Nyamagabe: Abubatse ibiro by’Akarere baba bagiye kwishyurwa?

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwasabye abaturage bakoreshejwe na Rwiyemezamirimo witwa Nteziryayo Eric, bakoze ku nyubako ako karere gakoreramo kuza ku biro by’akarere ku wa mbere tariki 30 Ukuboza 2019 saa tatu za mugitondo.

Ibiro bishya by'Akarere ka Nyamagabe byatashywe muri 2016
Ibiro bishya by’Akarere ka Nyamagabe byatashywe muri 2016

Abo bantu basabwe kuza bitwaje icyo ari cyo cyose cyerekana ko bakoreshejwe na Nteziryayo Eric kandi bakaba batarishyuwe.

Ubuyobozi bw’Akarere bwasabye na Nteziryayo Eric kuzaba ahari kugira ngo agaragaze abatarishyuwe, nk’uko itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Akarere Uwamahoro Bonaventure ribivuga.

Aka karere gakorera mu nyubako nziza yatashywe tariki 19 Gashyantare 2016. Iyi nyubako yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 788.

Ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuraga ako Karere muri Gahyantare 2019, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure yavuze ko hari abaturage basaga 50 bakoze imirimo itandukanye kuri iyo nyubako, ariko rwiyemezamirimo wabakoreshaga agenda atabishyuye amafaranga agera kuri miliyoni 30 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ikibazo cy’abo baturage ngo cyagejejwe mu nkiko bituma kubishyura bitinda kuko byasabaga gutegereza imyanzuro y’inkiko.

Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano iherutse kubera i Kigali muri Convention Centre, ndetse abaturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu no hanze y’igihugu bagahabwa umwanya ngo bayitangemo ibitekerezo, ikibazo cy’abo baturage cyongeye kugaruka, Umukuru w’Igihugu atungurwa no kuba kitarakemuwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubuzima bwacu bubeshwaho nimirimo yamaboko dukora buri munsi. mwarakoze mwe mwese mwagize uruhare mu ikemurwa ryiki Kibazo, mwihangane kandi namwe bavandimwe kuko isi ntirahinduka nshya.

Umuhire Alexis yanditse ku itariki ya: 29-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka