Abafite ubumuga n’abana bo mu muhanda na bo babonye kuri Noheli

Mu karere ka Huye, Association “Inseko y’umwana” yahaye Noheri abana bakuwe mu muhanda barererwa mu bigo Intiganda na Nyampinga by’i Huye, tariki 23 Ukuboza 2019.

Abafite ubumuga na bo babonye ababaha Noheli
Abafite ubumuga na bo babonye ababaha Noheli

“Inseko y’umwana” yashinzwe n’umuryango wa Gabriel Campagne wo mu Bufaransa. Abayigize ari bo Gabriel, umugore we w’Umunyarwandakazi uvuka mu Karere ka Muhanga ndetse n’abana babo babiri, bazanye impano zirimo ibikinisho by’abana n’imipira yo gukina.

Ibirori babakoreye byabimburiwe n’imikino itandukanye aba bana bakinnye, hanyuma bisozwa no gusangirira hamwe.

Baje kwishimana n’abana bakuwe mu muhanda babaha Noheli, muri dukeya bafite, kuko bifuza kubona umwana anezerewe, nk’uko bivugwa Gabriel Campagne.

Bamwe mu bana bo mu muhanda mu Karere ka Huye bahawe ifunguro rya Noheri
Bamwe mu bana bo mu muhanda mu Karere ka Huye bahawe ifunguro rya Noheri

Agira ati “Ntabwo dufite amafaranga menshi ku buryo twazana impinduka mu buzima. Twe tuzanira abana dukeya twabonye kugira ngo bishime ho gakeya, kuko mu gihugu cyacu cy’Ubufaransa bitoroshye kuhabona ibyo gufashisha abantu bitewe n’uko na ho hari ubukene”.

Amafaranga bafashisha ngo ava mu gucuruza za gato (gâteaux), kugurisha ibikoresho by’ubukorikori baba bakuye mu Rwanda no gukora ibitaramo.

Kandi ngo ayo babonye bayagabanya ibigo bitatu byo mu Rwanda harimo Intiganda n’ibindi bigo bibiri by’i Kigali.

Abana bishimiye ibirori bakorewe kuko bibagaragariza ko na bo hari abantu babatekerezaho, dore ko abajya kuba mu muhanda ahanini babiterwa no kutagira ubitaho.

Divine Uwineza uvuga ko yabanaga n’abo bagira icyo bapfana bakaza kumwirukana, agira ati “Twaririmbye, turakina turiruka, dukina amakarita. Rwose ndishimye kuba bavuze bati reka dufashe bariya bana tubahe Noheri, na bo tubereke ko bari kumwe n’abantu babitayeho”.

Christine Mukakabayiza, umuyobozi w’Ikigo Intiganda, avuga ko basanzwe baha abana barera Noheli buri mwaka, ndetse bagatumira n’abakiri mu muhanda ndetse n’abasabiriza bagasangira, nk’uko bateganya no kubikora tariki 24 Ukuboza 2019.
Ikigo Intiganda cyashinzwe mu mwaka w’1988 na Furere Othmar Whürth wo mu Busuwisi mu muryango witwa Frères des Ecoles Chrétiennes. Aho atakibashirije gukomeza kugikurikirana, ubu cyitabwaho n’umuryango Children Help Network, yashinze.

Andreas Grünholz uyobora uyu muryango ubungubu, kuri ubu akaba yaraje gusura iki kigo Intiganda batunze ku rugero rwa 93%, avuga ko kwegeranya inkunga iwabo mu Busuwisi bitabagora, kuko bigiramo umutima wo gufasha abakene.

Yifuje ko Noheli n’Ubunani byagera kuri bose

Kubwimana utuye i Bumbogo mu karere ka Gasabo yakusanyije inkunga y’ibiribwa n’imyambaro mu nshuti ze zitandukanye mu Rwanda no mu mahanga, abifashisha imiryango 39 ikennye kandi irimo abana bafite ubumuga.

Agira ati “Byibura umubyeyi n’umwana we ufite ubumuga baramara icyumweru nta kibazo cy’inzara bafite kandi bambaye neza, kuko ababyeyi n’abana twabageneye imyambaro”.

Kubwimana Gilbert washinze Umuryango ‘Love With Actions’, asaba Abanyarwanda gutekereza kuri bagenzi babo bakennye muri iyi minsi ya Noheli n’Ubunani.

Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga(NCPD) ivuga ko hirya no hino mu Rwanda hari abana barenga ibihumbi 42 bafite ubumuga, kandi abenshi ngo ni abakomoka mu miryango ikennye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka