Minisitiri Shyaka yaburiye abatekereza kujya muri Uganda

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yaburiye buri wese ugitekereza gushakira amahaho mu gihugu cya Uganda, asaba abaturage kubicikaho nyuma y’ibibazo by’iyicarubozo rikomeje gukorerwa Abanyarwanda bari muri icyo gihugu.

Minisitiri Shyaka yagiranye ikiganiro n'abaturage
Minisitiri Shyaka yagiranye ikiganiro n’abaturage

Yabitangarije mu nteko y’abaturage batuye imirenge ya Cyuve, Gacaca, Nyange yo mu Karere ka Musanze n’Umurenge wa Gahunga mu Karere ka Burera kuri iki cyumweru tariki 29 Ukuboza 2019.

Ni inteko yabimburiwe n’inama nyunguranabitekerezo yatumiwemo inzego z’ubuyobozi zo mu Karere ka Gakenke, Burera na Musanze kuva ku bayobozi b’uturere kugeza kuri ba Mudugudu, yitabirwa kandi na ba rwiyemezamirimo banyuranye muri utwo turere, abahagarariye amadini n’amatorero. Iyo nama yari igamije gusuzuma bimwe mu bibazo bidindiza iterambere ry’Intara y’Amajyaruguru.

Ni inama, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV yagaragarijemo ikibazo kimaze iminsi gihangayikishije abaturage aho umunsi ku wundi, ku mipaka ihuza u Rwanda n’igihugu cya Uganda hakomeje kuboneka Abanyarwanda bava mu gihugu cya Uganda bagizwe intere abandi bambuwe utwabo.

Minisitiri Shyaka na Guverineri Gatabazi bacinya akadiho
Minisitiri Shyaka na Guverineri Gatabazi bacinya akadiho

Guverineri Gatabazi yagize ati “Twagiriye abaturage inama yo kudasubira mu gihugu cya Uganda kuko hari ibintu byinshi bigaragara byahungabanyije ubuzima bwabo. Dufite abantu basaga ijana mu Karere ka Burera, bagiye bafungirwa mu gihugu cya Uganda bakavayo ari uko bamaze kwishyura amafaranga asaga miliyoni imwe n’igice”.

Guverineri Gatabazi avuga ko bamwe bagiye bazanwa ari intere bakajugunywa ku mupaka, bakavurwa bageze mu Rwanda, abandi bagafungwa bakubitwa banakorerwa iyicarubozo na Leta y’icyo gihugu.

Ati “Uwafunzwe icyo yakoraga, yahamagaraga twe abayobozi bikaba ngombwa ko imiryango igurisha udusambu kugira ngo yishyurire uwafunzwe. Hari abafungiwe nabi muri Uganda, bakorerwa iyicarubozo. Hari abakubiswe, hari nabazanywe bajugunywa ku mipaka ari intere, twagiye tubakira mu byiciro binyuranye. Hari n’abambuwe ibyabo abandi bagakora nk’abapagasi, nk’abashumba bagaterwa ubwoba ko nibishyuza ibibabaho babibona. Abenshi bagiye babitakarizamo ubuzima n’imitungo yabo”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase, hamwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura n’Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa CP Felix Namuhoranye, ubwo basuraga abaturage, bagarutse kuri iyo ngingo y’abaturage bakomeje guhohoterwa mu gihugu cya Uganda, bashimangira ko umuturage abujijwe gusubira muri icyo gihugu hagamijwe kurengera ubuzima bwe.

Ni nyuma yo kumva ubuhamya bw’abasore babiri bakorewe iyicarubozo muri icyo gihugu, bafungurwa nyuma y’uko imiryango yabo igurishije amasambu iboherereza amafaranga.

Niyonzima Fabrice yagize ati “Ndi umwe mu bafungiwe mu gihugu cya Uganda, aho nahuye n’ingorane nyinshi z’ubuzima. Mu kuryama badutsindagiraga nk’amasaka bari gutsindagira mu mifuka, ndetse hari n’uwapfiriyemo. Uku mpagaze ni ko naje, imyenda yanjye yose barayinyambuye banyinjiza muri gereza nyuma bampa aka gapantaro mubona nambaye. Ndasaba buri wese by’umwihariko urubyiruko kwibagirwa inzira zerekeza muri Uganda”.

Uwitwa Ngabonziza we yagize ati “Twakoreye umwe mu bayobozi bakomeye muri Uganda, tugeze igihe cyo kumwishyuza aduhigisha abasirikare tukarara mu bishanga. Nyuma nabonye uko mvugana n’iwacu banyoherereza itike mbona ngeze mu Rwanda, abo twari kumwe barabafashe ubu sinzi amakuru yabo. Ndasaba Abanyarwanda kunyurwa n’ibyo batunze kuko mu Rwanda nta kibuze. Gusa icyo nsaba abayobozi ni ukudufasha Abanyarwanda bariyo bakabona uko bavayo kuko bamerewe nabi cyane”.

Nyuma y’ubwo buhamya bw’abo basore, Minisitiri Shyaka yasabye abaturage kwirinda gusubira mu gihugu cya Uganda kuko cyaberetse ko kitabakunda, yibutsa abo baturage ko ibyo bajya gushaka mu Gihugu cya Uganda no mu Rwanda bihari.

Yagize ati “Iyi mirenge yose iri aha yegereye umupaka, kandi yegereye igihugu cy’abaturanyi cya Uganda. Mu Kinyarwanda hari umugani baca ngo iyo amazi akubwiye ngo winyoga, uyabwira ko nta mbyiro ufite. Ese kugira ngo mukarabe mukeneye kujya gushaka amazi muri Uganda, ese kugira ngo murye mukeneye kugira ibyo mujya kugura Uganda ngo murye, ibirayi hano ntibyeze?. Ibintu byose hano birahari nta mpamvu n’imwe yabasubiza mu gihugu cyabagaragarije ko kitabakunda”.

Abayobozi batandukanye bari basuye Intara y'Amajyaruguru
Abayobozi batandukanye bari basuye Intara y’Amajyaruguru

Mu bindi byagarutsweho mu nteko y’abaturage, ni uko ku bijyanye n’umutekano abaturage bashimwe cyane n’ubuyobozi aho bitwaye neza mu gihe inyeshyamba zagabaga ibitero mu duce batuyemo, bafatanya n’abashinzwe umutekano kuzirwanya.

Abo baturage bijejwe umutekano usesuye, aho basabwe gukora baharanira kugera ku iterambere.

Abayobozi banyurane kuva ku muyobozi w'Akarere kugera ku muyobozi w'umudugudu bitabiriye inama nyunguranabitekerezo
Abayobozi banyurane kuva ku muyobozi w’Akarere kugera ku muyobozi w’umudugudu bitabiriye inama nyunguranabitekerezo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka