Koperative CVM irasezeranya abanyamuryango kuvugurura imikorere

Ubuyobozi bwa Koperative CVM y’abatwara abagenzi ku magare (Abanyonzi) mu Karere ka Musanze, buravuga ko bugiye kuvugurura imikorere, umutungo w’iyi Koperative ukazajya ukoreshwa mu nyungu z’abanyamuryango.

Imisanzu n'imisoro bya hato na hato bifuza ko yakagombye gukoreshwa mu nyungu z'abanyamuryango
Imisanzu n’imisoro bya hato na hato bifuza ko yakagombye gukoreshwa mu nyungu z’abanyamuryango

Ni nyuma y’uko abanyamuryango bayo bakunze kugaragaza impungenge z’uko amafaranga bakwa y’imisoro n’imisanzu batamenya irengero ryayo n’icyo akoreshwa.

Nibura buri muntu utwara abagenzi ku igare (umunyonzi) uri muri iyi Koperative, asabwa umusanzu w’amafaranga 100 ku munsi iyo yakoze, yiyongeraho amafaranga 500 buri wese atanga rimwe mu cyumweru bivugwa ko ari aya parikingi n’andi 300 batanga buri kwezi.

Abaganiriye na Kigali Today batifuje ko amazina yabo atangaza barimo uwagize ati “Urebye amafaranga umunyonzi akorera ku munsi ukayagereranya n’ayo dusabwa ya hato na hato ni menshi cyane; iyo uyateranyije ajya kugera ku bihumbi bitandatu. Ikibabaje kurushaho ni ukuntu duheruka tuyatanga ariko abayakira ntibahindukire ngo batugaragarize icyo akoreshwa”.

Hari undi wavuze ko atari aya mafaranga batanga gusa kuko hari n’amande y’ibihumbi bitatu acibwa umunyonzi ugaragaye aparitse nabi, aya yose bakunze kwijujutira ko baheruka bayatanga ntibamenye irengero ryayo.

Ati “Ntabwo twanze gutanga imisoro kuko dukeneye kubona igihugu cyacu gitera imbere tubigizemo uruhare, ariko nanone abafata ayo mafaranga sinzi niba bayabyaza inyungu mu buryo bw’imisoro gusa, byibura bayabyaze n’ibikorwa bifatika, byanatugirira akamaro”.

Aba barimo abanyamuryango ba Koperative CVM bakunze kwivovotera imisoro n'imisanzu batanga ntibamenye icyo bikoreshwa
Aba barimo abanyamuryango ba Koperative CVM bakunze kwivovotera imisoro n’imisanzu batanga ntibamenye icyo bikoreshwa

Iyi mikorere abanyamuryango bavuga ko yabadindije, ubuyobozi bushya butaramara ukwezi busimbuye ubumaze imyaka irenga irindwi buriho, buvuga ko muri gahunda bufite harimo kuyivugurura, abanyamuryango bakajya basobanurirwa imikoreshereze y’imisanzu yabo, n’icyo imisoro batanga imara, bakagira n’uruhare mu kugena icyo umutungo wabo uzajya ukoreshwa.

Mutsindashyaka Evariste, Umuyobozi wa Koperative CVM, yagize ati “Twumva kugira ngo ibibazo abanyamuryango bafite bikemuke, ari ugushyira ibintu mu kuri, bakamenya umutungo wabo uko uhagaze, wakoreshejwe gute, hasigaye angahe; noneho abanyamuryango bakagira uruhare mu kugena icyo akoreshwa, kugira ngo ibe Koperative ishobora kugira aho ivana umunyamuryango ikagira n’aho imugeza.

Mutsindashyaka Evariste Umuyobozi wa Koperative CVM yavuze ko bagiye kuvugurura imikorere
Mutsindashyaka Evariste Umuyobozi wa Koperative CVM yavuze ko bagiye kuvugurura imikorere

Tugiye kurushaho kubareberera nk’ubuyobozi, dufatanye n’inteko rusange y’abanyamuryango n’abandi babahagarariye”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, asanga abanymuryango b’iyi Koperative batakabaye bataka ubukene nyamara hari uburyo bashobora gukora imishinga ibabyarira inyungu.

Yagize ati “Nk’andi makoperative yose tuzi, namwe ubu mwakabaye mwirata ibikorwa by’indashyikirwa mumaze kugeraho kandi bibabyarira inyungu. Urugero niba igare ripfa mukajya kurikoresha ahandi, ni gute mutakwishyiriraho igaraje ryanyu ryihariye? Cyangwa ikindi gikorwa runaka cyinjiza ifaranga ribyarira abanyamuryango ba koperative inyungu”!

Asubiza iki kibazo, umuyobozi wa Koperative CVM yavuze ko muri gahunda bafite harimo gushyiraho ishuri rizajya ryigisha amategeko y’umuhanda, ku buryo umuntu utwara igare wese yajya ajya mu muhanda asobanukiwe amategeko y’umuhanda.

Hari kandi gushyiraho isoko ricuruza amagare n’ibikoresho byayo, mu rwego rwo korohereza abayakenera bakajya kuyagura aho bibasaba ingendo ndende.

Guverineri Gatabazi we yijeje abagize iyi Koperative ko ubuyobozi bugiye kubaba hafi, ku buryo mu gihe kiri imbere ibibazo byagiye biyigaragaramo bizaba byabaye amateka.

Mu karere ka Musanze harabarurwa abanyonzi 1,250 b’abanyamuryango ba koperative CVM bujuje ibyangombwa n’umugabane shingiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndumunyonzi imusanze amarangaducibwa situmenya ahaja ibyo bavuga barabesha uzigutanga umusanzu umaka ugashira ukaba utagura ninkoko birababaje kazimiri bamukurikirane aduhe ayacu

Allias yanditse ku itariki ya: 30-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka