Imvura nyinshi yatumye amazi meza ahagije abura muri Kigali

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amazi n’Isukura (WASAC LTD) bwatangaje ko kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa, n’iyaguye ku wa gatatu tariki 25 Ukuboza 2019, byatumye amazi y’umugezi wa YANZE na NYABARONGO yandura cyane.

Ibyo byatumye inganda za Nzove na Kimisagara zitarimo gutunganya amazi nk’uko bisanzwe.

Itangazo WASAC yashyize ahagaragara riragira riti “Kubera iyo mpamvu, ntabwo turi kohereza amazi ahagije mu bice byose by’Umujyi wa Kigali, ariko igihe cyose ukwandura kwayo kwagabanuka, turakomeza kuyatunganya no kuyohereza nk’uko bisanzwe.”

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amazi n’Isukura (WASAC LTD) bwiseguye ku bafatabuguzi bagerwaho n’ingaruka z’icyo kibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kuki mwirengagiza ibyo muzi ubundi haramazi twagiraga twebwe abantu ba samuduha nyituzi ko tuba ikigari?

Ema yanditse ku itariki ya: 7-01-2020  →  Musubize

Nibyo yabuze uretse ko n’ubundi nayari ahari mbere ntahagije ,Nka KARAMBO mu umurenge wa GATENGA amazi aboneka rimwe mubyumweru bibiri.

SAKEGA yanditse ku itariki ya: 27-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka