Bitunguranye, Fally Ipupa ntagitaramiye i Kigali

Umuhanzi w’umunyekongo Kinshasa Fally Ipupa wari utegerejwe n’abatari bake ngo aze gusoreza umwaka muri Kigali, ntakije kuririmba mu gitaramo cyari cyiswe "Kigali Countdown"

Mu gihe haburaga amasaha make ngo igitaramo kibe, Fally ashyize ubutumwa kuri Twitter ye mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, yihanganisha abari bamutegereje avuga ko atakije kuririmbira i Kigali.

Yagize ati "Ku bakunzi banjye ba Kigali, Bujumbura na Goma, mbabajwe no kubamenyesha ko ntabashije kuza mu bitaramo nari narabamenyesheje. Andi matariki azakurikiraho muzayamenyeshwa bidatinze. Ndiseguye ku bw’izo mpamvu".

Impamvu z’urugendo ni zo Fally Ipupa atanze mu gusubika iki gitaramo

Ibi bibaye mu gihe nta byumweru bibiri byari bishize n’ubundi uyu muhanzi asubitse igitaramo kinini yari yatumiwemo muri Uganda ahitwa Lugogo, nabwo avuga ko batewe n’impamvu z’urugendo rutamworoheye kandi nabwo yabimenyesheje habura amasaha make ngo igitaramo gitangire.

Iki gihe asubika igitaramo cya Lugogo, byaje kumenyekana ko abari bamutumiye batari bamwishyuye amafaranga yose bari bavuganye, ndetse ngo ntibari banamaze kumwishyurira amatike yose y’indege yagombaga kumuzana hamwe n’ikipe ye.

Ubuyobozi bwa Rwanda Events yari yateguye iki gitaramo, bwahise busohora itangazo ryemeza ko impamvu itumye Fally Ipupa ataza mu Rwanda ari ukubera uburwayi yagiriye i Abidjan muri Côte d’Ivoire, kuri ubu ngo akaba ari mu bitaro akurikiranwa n’abaganga.

Rwanda Events yavuze ko abaguze amatike bashobora kuyagumana kugeza igihe uyu muhanzi azakirira agasubukura iki gitaramo, ariko inashyiraho umurongo wakoreshwa ku bashaka gusubizwa amafaranga baguze amatike yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka