Amafoto: Uko Umuganda usoza Ukuboza 2019 wakozwe hirya no hino mu gihugu

Bimaze kuba akamenyero mu Rwanda ko mu mpera z’icyumweru cya nyuma cy’ukwezi hakorwa umuganda rusange witabirwa n’abantu bo mu ngeri zitandukanye.

Ni nako byagenze ku wa gatandatu tariki 28 Ukuboza 2019, ubwo hirya no hino mu gihugu hakorwaga umuganda rusange usoza Ukuboza 2019, ukaba ari na wo wa nyuma muri uyu mwaka.

Umuganda wabereye ku rwego rwa buri mudugudu, wibanda ku bikorwa byateguwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Mu turere twabayemo ibiza, umuganda wibanze ku bikorwa byo gukumira no gukemura ibibazo byatewe n’ibiza birimo kubakira abatishoboye amacumbi n’ubwiherero, gusana amashuri n’imihanda, gusibura inzira z’amazi (rigoles), amateme n’ibiraro no gusiba ibinogo by’amazi.

Huye:

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, abaturage, inzego z’umutekano n’abandi batandukanye, bifatanyije n’abatuye mu Murenge wa Mbazi, Akagari ka Rusagara mu Mudugudu wa Gitwa mu gikorwa cyo kubaka ibiro by’Akagari ka Rusagara byashenywe n’ibiza.

Muri ako Kagari ka Rusagara kandi hatunganyijwe umuhanda ureshya n’ibirometero bibiri (2Km).

Banubakiye umuturage udafite aho kuba. Aya matafari ni ayo kumwubakira.

CHUB:

Mu bitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) bakoze umuganda wo gukuraho ibyatsi n’ibihuru mu nkengero zaho. Ni umuganda bakoze babishishikarijwemo n’abakinnyi bagize ikipe y’umupira yaho.

Nyuma y’umuganda batanze impano z’ibyo kurya ku baharwariye bakennye, ndetse n’ibisuguti (biscuits) hamwe na bonbons ku bana bose bahari.

Ibi ngo babikoze mu rwego rwo kwifuriza Noheli nziza n’Ubunani abarwayi badafite amikoro.

Gisagara:

Mu Karere ka Gisagara, ubuyobozi bw’akarere bwifatanyije n’abatuye mu Murenge wa Muganza mu Kagari ka Rwamiko mu gikorwa cyo gusiza ibibanza bizubakwamo inzu 16 z’abatishoboye.

Ngororero:

Umuganda ku rwego rw’Akarere wabereye mu Murenge wa Muhanda, abitabiriye umuganda basiza ibibanza byo kubakamo inzu z’abatishoboye, hatunganywa n’imihanda yangijwe n’imvura.

Gasabo:

Abakozi n’abayobozi muri Banki ya Kigali (BK) bitabiriye Umuganda rusange wabereye mu Murenge wa Rusororo mu Kagari ka Nyagahinga, Umudugudu wa Kigarama.

Uwo muganda wanitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu Mujyi wa Kigali n’uturere tuwugize, ndetse na Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Hon. Edda Mukabagwiza.

Abawitabiriye batunganyije hegitari imwe y’amaterasi yiyongera ku yindi imwe yamaze gukorwa, intego ngo ikaba ari ugukora hegitari 10 ku musozi uri mu Kagari ka Nyagahinga, mu rwego rwo kurwanya isuri yabangirizaga byinshi birimo n’umuhanda wa kaburimbo.

Biteganyijwe kandi ko hazaterwa ibiti 4000 by’imbuto ziribwa kugira ngo barwanye imirire mibi ndetse bongere n’ubwiza bw’umujyi, bakuraho ibihuru abajura bihishagamo bagateza umutekano muke.

Usibye gukora umuganda, Banki ya Kigali yatanze amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye n’ibihumbi magana ane, azifashishwa mu kwishyurira mituweli abaturage 1470 batishoboye bazatoranywa mu turere dutatu two mu Mujyi wa Kigali.

Nyagatare:

Umuganda usoza Ukuboza 2019 wakorewe mu Mudugudu wa Ntoma, Akagari ka Ntoma, Umurenge wa Musheri, ahabumbwe amatafari yo kubakira imiryango 70 itishoboye mu Murenge wose wa Musheri.

Rwamagana:

Ku rwego rw’Akarere ka Rwamagana, Umuganda rusange usoza ukwezi k’Ukuboza wakorewe mu Murenge wa Munyiginya, Akagari ka Nkomangwa, Umudugudu wa Bakannyi, hakaba harimo kubakwa inzu z’abaturage batishoboye bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Mu karere kose, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020, hazubakwa inzu 467 z’abatishoboye batagiraga aho kuba. Mu Murenge wa Munyiginya by’umwihariko, hazubakwa inzu 39.

Muri izi nzu zose, inzu 32 benezo bamaze kuzitaha, inzu 380 zimaze gusakarwa zikaba zirimo gukorerwa isuku, izindi na zo zikaba zirimo kuzamurwa.

Iyi nzu yakoreweho umuganda irimo kubakirwa Nyagashumba Thacien. Ntiyishoboye kandi afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe. Iyi nzu ikaba yarazamuriwe rimwe n’igikoni ndetse n’ubwiherero.

Ngoma:

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, ari kumwe n’Umuyobozi w’Ingabo muri iyi Ntara n’Umujyi wa Kigali Gen. Mubarak Muganga, Umuyobozi w’Inkeragutabara, Col Mukasa, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ACP Emmanuel Hatari n’abandi, bifatanyije n’Ubuyobozi n’abaturage b’Akarere ka Ngoma muganda wo kubakira inzu abaturage batishoboye bo mu Kagari ka Gahima, Umurenge Kibungo.

Muri uyu muganda rusange usoza Ukuboza 2019, Abayobozi bafatanyije n’abaturage batangije ibikorwa byo kubakira inzu (kuzamura inzu 2, gucukura imisingi no gusiza ibibanza) imiryango 6 y’abatishoboye yo muri uyu Murenge wa Kibungo itari ifite aho gutura.

Musanze:

Umuganda usoza Ukuboza wabereye mu Murenge wa Rwaza, Akagari ka Nturo. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yifatanyije n’abaturage kubagara ishyamba riri ku buso bwa Hegitari enye n’igice mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no gukumira ibiza.

Aha kandi abaturage bakoze igikorwa cyo gutunda amabuye azakoreshwa mu kubaka inzu y’umuntu utishoboye utuye muri aka gace.

Mu Murenge wa Busogo muri ako karere ka Musanze na ho bakozwe umuganda aho abawitabiriye bahomye, basakara, banabumba amatafari azubakishwa inzu enye z’abatishoboye mu Kagari ka Gisesero.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, ni we wifatanyije n’Abaturage.

Gatsibo:

Hirya no hino mu Karere ka Gatsibo hakozwe Umuganda rusange usoza Ukuboza 2019. Ku rwego rw’Akarere umuganda wabereye mu Mudugudu wa Kiyovu mu Kagari ka Gakoni mu Murenge wa Kiramuruzi.

Hasibuwe umuferege uyobora amazi y’imvura ashobora gusenyera abaturage mu gihe cy’imvura nyinshi.

Muhanga:

Umuganda rusange usoza umwaka wabereye ku rwego rw’Akarere mu Murenge wa Kibangu mu Kagari ka Rubyiriro Umudugudu wa Gakurwe aho Umuyobozi w’Akarere yifatanyije n’abaturage mu kubumba amatafari yo kubaka ibiro by’Umudugudu.

Kirehe:

Umuganda rusange muri Kirehe wibanze ku bikorwa byo kubakira abatishoboye no gufasha abahuye n’ibiza kubera imvura.

Ku rwego rw’Akarere wakorewe mu Murenge wa Nasho mu Kagari ka Ntaruka, Umudugudu wa Kabusunzu.

Kamonyi:

Kimwe n’ahandi mu gihugu, abaturage b’Akarere ka Kamonyi bitabiriye umuganda rusange wibanze ahanini ku gukumira ibiza, kubakira abatishoboye no kwita ku bikorwa remezo.

I Muganza mu Murenge wa Runda, ni ho habereye umuganda ku rwego rw’Akarere wibanze ku gucukura imirwanyasuri muri Nyagacyamu kugira ngo harengerwe isuri ishobora kwibasira igishanga cya Kamiranzovu.

Iki gikorwa cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Emmanuel Gasana ari kumwe n’Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza Col. Rugazola Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Madame Kayitesi Alice, Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe ubukungu bwana Tuyizere Thaddée na DM BUSHAYIJA Fred.

Hari kandi umuyobozi wa Polisi mu Karere Supt. Prorais Rwiyemaho, Umuyobozi w’Abinjira n’abasohoka ndetse n’Umuyobozi wa RIB mu Karere, Umuyobozi wa NISS n’Umuyobozi wa DASSO mu Karere.

Guverineri Gasana mu butumwa bwe yashimiye Abesamihigo ba Kamonyi kubera ibikorwa byiza n’ubufatanye bibaranga. Yabasabye gukomeza kwita ku bikorwa byo gukumira ibiza kuko ibiza bigira ingaruka mbi ku mibereho y’abaturage.

Umuyobozi w’Ingabo yaganiriye n’abaturage ku ruhare rwabo ku kwicungira umutekano hitabwa ku ikorwa ry’amarondo kandi akagenzurwa kugira ngo buri wese yumve ko gukora irondo bimureba.

Yasabye kandi abaturage kwirinda ubucukuzi bukozwe mu kajagari, ahubwo bagakurikiza amategeko.

Nyamagabe:

Mu Murenge wa Uwinkingi hakozwe umuganda rusange wibanze ku kubakira inzu abatishoboye basembera 7, kubakira abahuye n’ibiza 2, kubaka ubwiherero 4, ibikoni 2 n’ibiraro by’amatungo 2.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibibintu nibyiza kbx

Charles yanditse ku itariki ya: 2-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka