Korari Ijuru irateganya kwinjiza Abanyehuye muri 2020 bishimye

Nk’uko bimaze kuba ngarukamwaka kuva mu mwaka wa 2015, Korari Ijuru yiyemeje gususurutsa Abanyehuye ibategurira igitaramo. Icy’uyu mwaka kizaba tariki 29 Ukuboza 2019, guhera 17:30.

Nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’iyi korari, Damien Ndagijimana, igitaramo cy’uyu mwaka ngo kizaba kigizwe n’indirimo zijyanye n’ibyifuzo by’abakunzi ba muzika y’umwimerere, ndetse n’izo mu ndimi z’amahanga nk’Icyongereza, Igifaransa, Igitariyani n’Ikiratini.

Ati “Twiteguye gufasha Abanyehuye bakunda umuziki kwinjira mu mwaka wa 2020 bishimye.”

Damien Ndagijimana (ufite agakoni mu ntoki), umuyobozi wa Korari Ijuru
Damien Ndagijimana (ufite agakoni mu ntoki), umuyobozi wa Korari Ijuru

Ndagijimana kandi avuga ko iki gitaramo kizaba n’umwanya mwiza wo kwakira abakora mu bigo bya Leta byazanywe i Huye muri uyu mwaka, bakunda umuziki.

Korari Ijuru ubusanzwe iririmbira kuri Paruwasi Gatolika ya Butare (kuri Katedarari ya Butare). Yashinzwe na Alphonse Rutsindura mu 1988, bivuze ko imaze imyaka 31.

Korari Ijuru ubusanzwe iririmbira kuri katedarari ya Butare
Korari Ijuru ubusanzwe iririmbira kuri katedarari ya Butare
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko muzagenzure,muzasanga indirimbo z’amadini nibuze 60% nta kindi zivuga uretse Ijuru.Ndasaba abantu bazi neza bible kudusobanurira niba koko abantu beza bararemewe kuzajya mu ijuru.

DUSABE yanditse ku itariki ya: 27-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka