Ubuhinde: Abanyarwanda 15 basoje amahugurwa yo kurema ba Rwiyemezamirimo b’umwuga

Kuri uyu wa 27 ukuboza 2019, ni bwo Abanyarwanda 15 bakora mu kigo cyitwa RICEM bari bamaze amezi abiri mu gihugu cy’Ubuhinde bahugurirwa gufungura ishami ryihariye mu kigo cyabo rizafasha mu guhugura ba rwiyemezamirimo, basoje amahugurwa bagahabwa impamyabushobozi.

Abanyarwanda 15 basoje amahugurwa y'amezi abiri mu Buhinde
Abanyarwanda 15 basoje amahugurwa y’amezi abiri mu Buhinde

Rwanda Institute of cooperatives Entrepreneurship and Microfinance RICEM, ni ikigo gishinzwe guhugura amakoperative, ba rwiyemezamirimo n’ ibigo by’imari biciriritse, giherereye ku Kabusunzu mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge.

Aya mahugurwa abakozi bayo basoje yaberaga muri Leta ya Gujarat mu Mujyi wa Ahmedabad mu kigo gihuvvvgura ba Rwiyemezamirimo cyitwa Entrepreurship Development Institute Of India (EDII), akaba agamije kuzafasha aba bakozi gushinga ishami ryihariye rizakorera muri RICEM rizitwa Rwanda Entrepreneurship Development Center.

Mu muhango wo gushyikiriza impamyabushobozi aba Banyarwanda witabiriwe na Ambasadeli w’u Rwanda mu Buhinde Rwamucyo Ernest, Dr Sunil Shukla uyobora EDII , yasobanuye ko aya mahugurwa ari imwe muri gahunda nyinshi zemejwe hagati ya Leta y’u Rwanda n’igihugu cy’Ubuhinde, ubwo Ministre w’intebe w’Ubuhide yasuraga u Rwanda mu 2018,

Yagize ati” Ndashimira Leta y’u Rwanda muri rusange ku bufatanye bwatangiye hagati y’u Rwanda n’Ubuhinde, hahugurwa aba banyarwanda 15 basoje amahugurwa, kandi ndizera ko uyu mubano uzanakomeza hashyirwa mu bikorwa iki kigo Rwanda Entrepreneurship Development Center.

Akomeza agira ati” Byibura ba rwiyemezamiromo 18,000 bazafashwa hitawe cyane ku gutanga amahugurwa ku rubyiruko rufite ibitekerezo byiza rushaka guhanga imirimo mishya, ndetse no gufasha abasanzwe bafite ubucuruzi buto n’ubuciriritse kubuteza imbere.”

Dr Sunil Shukla anavuga ko muri iki kigo hazabamo na gahunda yo gutanga inama ku bigo binini bifite ubucurizi mu Rwanda, ku bigo bya leta y‘u Rwanda bifite aho bihuriye n’ubucurzi mu ngeri zose, ibigo by’imari n’ibindi, hagamijwe kongera umubare w’ibigo by’ubucurizi buto n’ibicirirtse bikora neza ku isoko ry’u Rwanda, ariko bishobora no kwagura ubucurizi mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Dr Sunil Shukla uyobora EDII
Dr Sunil Shukla uyobora EDII

Dr Mukurira Olivier Umuyobozi wa RICEM akaba ari no muri 15 bahawe aya mahugurwa, nawe yashimye ubu bufatanye, anavuga ko ubumenyi bahawe ari umusingi ukomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano abayobozi b’ibihugu byombi basinye, anavuga ko adashidikanya ko aya mahugurwa azatanga umusaruro ugaragara ku bukungu bw’u Rwanda.

Ati” Nyuma y’aya mahugurwa, abayakurikiranye bazahugura abandi kugir ango haboneke umubare uhagije w’abafite ubushobozi mu gufasha ba rwiyemezamirimo kubaka ubucuruzi bugezweho kandi butanga umusaruro ku bukungu bw’u Rwanda.“

Dr Mukurira Olivier Umuyobozi wa RICEM
Dr Mukurira Olivier Umuyobozi wa RICEM

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Rwamucyo Ernest wari umushyitsi mukuru mu muhango wo gusoza aya mahugurwa, ashimangira ko Leta y’u Rwanda ishyize imbere guteza imbere urubyiruko binyuze mu kurufasha guhanga imirimo mishya.

Ati” Bakozi ba RICEM musoje aya mahugurwa, nimujyane impinduka i Kigali. Mugomba kumenya ko u Rwanda rukeneye guhanga imirimo irenga 1,500,000 mbere y’uko 2024.”

Ambasaderi Rwamucyo yanasabye abasoje aya mahugurwa gutekereza uburyo gahunda ya Made in Rwanda yakwihutishwa, kugira ngo itange umusaruro u Rwanda ruyitezeho, ari nako batekereza ku buryo bwo kwihutisha iterambere rishingiye ku guteza imbere ubucurizi cyane cyane bukorwa n’urubyiruko.

Ambasaderi w'u Rwanda mu Buhinde, Rwamucyo Ernest
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Rwamucyo Ernest

Aya mahugurwa abakozi ba RICEM basoje kuri uyu wa Gatanu, yatangiye tariki ya 4 Ugushyingo 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze bahungu b’Urwagasabo ni muze mutange ubwo bumenyi mukuye ibwotamasimbi.

Jules yanditse ku itariki ya: 28-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka