Miss Rwanda: Batandatu bazaserukira Amajyaruguru bamenyekanye

N’ubwo ahaberaga ijonjora ry’ibanze mu Karere ka Musanze hari abakobwa 23, akanama nkemurampaka katoranyijemo abakobwa batandatu bahagararira Intara y’Amajyaruguru, biyongera ku bandi batandatu batorewe i Rubavu.

Abarenga 2/3 by’abakobwa biyandikishije muri aka karere ntabwo bakandagiye ahaberaga irushanwa, kuko hiyandikishije 75 ariko 23 gusa ni bo bakandagiye ahaberaga irushanwa.

Aba bakobwa na bo ntabwo ariko bari bujuje ibisabwa, kuko nyuma yo gusuzumwa hakurikijwe ibipimo bisabwa, abakobwa 9 bisanze hanze y’irushanwa bituma 14 gusa ari bo bambikwa amakanzu y’ibirori bagezwa imbere y’akanama nkemurampaka.

Jean Micheal Karangwa, Miss Mutesi Jolly na Evelyne Umurerwa bagize akanama nkemurampaka babajije ibibazo mu Kinyarwanda, hatoranywa Akaliza Hope, Uwamahoro Phoebe, Uwimana Joyeuse, Umutesi Denise, Umuratwa Anitha, na Uwase Aisha bahabwa impapuro zanditseho “PASS” nk’ikimenyetso ko bakomeje mu irushanwa.

Musanze, ni aha kabiri habereye ijonjora ry’ibanze muri Miss Rwanda 2020, rikaba ryarabanjirijwe n’iryabereye i Rubavu mu cyumweru gishize, naho mu cyumweru gitaha ijonjora rizakomereza mu Karere ka Huye hatoranywa abakobwa biyandikishirije mu Majyepfo.

Umwihariko uri muri iri jonjora, ni uko umukobwa watsindiwe ahantu hamwe atazemererwa kujya guhatana mu yindi ntara, nk’uko byari bisanzwe bimenyerewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umuntu aserukira intara atazi n’Umukuru w’intara(I mean Governor of the province) cg baba babohereje mu ntara bagomba kugaragaza ko bavuyemo? Iyi technique ni mbi cyane ntacyo yatugezaho.

Senghol yanditse ku itariki ya: 30-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka