Imvura yamanukanye imodoka iyiroha mu kiraro muri Nyabugogo
Imvura yaguye ku mugoroba wa Noheli 2019 mu Mujyi wa Kigali yateje imyuzure n’imivu y’amazi, kugeza n’aho itembana imodoka.

Iyi mvura yamanukanye imodoka iyikuye mu igaraje iyiroha muri ruhura yitwa Mpazi igabanya Cyahafi na Kimisagara muri Nyarugenge, iyo modoka ikaba yaje gutangirwa n’ikiraro muri Nyabugogo.
Urugendo imivu y’imvura yagendesheje iyo modoka rurarenga ikirometero kuko ngo yari iri mu igaraje hafi y’urusengero rwitwa Restoration Church.
Iyi modoka yo mu bwoko bwa "Hyundai Santa Fé" ifite plaque nimero RAD 480Y, ni iy’uwitwa Nshimyumuremyi Aimable.
Nshimyumuremyi agira ati "Iyi midoka yari iri kumwe n’izindi ariko ni jye bahamagaye ko yavanywemo n’imivu y’imvura ikayigeza Nyabugogo, ni imodoka ifite agaciro k’amafaranga miliyoni 15".

Avuga ko yari yarayifatiye ubwishingizi ariko ko atazi niba bazamuha ubw’uko imodoka ye yangijwe n’ibiza.
Mu gusayura iyo modoka Polisi yifashishije imodoka yitwa ’Breakdown’ isanzwe ariko biba iby’ubusa, biba ngombwa ko polisi yifashisha indi modoka nini cyane yifashishwa mu guterura ibintu.

Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali kuri uyu munsi ukurikira Noheli, abacuruzi basohoye ibyangijwe n’imyuzure yateye mu nzu z’ubucuruzi bashaka kubyanika, ariko bavuga ko hari impungenge z’uko imvura ishobora kongera kugwa.



.@Rwandapolice yakoze akazi gakomeye ko gukura muri Ruhurura ya Nyabugogo imodoka yari yatwawe n’umuvu, uyikuye mu Igaraje ryo mu Kimisagara. Uku niko byari bimeze @RwandaLocalGov @RwandaInfra @CityofKigali #RwOT pic.twitter.com/jFF8DYYF4U
— Kigali Today (@kigalitoday) December 27, 2019
Inkuru bijyanye:
Kuri uyu wa kane hateganyijwe indi mvura mu bice bitandukanye by’igihugu
Ohereza igitekerezo
|
Rwose bakore new design bakoresheje max.intensity yi yimvura bakubeho 0.95 rwose kuko ibi biradusebya as water engineer.n
Rwose bakore new design bakoresheje max.intensity yi yimvura bakubeho 0.95 rwose kuko ibi biradusebya as water engineer.n
Ndashimira inzigo zaleta zose uko zingana mubwitange bwabo noguharanira amahoro yaburimunyarwanda wese imana ikomeze kubaha byose bicyenewe.
Reka nanenge umwe mubanditse hejuru avuga ngo ntiyunva uko invura itakoherezwa ahandi niba afite ubwobushobozi kucyi adatanga umusanzu nkumunyabwenjye konatwe byadushimisha niba we arenze ugukora kwimana. Nkashaka nogutanga igitekerezo niba tuba tudafite ibyokuvuga twagiye duceceka mumwanya wokuvuga ibitaduhesha agaciro nkabantu. Namwe mufata msgs mwakagiye musangiza izifite icyo zivuze cyangwa zungura. Murakoze imana ibarinde.
Mwaramutse neza turashimira police y’uRwanda idahwema kuducungira umutekano nkabanyaRwanda nibakomeze babungabunge ubuzima bwabaturage kandi uturashimira nizindi nzego zaleta zituba hafi mubuzima bwacu bwaburimunsi
I pray God to see us through not to face such big challenges in the year 2020
Muraho,gusa birababaje nanone turashima ubushake leta iba yashyizemo mukwita kubaturage.
Reka natwe turusheho guhagaciro ubuzima tuva mumanegeka nubwo aribintu bigoye kandi bisaba ubushibozi ahorero niho tuba tunategereje uruhare rwa leta yacu.
Murakoze jyewe ntabwo ndi murwanda ariko nkurikirana ibibera mugigugu cyange umunsi kuwundi kuko ndagikunda.
Twese Imana iduhe gusoza umwaka neza.
Ariko sinumva ukuntu hatashakwa uburyo imvura ikabije itajya yoherezwa ahadatuwe nahadakorerwa kd turi mu iterambere.abiga iby ikirere bagombye kugira icyo bakora
Nibyiza gutekereza ko imvura ikabije ishobora koherezwa ahadakorerwa arko aha wirengagije ko Imana ariyo iri hajuru ya byose.
Ahubwo nukongera ibihe byo gusenga.