CNLG yahishuye ko hari imibiri myinshi y’Abatutsi itaragaragazwa i Rubavu

Dr Bizimana Jean Damascène ukuriye Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) yemeje ko imibiri yabonetse ku kibuga cy’indege i Rubavu ari iy’abazize Jenoside, anibutsa ko hari indi ikomeje kuburirwa irengero.

Dr Bizimana Jean Damascène avuga ko hari n
Dr Bizimana Jean Damascène avuga ko hari n’indi mibiri itaraboneka mu Karere ka Rubavu

Abigarutseho mu gihe hagishakishwa amakuru ku mibiri 141 y’abantu yabonetse mu murima w’ikibuga cy’indege cya Rubavu bivugwa ko ari iy’Abatutsi bishwe mu gihe cy’ibyitso bakaza kuhabajugunya mu ibanga.

Ni imibiri yabonetse harimo iboshye, iy’abana n’abantu bakuru, hashingiwe ku magufa yabonetse n’imyambaro.

Ntiharamenyekana amakuru y’aba bantu bishwe bagashyingurwa kuri iki kibuga cyari kirinzwe n’abasirikare n’abajandarume, ndetse n’abakozi bagikoragaho bavuga ko batazi amakuru y’iyi mibiri.

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye hamwe na Dr Jean Damascène Bizimana ukuriye Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, basuye ahakuwe imibiri, bavuga ko ari imibiri yakuwe ahandi atari abantu biciwe kuri iki kibuga cy’indege ahubwo yahazanywe mu buryo bwo guhisha imibiri.

Habyarimana Gilbert uyobora Akarere ka Rubavu avuga ko bagikomeje gushaka amakuru
Habyarimana Gilbert uyobora Akarere ka Rubavu avuga ko bagikomeje gushaka amakuru

Bagendeye ku miterere y’ahasanzwe imibiri, muri metero nkeya uvuye ku nzu yari ituwemo n’umuyobozi w’ikibuga cy’indege uzwi nka Kabera bivugwa ko ubu aba mu gihugu cya Kenya.

Dr Jean Damascène Bizimana yatangaje ko ntagushidikanya ku mibiri yabonetse ko ari iy’abazize Jenoside kuko hari indi igishakishwa.

Yagize ati “Dusanzwe dufite amakuru ko hari imibiri y’Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi no mu nkengero zayo itarabonerwa irengero kuko batangiye kwicwa mbere ya Jenoside mu 1993.”

Akomeza avuga ko muri Ruhengeri na Gisenyi ubwicanyi bwatangiye mbere ya Jenoside, hicwa Abatutsi barenga ibihumbi bibiri, kandi imibiri yabo ntiharamenyekana aho yatawe.

Minisitiri Busingye aganira n
Minisitiri Busingye aganira n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ku mibiri yabonetse

Dr Jean Damascène Bizimana avuga ko iyi mibiri 141 yabonetse ku kibuga cy’indege ari imwe mu y’abishwe ikaza kuhajugunywa rwihishwa, cyane ko hari harinzwe nta muntu washoboraga kumenya amakuru byoroshye.

Dr Jean Damascène Bizimana avuga ko mu bushakashatsi bakoze n’amakuru babonye, basanze hari raporo zigaragaza ko hari abantu bicwaga n’Interahamwe zizwi nka ‘TURI HOSE’ariko imibiri y’abo bishe ntiyigeze imenyekana.

Atangaza ko n’ahitwa Butotori hari inyubako ya Perezida Habyarimana hiciwe Abatutsi benshi ariko hataraboneka imirambo yabo, ikaba ikomeje gushakishwa.

Ati “Butotori kuva mu 1993 hakorewe inama ndetse hajyanwa Abatutsi bakorewe iyicarubozo na Lt Bizumuremyi waje kujyanwa ku Kibuye na ho agakora ubwicanyi ariko abahiciwe baburiwe irengero. Tuzi ko muri Gisenyi hari amazu yubatswe hejuru y’imibiri y’abantu ikibazo ni abatanga amakuru.”

Minisitiri Busingye, Dr Bizimana n
Minisitiri Busingye, Dr Bizimana n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara basura ahabonetse imibiri

Minisitiri Busingye avuga ko imibiri yabonetse izashyingurwa mu kwezi kwa Gashyantare 2020, hagiye gukorwa ibikorwa byo gutegura ko yashyingurwa mu cyubahiro, ariko asaba ko hakomeza gushakwa amakuru.

Amwe mu makuru atangwa n’abantu atemezwa n’ubuyobozi avugwa ko iyi mibiri yabonetse ku kibuga cy’indege ari iy’Abatutsi bo mu bice bya Bigogwe yishwe ikazanwa kuhahishwa mbere y’uko Jenoside itangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka