Ni iki cyihishe inyuma y’iyegura rya Komite nyobozi ya Musanze FC?

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2019, komite nyobozi ya Musanze FC yandikiye umuyobozi w’Akarere ka Musanze imumenyesha ubwegure bwayo.

Ubwumvikane buke mu biri ku songa

Amakuru ava i Musanze aravuga ko komite ya Musanze FC imaze iminsi itumvikana hagati ya Perezida wa Musanze FC Bwana Tuyishime Placide na Rwamuhizi Innocent bakunda kwita Muhizi, na Muberuka Safari bita Bambu.

Tuyishime Placide wari Perezida wa Musanze FC n'abo bari bafatanyije kuyobora iyo kipe bose beguye
Tuyishime Placide wari Perezida wa Musanze FC n’abo bari bafatanyije kuyobora iyo kipe bose beguye

Safari ashinjwa kuba yarananiwe kumvikana n’ubuyobozi ku byemezo bimwe na bimwe byo kuyobora iyi kipe.

Muhizi wari usanzwe ari Visi Perezida we ashinjwa n’abakunzi ba Musanze ko atererana abandi bayobozi ndetse ko nta mafaranga ashyira muri iyi kipe.

Kuvana muri iyi komite abagaragayeho kudashyigikira Musanze FC

Amakuru Kigali Today yamenye ni uko ku wa kane tariki ya 26 Ukuboza 2019 i Musanze hateraniye inama yari ihuriyemo abayobozi b’iyi kipe.

Umwe mu myanzuro yafatiwemo ni uko Komite y’ikipe yose yegura maze hagategurwa amatora azaba ku wa mbere tariki ya 30 Ukuboza 2019.

Umwe mu bakurikirana ikipe ya Musanze fc waganiriye na Kigalitoday utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati” Nibyo koko Placide na komite ye beguye ariko impamvu nyamukuru ni ukugira ngo hasimbuzwe abayobozi badakora.”

Tuyishime Placide ‘Trump’ ashobora kongera kuyobora Musanze FC

Nk’uko uwaganiriye na Kigali Today yabisobanuye, Tuyishime Placide bakunda kwita Trump, yeguye kugira ngo hategurwe abandi bazayoborana na we iyi kipe ya Musanze FC.

Uretse iyi komite yeguye, mu minsi yashize heguye uwari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe, akaba n’Umuvugizi wa Musanze FC Niyonzima Patrick wavuze ko akeneye guharira abandi na bo bakayobora iyi kipe.

Musanze FC isoje igice kibanza cya shampiyona iri ku mwanya wa 13 n’amanota 12. Mu mikino 15, Musanze FC yatsinzemo umukino umwe, inganya imikino icyenda itsindwa imikino itanu.

Iyi ni yo baruwa abeguye banditse basobanura iby’ubwegure bwabo:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

iyaba harabantu bameze nka placide mukipe musanze fc yajya isohokera igihugu aritanga cyaneee ntabwo asinzira kube ikipe ye. erega ikibazo baramunaniza bashaka kwirira we ntabyo aba arimo kandi niwe ushira amafaranga menshi.

kanamugire yanditse ku itariki ya: 30-12-2019  →  Musubize

jyewe ndabona ikibazo ari committe yabantu badakunda musanze ahubwo bikundira inyungu zabo. placide niwe muntu wambere uvugisha ukuri ameze nkumuzungu ahubwo baramubangamira mumikorere kuko we nubusanzwe arakunda cyane ikintu yinjiyemo acyinjiramo wese numutima mwiza yarawuvukanye ataranaza muri musanze yikindiraga abantu.

kanamugire yanditse ku itariki ya: 30-12-2019  →  Musubize

MINISTER PROF SHAKA NAKUREHO AYO MA KIPE YU TURERE NI RUSWA ZIBERAMO GUSA BAGURA ABAKINNYI BA BASWA BAKABARYAHO CASH NIYO MPANVU YO KUTUNVIKA MU KAVUYO .MURAKOZEgh

walelo yanditse ku itariki ya: 27-12-2019  →  Musubize

MINISTER PROF SHAKA NAKUREHO AYO MA KIPE YU TURERE NI RUSWA ZIBERAMO GUSA BAGURA ABAKINNYI BA BASWA BAKABARYAHO CASH NIYO MPANVU YO KUTUNVIKA MU KAVUYO .MURAKOZE

walelo yanditse ku itariki ya: 27-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka