Biyujurije inyubako ya Paruwasi yabatwaye asaga miliyoni 300

Abakirisitu ba Paruwasi Gatolika ya Bumara iherereye mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, bari mu byishimo aho binjiye mu minsi mikuru ya Noheli biyujurije imyubako nshya yabatwaye miliyoni zikabakaba 320 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Abakirisitu bari bitabiriye ari benshi ibirori byo gufungura ku mugaragaro inyubako biyujurije ya Paruwasi ya Bumara
Abakirisitu bari bitabiriye ari benshi ibirori byo gufungura ku mugaragaro inyubako biyujurije ya Paruwasi ya Bumara

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iyo nyubako nshya ya Paruwasi ya Bumara wabaye ku cyumweru tariki 22 Ukuboza 2019, aho abo bakirisitu bagaragaje akanyamuneza mu mbyino no mu magambo batangaje.

Abaganiriye na Kigali Today, bavuze ko biyemeje kwishakamo ibisubizo biyubakira inyubako nshya ya Paruwasi, nyuma y’uko iyari isanzwe yari nto mu gihe abakirisitu biyongeraga umunsi ku wundi, aho bamwe bari basigaye bumvira Misa inyuma y’umuryango wa Kiliziya.

Ikindi ngo cyabateye ishyaka ryo kwishakamo ibisubizo ngo ni igihe umutingito wari umaze kwangiza Kiliziya bari basanzwe basengeramo, babona ko badakwiye kwicara ngo barebere, nk’abakirisitu biyemeza gutanga umusanzu ushoboka bakubaka Kiliziya y’icyitegererezo nk’uko Mbarushimana Célestin abivuga.

Ibyishimo byari byinshi
Ibyishimo byari byinshi

Agira ati “Tujya kubaka iyi Kiliziya, Padiri wacu mukuru Twagirayezu Eugene, yaratwegereye atugira inama adusaba kubaka Kiliziya y’icyitegererezo. Nk’abantu twari tuyikeneye twabyumvise vuba. Twari tuyirwaye kuko twajyaga dusengera hanze kubera ko iyari ihari itari ijyanye n’igihe, ari nto kandi ishaje aho twabonaga ishobora kutugwaho”.

Akomeza agira ati “Twatangaga amafaranga yo guhemba abafundi ibindi tukabyikorera. Buri gitondo twazindukiragayo tujya guhereza abafundi no ku mugoroba tukajyayo, tugakora umuganda tugasiza ikibanza no kuvanga isima n’ibindi. Ubu twinjiye mu munsi mukuru wa Noheli twishimye cyane ku bw’igikorwa twikoreye. Umugambi wacu Imana iwutugejejeho”.

Uwimana Consolée ati “Abajya inama Imana irabasanga, iki gikorwa tugitangira twakiragije Imana none tukigezeho. Amaboko yacu n’imbaraga twatanze ntabwo yapfuye ubusa. Ubundi hano i Bumara kwitangira igikorwa cy’Imana biri mu muco wacu. Ubu tugiye kujya dusenga twisanzuye kuko inyubako ya mbere twari tumaze kuyirenga kubera ubwinshi. Iyi Noheli iratubera umugisha”.

Musenyeri Vincent Harolimana yahaye umugisha inyubako nshya ya Paruwasi ya Bumara
Musenyeri Vincent Harolimana yahaye umugisha inyubako nshya ya Paruwasi ya Bumara

Uwo muhango wo gufungura ku mugaragaro inyubako nshya ya Paruwasi ya Bumara witabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego zinyuranye za Leta n’iza Kiliziya barimo Musenyeri Vincent Harolimana, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Nuwumuremyi Jeannine Umuyobozi w’Akarere ka Musanze na Nzamwita Déogratias Umuyobozi w’akarere ka Gakenke n’abandi bayobozi banyuranye mu nzego nkuru z’igihugu.

Ku itariki 01 Werurwe 2017 nibwo Vincent Harolimana, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yashyize ibuye ry’ifatizo kuri iyo nyubako, nyuma y’uko abaturage bari batangiye igikorwa cyo kuyubaka mu Kuboza 2016.

Mu ijambo rye ryuje ibyishimo, Vincent Harolimana Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri wayoboye igikorwa cyo gufungura iyo nyubako, yashimiye Abakirisitu bo muri Paruwasi ya Bumara n’Abapadiri babo, ku bw’imbaraga nyinshi batanze biyubakira Paruwasi.

Yagize ati “Ndashimira Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Bumara n’Abapadiri bafatanyije kuyobora iyi Paruwasi, ku bwitange bagize mu kazi kari katoroshye. Nshimira byimazeyo Abakirisitu ku ruhare rwabo mu kubaka iyi nyubako ya Paruwasi”.

Musenyeri Harolimana mu ijambo rye ryo gushimira abakirisitu kandi yakomoje ku itariki ya 01 Werurwe 2017 ubwo yashyiraga ibuye ry’ifatizo kuri iyo nyubako mu buryo bwo kuyitangiza ku mugaragaro, aho yasabye abakirisitu kwambara intwaro y’amasengesho.

Yagize ati “Ubwo twazaga gushyira ibuye ry’ifatizo kuri iyi nyubako, twasabye mwebwe abakirisitu n’abandi bose bagize uruhare mu kubaka iyi Kiliziya, kwambara intwaro z’amasengesho kuko twabonaga ari urugendo rurerure kugira ngo mubashe kurutsinda, none Imana ibashoboje uyu muhigo mwiyujurije ingoro nshya ya Nyagasani”.

Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye

Mu ijambo Nuwumuremyi Jeannine, Umuyobozi w’akarere ka Musanze yagejeje ku bakirisitu, yabasabye kudatezuka mu mibanire myiza mu miryango, barangwa n’ubufatanye muri byose, nk’uko bafatanyije none bakaba biyujurije inyubako y’icyitegererezo ya Paruwasi Bumara.

Nuwumuremyi kandi yibukije Abakirisitu gusigasira iyo nyubako biyujurije, birinda ko hari uwabaca mu rihumye akaba yayangiza.

Inyubako nshya ya Paruwasi Gatolika ya Bumara
Inyubako nshya ya Paruwasi Gatolika ya Bumara
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Turabashyimira cyane ko mubamwitanze mukagera MAHORO iwacu mugiturage mukamenya nibihakorerwa nuwo munyamakuru sereveriye mutuyimana turamushimiracyane

Mujyanama jean damascene yanditse ku itariki ya: 23-01-2020  →  Musubize

Nyagasani abakomeze kandi ubwo mwabashije kubaka kiriziya nziza nkiriya abarinako mwubaka ubukristu bwiza muri MWe ! Mperuka aho mugisengera muri kriziya ntoya .

Cyizere Albert yanditse ku itariki ya: 8-01-2020  →  Musubize

mwarakoze cyane. Imana ikomeze intore za yo. dusenge nkabapfa uwo munsi ariko twubake isi nkabazayimaraho igihe kirekire cyane. IMANA IBAHE UMUGISHA UBU N’ITEKA RYOSE.

Anaclet yanditse ku itariki ya: 27-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka