Perezida Kagame yakiriye intumwa yamuzaniye ubutumwa bwa Museveni

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 29 Ukuboza 2019, yakiriye Ambasaderi Adonia Ayebare, intumwa yihariye ya Perezida wa Uganda, Yoweli Museveni.

Ibiro bya Perezida Kagame byatangaje ko iyo ntumwa yari izanye ubutumwa bwa Museveni bwerekeranye n’umubano w’ibihugu byombi.

Iyo ntumwa ibinyijije kuri Twitter, yashimye Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda wamwakiranye urugwiro mu biro bye, ari na ho yatangiye ubutumwa yari yahawe na Perezida Museveni.

Intumwa ya Perezida wa Uganda Yoweli Museveni yaje mu Rwanda izanye ubutumwa Museveni yageneye Kagame, mu gihe ibihugu byombi bikomeje gushaka uko byanoza umubano wabyo umaze igihe utifashe neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Turabyishimiye cyane niba ubwo butumwa buje ar’igisubizo kibibazo bihari. Uganga si abaturanyi gusa, ahubwi ninabavandimwe. Imana ikomeze izane ubushake bwo kubana neza.

Mulangira Ibrahim yanditse ku itariki ya: 31-12-2019  →  Musubize

uganda ni fake nibyo ikora hafi yabyose ni fake ntimwizere ubwo butumwa ko ntabwo uganda izareka gushigikira RNC na bambari bayo reka turebe urugero mubona ubutegetsi bwa Uganda bwa kwirukana Rujugiro gute cyereka babanje gufunga banwe mubayobozi bakuru barimo murumuna wa Museveni Salam Saleh kugurango Rujigiro yirukanwe cg Kayumba

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 31-12-2019  →  Musubize

Urwanda ni urwambere muri iyi si yarurema mumuco wokwakira abashyitsi ESE ubwo butumwa ni bwiza? Mutubarize kuko abaturanyi beza ni nkumuryango uhuje

Alias rwagihuta yanditse ku itariki ya: 30-12-2019  →  Musubize

Ariko nibyiza guhuza imibani bikaba akarusho kubihugu byombi maze amahoro agaseseka murakoze

Isingizwe Didier yanditse ku itariki ya: 30-12-2019  →  Musubize

Dushimire aba batuzaniye ubutumwa
Ark bube aribwiza

nshimiyimana alex yanditse ku itariki ya: 30-12-2019  →  Musubize

Arakaza neza murwanda

Judith uwineza yanditse ku itariki ya: 30-12-2019  →  Musubize

I Rwanda ruragendwa amanywa n’ijoro kdi dushimuye intore izirusha intambwe uburyo yakiriye uwo mushitsi. Gusa batubwiye nokuri ubwo butumwa yari azanye byarushaho kuba byiza.

Alias yanditse ku itariki ya: 30-12-2019  →  Musubize

Muraho neza none nagiragango mutubarize ubutumwa yaba yazaniye Perezida wacu Paul niba bwaba burimo kugarura umubano mwiza nkuwambere , none se Uganda yaba yisubiyeho igiye kuva kwizima ryamakosa ifite tukongera tukibanira nkacyera ? none se Uganda yiteguye gufungura inzirakarengane z,Abanyarwanda zifungiyeyo ? mutubwire mubyo baganiriye mwumvishe harimo umuti wibyo bibazo byose .

Alias yanditse ku itariki ya: 30-12-2019  →  Musubize

Ibi ni byiza cyane pe abaturanyi beza ni abashyira. Mugaciro bakikemurira ibibazo. Imana ibabe hafi.

Umuhire Alexis yanditse ku itariki ya: 30-12-2019  →  Musubize

Ibi ni byiza cyane pe abaturanyi beza ni abashyira. Mugaciro bakikemurira ibibazo. Imana ibabe hafi.

Umuhire Alexis yanditse ku itariki ya: 30-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka