Bababajwe no kwinjira muri 2020 bakivoma ibiziba

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gitovu mu Karere ka Burera, bavuga ko bababajwe no kuba bagiye kwinjira mu mwaka wa 2020 bakivoma amazi y’ibiziba, bagasaba Leta kubegereza amazi meza bagaca ukubiri n’indwara z’inzoka zibugarije.

Aya mazi bavoma mu bishanga bemeza ko nta buziranenge yujuje
Aya mazi bavoma mu bishanga bemeza ko nta buziranenge yujuje

Gitovu ni umwe mu mirenge 17 igize Akarere ka Burera, ukaba uherereye mu misozi miremire, aho bitoroha kugeza amazi, ari na byo bigatera abaturage kuyoboka iy’ibishanga kuvoma amazi y’ibirohwa.

Umuturage ukeneye amazi meza bimusaba gukora urugendo rurerure ajya gushakisha amazi mu yindi mirenge.

Abaganiriye na Kigali Today biganjemo abo mu mudugudu wa Gitwe mu kagari ka Runoga, bavuga ko kubona amazi meza bakora urugendo rw’amasaha abiri, bigatuma bahitamo kuvoma amazi y’ibirohwa mu bishanga.

Tuyishime Valens ati “Mperuka Guverineri aza mu Gitovu asaba ko baduha amazi, ariko amaso yaheze mu kirere. Muri uyu mudugudu twigeze kugira ikibazo abantu badushiraho kubera korera na diyare. Ni amazi y’ibiziba tuvoma kandi tuyanywa tutayatetse kuko ntiwabona inkwi zo guteka ibiryo ngo ubone n’izo guteka amazi ya buri munsi”.

Uwimana Angelique na we ati “Njye navukiye ahantu mu mujyi, nshaka i Burera. Nari mwiza cyane mfite uburanga budasanzwe n’akabiri kanyerera, none nyuma yo gushakira ino aha murebe uko nsigaye nsa. Nabaye igikara kandi nari inzobe kubera amazi mabi. Ubu natangiye gukecura kandi mfite imyaka makumyabiri. Birababaje kwinjira muri vision 2020 unywa ibirohwa”.

Munyembabazi Sylvestre, avuga ko kubera amazi mabi, umuryango we wose wigeze kurembera mu bitaro bya Butaro nyuma y’uko babasanzemo indwara z’impiswi ndetse ngo si mu rugo iwe gusa kuko go n’abantu benshi mu baturanyi be bagannye ibitaro.

Asaba ko Leta ko yabagoboka ikabagezaho amazi meza, kuko bo badafite ubushobozi bwo kuyigezaho, bityo bagaca ukubiri n’indwara zituruka ku mazi mabi.

Agira ati “Leta nidufashe kuko muri uyu mudugudu mu minsi ishize abantu benshi bafashwe n’indwara babagejeje mu bitaro bya Butaro basanga bose bafite ikibazo cy’inzoka kubera amazi mabi”.

Akomeza agira ati “Iyo ubuyobozi budusuye tububwira icyo kibazo, bakatubwira ko baragikurikirana ariko ntibize kugerwaho. Numva rero mwakomeza kudufasha mukadukorera ubuvugizi icyo kibazo bakagikurikirana neza kuko bavuga ngo ingengo y’imari ni nke, ariko tubona ahandi bigenda bitungana ariko twe mu mudugudu wa Gitwe byarananiranye. Murumva ko vision 2020 tuyinjiyemo nabi”.

Kuri icyo kibazo, ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, burahumuriza abo baturage buvuga ko inyigo yo kubagezaho amazi meza yamaze gukorwa na ba rwiyemezamirimo batsindiye isoko, bityo ngo amazi meza akaba agiye kubagezwaho mu minsi iri imbere nk’uko Munyaneza Joseph, Umuyobozi w’Akarere w’ungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yabitangarije Kigali Today.

Agira ati “Hari kompanyi turimo gushaka kugirana ubutwererane, ifite ubushobozi buhagije bwo gutanga amazi ahantu hahanamye. Bamaze kuduha raporo yabyo aho batubwiye ko bashobora kwegera udusoko tuva mu biyaga bakatwegeranya bakazamura amazi, kuko uretse ibiyaga nta handi hantu hari isoko ifatika ishobora gutanga amazi muri utwo tugari.

Batubwiye ko utwo dusoko bashobora kutwegeranya bakazamura amazi akagera ku baturage bose, dore ko banatwijeje ko bafite ubunararibonye n’ubushobozi buhagije bakuye mu Budage”.

Avuga ko abaturage bashonje bahishiwe kuko igikorwa cyo kubagezaho amazi gitangira mu minsi mike kandi amazi akagera mu mirenge yose ifite icyo kibazo irimo Gitovu na Kinoni.

Mu mirenge 17 igize akarere ka Burera, imirenge yugarijwe n’ikibazo cyo kutagira amazi ni uwa Gitovu n’uwa Kinini, uduce duherereye mu misozi miremire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nibure nabo bafite uwo muvovo, mwaje mukareba mugatsata hejuru y’ibigega aho amazi wasac yayafungiye abaturage hakaba hashize hafi amazi atandatu no mumubande havoma abiyise aba star ntiwakoherezayo umwana ngo bareke aroma, abo ba star ijerekani bayigurisha 500frw,wasac yarananiwe rwose TV1 hamwe nibindi biyamakuru mudutabarize rwose ,

Vava yanditse ku itariki ya: 30-12-2019  →  Musubize

Ibi nibyo twiberamo rwose hani iwacu karongi mu murenge wa murundi mu kagali ka nzaratsi tuvoma imigezi itemba amashanyarazi ntituyazi ,ntamuhanda uhagera mbese niharebwe uburyo twakorerwa ibikorwa remezo nkabandi bityo twiyumve mu iterambere u rwanda ruri kwerekezamo.

Alias yanditse ku itariki ya: 30-12-2019  →  Musubize

ubuyobozi bushake icyo bwakora kugirango abo
bantu babona amazi ahagije kugirango baruhuke
kujya kuyashaka kure kandi bibavuna

hakomeyimana jean paul yanditse ku itariki ya: 30-12-2019  →  Musubize

ahenshi mucayro ni uku bimeze , no mu gaseke/shanga ni uku bikimeze ku bijyanye n’amavomo ariko dufite amashanyarazi. na mwe murasanga hari ikintu runaka muatari mfite

mahoro yanditse ku itariki ya: 30-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka