Kiyovu itsindiye Sunrise iwayo, abafana Kiyovu basaba ko izina rya Sitade ryahinduka
Minani Hemed, umuyobozi w’abafana ba Kiyovu Sports, avuga ko izina Gorigota rikwiye kuvaho rigahinduka Yeruzalemu kuko uwakahabambiye ariwe usigaye uhambambirwa.

Yatangaje ibi kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama, nyuma y’umukino wa 18 wa Shampiyona warangiye Sunrise itsinzwe ibitego 2 ku busa.
Minani Hemed avuga ko ari amanota yabashimishije cyane kandi bari bayakwiye kubera ko ngo Sunrise yari yoroshye cyane.
Ati “Twakiriwe neza kandi ntacyagushimisha nko gukinira ku kibuga cyiza hari umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali. Nta handi wabibona uretse mu bihugu birimo amahoro, ahubwo bamwegere bamugishe inama uko bakubaka ikipe ikomeye kuko Sunrise.

Avuga ko izina Gorigota rikwiye guhinduka rikaba Yeruzalemu kuko uwakahambiye uriwe uhabambirwa.
Agira ati “Aha bahise i Gorigota reka basi tuhite i Yeruzalemu kuko gukomeza kuhita aho kubambira abantu hakabambirwa nyiraho, keretse uramutse uvuze ko uyu munsi, Yezu yavuye ku musaraba Pilato tukaba tuwumushyizeho".

Minani Hemed avuga ko Kiyovu bajyaga bayitega imikino yo kwishyura ariko bitazongera kuko abafana bayo bayiri inyuma kandi amafaranga aboneka bityo itazongera kubura amikoro atuma itsindwa.
Kiyovu ibaye ikipe ya kabiri ikuye amanota kuri sitade Gorigota, nyuma y’ikipe ya APR FC yahatsindiye Sunrise ibitego 4 kuri 2 mu mikino ibanza.
Abafana ba Sunrise bo bavuga ko gutsindwa kwabo byatewe n’ikibazo cy’abazamu basaba ubuyobozi bw’ikipe gutekereza ku banyezamu.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Kiyovuwe komerezaho tukurinyuma
Bayovu rwose mumba mumaraso ndabemera cyane nimukomereze aho