nkurunziza Innocent bahagarariye Amajyepfo; Mureshyankwano Marie Rose, Havugimana Emmanuel na Dushimimana Lambert bahagarariye Uburengerazuba; Nsengiyumva Fulgence, Bideri John na Mupenzi Georges bahagarariye Uburasirazuba; Nyinawamwiza Laetitia na Habineza Faustin bahagarariye Amajyaruguru; hamwe na Ntidendereza William uhagarariye Umujyi wa Kigali.

Hakurikiyeho amatora y’Abasenateri babiri bahagarariye amashuri makuru na kaminuza bya Leta n’ibyigenga, hatorwa Prof. Niyomugabo Cyprien uhagarariye amashuri makuru na kaminuza bya Leta, ndetse na Prof. Ephraim Kanyarukiga, uhagarariye amashuri makuru yigenga.

Perezida wa Repubulika na we yatanze Abasenateri bane, ari bo: Dr. Iyamuremye Augustin, Nyirasafari Espérance, Habiyakare François na Dr. Mukabaramba Alvera.

Abasenateri babiri bahagarariye ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe gukorera mu Rwanda, na bo baje gutangazwa, hatangwa Nkusi Juvenal wahoze ari Umudepite, ndetse na Uwamurera Salama.

Urukiko rw’Ikirenga ariko, rwaje gutangaza ko uyu Uwamurera Salama nta bunararibonye afite bwamwemerera kujya muri Sena, maze ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe gukorera mu Rwanda rimusimbuza Murangwa Ndangiza Hadidja.

Ubwo barahiriraga imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Dr. Augustin Iyamuremye wari umaze gutorerwa kuba Perezida wa Sena asimbuye Bernard Makuza, yabwiye Perezida Kagame ko n’ubwo iyi Sena yiganjemo abantu bakuze, biteguye gufatanya n’urubyiruko mu iterambere.

Yagize ati "Igihugu cyacu gifite umuvuduko uri hejuru, iyo bavuze Sena uba wumva ko ari abantu bakuze bagenda gahoro (ariko) tuzihuta".
"Igice kinini cy’Abanyarwanda ni urubyiruko, nta burenganzira dufite bwo kugenda gahoro".

Minisiteri zabonye abayobozi bashya

Ku mugoroba wa tariki ya 04 Ugushyingo 2019, inkuru yaraye ikwiriye igihugu cyose ko Dr. Vincent Biruta yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, asimbuye Dr. Sezibera Richard.

Minisitiri Biruta yari asanzwe ari Minisitiri w’Ibidukikije.

Mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uwo mugoroba, zimwe muri Minisiteri zabonye abayobozi bashya, zimwe zihindurirwa amazina, ndetse na Minisiteri y’umutekano yongera kugaruka.

Uretse Minisitiri Biruta wavuye muri Minisiteri y’Ibidukikije akajya mu y’Ububanyi n’Amahanga, General Patrick Nyamvumba wari usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu, yagizwe Minisitiri w’Umutekano, Dr. Jeanne D’Arc Mujawamariya na we agirwa Minisitiri w’Ibidukikije.

Munyangaju Aurore Mimosa, Minisitiri wa Siporo
Munyangaju Aurore Mimosa, Minisitiri wa Siporo

Munyangaju Aurore Mimosa, na we yagizwe Minisitiri wa Siporo asimbuye Nyirasafari Esperance wabaye Senateri, Bamporiki Edouard agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Ignatiene Nyirarukundo wari usanzwe ari Umudepite, yagizwe Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, asimbura Dr. Alvera Mukabaramba wabaye Senateri.

Minisiteri y’Umutekano

Gen. Patrick Nyamvumba, Minisitiri w'Umutekano
Gen. Patrick Nyamvumba, Minisitiri w’Umutekano

Mu mwaka wa 2016, ni bwo iyi Minisiteri yari yakuweho, zimwe mu nshingano zayo zihabwa Minisiteri y’Ubutabera.

Minisiteryi y’Umutekano yongeye kugaruka, iyobowe na General Patrick Nyamvumba, wari usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu Gushyingo uyu mwaka, Perezida Kagame yagautse ku mpamvu zatumye iyi Minisiteri yongera kugaruka.

Perezida Kagame yagize ati “Hariho ibintu bimwe unakora kubera ko hari impamvu zabyo cyangwa hari kibazo ushaka gukemura. Wagera ahantu bitewe n’ibyagiye biba ukaba wanavuga uti ibi ntabwo bikiri ngombwa, reka noneho tunagabanye n’icyo bidutwara ku kiguzi, nyuma yaho hashira igihe ukaza kubona uti hari ikintu gishya cyabaye cyangwa gishya kiriho, bikaba ngombwa ko, cyangwa, ibyo nibwiraga nshaka kugabanya nko ku kiguzi ntabwo nabibonye uko bikwiriye, ibyo ni byo bituma umuntu ashobora gusubira ku kintu kimwe cyangwa ikindi”.

Impinduka mu buyobozi bw’Ingabo

Gen. Jean Bosco Kazura, Umugaba mukuru w'ingabo z'Igihugu
Gen. Jean Bosco Kazura, Umugaba mukuru w’ingabo z’Igihugu

Mu kwezi k’Ugushyingo 2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakoze impinduka mu gisirikare.

Maj. Gen Jean Bosco Kazura yahawe ipeti rya General, agirwa Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, asimbuye General Patrick Nyamvumba wahawe kuyobora Minisiteri y’Umutekano.

General Kazura we yari asanzwe ayobora ishuri rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College).

Brigadier General Didas Ndahiro yahawe inshingano zo kuyobora ishuri rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College) asimbura General Kazura.

Gen. Fred Ibingira, umugaba mukuru w'inkeragutabara
Gen. Fred Ibingira, umugaba mukuru w’inkeragutabara

Mu zindi mpinduka zabaye, General Fred Ibingira yagizwe Umugaba mukuru w’Inkeragutabara, Major General Innocent Kabandana yagizwe Umugaba mukuru wungirije w’Inkeragutabara, Leutenant General Jacques Musemakweli agirwa Umugenzuzi mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, naho Brigadier General Ephrem Rurangwa agirwa Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare ry’i Gako.

Colonel James Ruzibiza yazamuwe mu ntera agirwa Brigadier General, anashingwa ibyerekeranye n’ubwubatsi mu ngabo z’u Rwanda (Commander of Engineering Brigade).

Colonel Karusisi Ruki yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Brigadier General, anagirwa umuyobozi w’umutwe w’ingabo udasanzwe (Special Operations force), Lieutenant Colonel Emmanuel Kanobayire yazamuwe mu ntera agirwa Colonel, anagirwa umuyobozi wungirije w’umutwe w’ingabo udasanzwe.

Colonel Joseph Karegire yagizwe umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’amahugurwa mu ngabo z’u Rwanda (Chief J3), Colonel Faustin Kalisa yagizwe ushinzwe abakozi mu ngabo z’u Rwanda (Chief J1), Colonel Adolphe Simbizi yagizwe ushinzwe ibikoresho (Chief J4), Colonel Jean Paul Karangwa yahawe inshingano zo kuyobora Military Police.

Lieutenant Colonel Patrick Karuretwa yazamuwe mu ntera agirwa Colonel, Lieutenant Colonel Jules Rwirangira yazamuwe mu ntera agirwa Colonel, anagirwa umuyobozi w’umutwe ukoresha intwaro ziremereye (Commander of Artillery Division), Lieutenant Colonel Lausanne Ingabire yagizwe umuyobozi ushinzwe imibanire hagati y’abasirikare n’abasivili (Chief J9), naho Major Regis Rwagasana Sankara yazamuwe mu ntera agirwa Lieutenant Colonel.

Gukorera hamwe

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye inzego zose gukorera hamwe, kandi zikarangwa no kudacika intege kuko ari byo bitanga umusaruro ndetse n’ibyo biyemeza kugeraho bikagerwaho.

Hari mu mwiherero wa 16 w’abayobozi bakuru, wabereye i Gabiro mu karere ka Gatsibo muri Werurwe 2019.

Perezida Kagame yagize ati “Ntabwo wabaho mu buzima, aho utera intambwe ebyiri ujya imbere, ejo ugatera indi usubira inyuma. Niyo waba utera intambwe imwe, cyangwa igice cy’intambwe uhozeho. Ariko gusubira inyuma usa n’uhunga aho waganaga, ni ikibazo.”

Perezida Kagame yibukije abashaka guca iy’ubusamu ko bihira bake kandi akenshi ntibirambe, asaba buri wese kugira uruhare mu itrambere ry’igihugu ntihagire ushaka kubiharira abandi.

Perezida Kagame yibukije abitabiriye umwiherero ko igihugu cyanyuze mu bihe bikomeye cyane ku buryo byagakwiye gusigira buri wese umuhate wo gukora cyane, agatanga imbaraga ze zose.

Ingendo mu mahanga

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, muri Kanam 2019 yitabiriye inama y’ibihugu birindwi bikize ku Isi (G7), yabereye mu Mujyi wa Biarritz mu Bufaransa.

Ibyo bihugu birindwi bikize ku isi bihurira muri iyo nama ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buyapani, Canada, u Budage, u Bufaransa, u Butaliyani n’u Bwongereza.

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) gifata ibyo bihugu birindwi nk’ibyihariye igice kinini cy’ubukungu bw’isi, aho ubukungu bwabyo byose hamwe bungana na 58% by’ubukungu bw’isi yose.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu umunani byatumiwe muri iyo nama ariko bitari muri ibyo birindwi bikize ku isi. Mu bindi byatumiwe harimo Australia, Burkina Faso, Chili, Misiri, u Buhinde, Senegal na Afurika y’Epfo.

U Rwanda rwayitumiwemo nk’igihugu giheruka kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Ubwo yari i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, mu kwezi kwa Nzeri 2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahuye n’abagize inteko y’abajyanama be n’aba Guverinoma y’u Rwanda muri rusange barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga, abashimira uruhare rukomeye bagira mu iterambere ry’u Rwanda.

Perezida Kagame yari muri Amerika aho yari yitabiriye inama y’inteko rusange ya 74 y’Umuryango w’Abibumbye.

Aganira n’abo bajyanama (Presidential Advisory Council – PAC), Perezida Kagame yabashimiye igihe kirekire bamaze bakorana n’u Rwanda kuva mu gihe ibintu bitari bimeze neza mu gihugu, kugeza ku iterambere rugezeho ubu.

Ati “Kuva icyo gihe twakoze amateka meza. Twariyubatse twigeza aho twifuzaga kugera.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko nta gushidikanya guhari ku ruhare rwabo mu guteza imbere u Rwanda, kuko kuva mu myaka myinshi ishize bakorana n’u Rwanda rutahwemye gutera imbere.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, muri Mata 2019 yifatanyije n’abagize inama y’ubugetsi y’ishyirahamwe ry’umupira wa Basketball muri Amerika (NBA) i New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Kimwe mu byaganiriweho muri ibi biganiro ni ikiswe ‘The Basket Africa League’ (BAL), iri rikaba ari irushanwa rishya rizahuza amakipe 12 muri Afurika, rikaba rizatangira muri Mutarama 2020 ku bufatanye na NBA, ndetse imwe mu mikono yaryo ibanza, iherutse gusozwa muri Kigali Arena, aho Perezida Kagame yagaragaje kuyitabira.

Imikoranire ya NBA na FIBA (ari shyirahamwe ry’umupira wa Basket ku isi) izareba ku birebana n’ ubutwererane mu bukungu, gutoza abakinnyi, abatoza n’abasifuzi ndetse na bimwe mu bikorwaremezo bizakenerwa muri iri rushanwa rishya.

U Rwanda ruhagaze neza mu mukino wa Basket, kuko mu mwaka wa 2017, ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16 yari ku mwanya wa gatandatu muri Afurika.

Mu 2018, ikipe y’igihugu y’abasore batarengeje imyaka 18 yari ku mwanya wa gatandatu muri Afurika mu gihe ikipe y’abagore iri ku mwanya wa kane.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2018, ikipe y’Abagabo y’u Rwanda yabonye itike yo gukina imikino yo kwishyura mu gushaka itike y’amakipe azitabira igikombe cy’isi.

Muri Gicurasi uyu mwaka dusoza, uwari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererana w’u Rwanda Dr. Richard Sezibera, yitabiriye inama hagati ya Afurika n’Uburayi, yigaga ku bijyanye n’ubucuruzi hagati y’iyo migabane yombi EU – Africa Business Summit.

Muri iyi nama, Minisitiri Sezibera yasabye abashoramari b’Iburayi bifuza gushora imari muri Afurika kuza kuyishora mu Rwanda kuko igihugu cyiteguye kuborohereza.

Yibukije kandi ko u Rwanda ari igihugu cya kabiri cyoroshya ishoramari ku mugabane wa Afurika, kikaba icya gatanu ku isi umuntu ashobora kugendamo nijoro nta kwikanga, kikaba icyambere gifite abagore benshi mu nteko ishinga amategeko, ndetse n’icya mbere ku isi mu kugira guverinoma ikorera mu mucyo.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’umuyobozi w’ikigo nyafurika cy’Intego z’iterambere rirambye (SDGs), muri Kanama uyu mwaka, yagiriye uruzinduko muri Zambia, aho yifatanyije na mugenzi we Edgar Lungu mu muhango wo gufungura ishami ry’icyo kigo cya SDGs, rigenewe agace ka Afurika y’Amajyepfo, iryo shami rikaba rifite icyicaro i Rusaka muri Zambia.

Ubufatanye

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye uwa Sierra Leone, Julius Maada Bio, bagirana amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye na politiki.

Amasezerano abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ari mu buryo bwa rusange, guhanahana ubunararibonye mu bya politiki hamwe no gutanga viza z’ubuntu ku badiporomate b’ibihugu byombi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe ku ruhande rw’u Rwanda hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sierra Leone, Nabeela Tunis ni bo bashyize umukono kuri ayo masezerano imbere y’abakuru b’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byombi bifite amateka bihuriyeho, nk’intambara zikomeye zagiye ziba, ari nayo mpamvu habayeho kwiyemeza guharanira ejo hazaza heza h’abaturage b’ibi bihugu.

Yagize ati “Urugendo wagiriye hano Nyakubahwa Perezida ni ingirakamaro cyane, kuko rukomeza amasezerano ndetse n’ubuvandimwe busanzwe buduhuza ndetse no gusangira ubunararibonye mu bintu by’ingenzi”.

“Amasesezerano tugiye kugirana agaragaza icyifuzo cyacu gishimangira ubufatanye mu kongera amahirwe abaturage bazabona mu kugenderana”.

Muri Nyakanga 2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Igikomangoma cy’Ubwongereza Charles Philip Arthur George, ku birebana n’aho imyiteguro y’inama y’ibihugu bigize Commonwealth igeze, inama izabera mu Rwanda mu 2020.

Ibi biganiriro byabereye mu nzu y’iki gikomangoma izwi nka Highgrove House, baganira kuri ino nama ya mbere ifite uburemere mu muryango Commonwealth, inama izaba muri Kamena 2020 nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida Kagame.

Muri Mata umwaka ushize, u Rwanda rwatorewe kuzakira iyi nama, ifatwa nk’ihenze kurusha izindi zose zihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.

U Rwanda rwatsindiye iyi tike, nyuma yo gutsinda ibihugu nk’Ikirwa cya Pacifique na Fiji, ruba igihugu cya Kabiri muri Afurika cyakiriye iyi nama nyuma ya Uganda yayakiriye mu 2007.

Umubano na Uganda

Muri Kanama uyu mwaka wa 2019, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Perezida João Lourenço wa Angola, Perezida Museveni wa Uganda, Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Perezida Sassou Nguesso wa Congo Brazza, barebera hamwe umutekano n’imibanire mu karere cyane cyane baganira ku mubano w’u Rwanda na Uganda.

Nyuma y’ibiganiro byahuje itsinda ry’abayobozi bo mu gihugu cya Uganda n’abo mu Rwanda, bigamije gukemura ibibazo bimaze iminsi hagati y’ibihugu byombi, Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko impande zombi zifite ubushake bwo kumvikana.

Ibyo biganiro byabereye i Kigali kuwa 16 Nzeri 2019, byari bigamije kureba uko amasezerano ya Luanda muri Angola yashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu byombi ku ya 21 Kanama 2019 ashyirwa mu bikorwa, gusa byagaragaye ko hari byinshi bitarubahirizwa.

Icyakora Ambasaderi Nduhungirehe wari ukuriye itsinda ry’Abanyarwanda muri ibyo biganiro, yavuze ko ibihugu byombi bifite ubushake bwo kumvikana.

Yagize ati “Iyi ni inama ya mbere dukoze nka komisiyo ishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’ariya masezerano ya Luanda. Kuyasinya byarakozwe ariko kuyashyira mu bikorwa ni ikindi, tuzahurira i Kampala muri Uganda mu minsi 30 ngo turebe aho bigeze bishyirwa mu bikorwa, gusa impande zombi zifite ubushake bwo kumvikana kugira ngo ikibazo kibonerwe umuti urambye”.

Mu kwezi k’Ukuboza 2019, Komisiyo ihuriweho n’u Rwanda na Uganda ishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda yahuriye I Kampala muri Uganda mu biganiro ku mubano hagati y’ibihugu byombi.

Ni ibiganiro byabaye nyuma y’igihe kinini byari bimaze bitegerejwe, kuko byagombaga kuba mu Kwakira 2019, nyuma y’iminsi 30 ikurikira ibiganiro bya mbere byabereye i Kigali muri Nzeri 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka