Batunguwe no kwitabwaho na Guverinoma bakekaga ko izabica(Video)

Abaturage bari barabuze uko bava mu maboko y’abarwanya u Rwanda mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, basobanuye ko abo barwanyi bari baranze kubarekura ngo batahe kuko bababwiraga ko mu Rwanda nta mutekano uhari.

Abari barafashwe bugwate n'imitwe y'abarwanya u Rwanda barimo kwitabwaho mu nkambi ya Nyarushishi i Rusizi mbere yo kwerekeza mu miryango yabo
Abari barafashwe bugwate n’imitwe y’abarwanya u Rwanda barimo kwitabwaho mu nkambi ya Nyarushishi i Rusizi mbere yo kwerekeza mu miryango yabo

Abo barwanyi ngo babwiraga abo bangaga kurekura barimo n’imiryango yabo ko mu Rwanda nibahagera bazicwa n’Abatutsi, bakababwira ko ari abantu babi, ndetse ko amajwi bumva y’abavuga ko ari Abahutu baba mu Rwanda ari amajwi yabo bafashe mu byuma by’ikoranabuhanga, ariko abavuga bo bakaba barapfuye.

Bamaze imyaka isaga 20 muri ayo mashyamba bafite ubwoba bwo kugaruka iwabo mu Rwanda bitewe n’ibyo bihuha babaga babwirwa.

Hari abagerageje gutaha ariko bafatwa bugwate n’abo mu miryango yabo bo mu mutwe wa FDLR na CNRD.

Mu buhamya butangwa n’abo bantu bacumbikiwe mu Rwanda mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, humvikanamo ubuzima bugoye babayemo muri ayo mashyamba guhera mu 1995.

Bageze mu Rwanda nyuma yo kugenda ibirometero byinshi n’amaguru bahunga ibitero by’ingabo za Leta ya Congo. Ibyo bitero byatumye batakaza ibintu byose bari batunze muri ayo mashyamba. Muri bo ngo hari abatiyumvisha ko ubu aho bari ari mu Rwanda, batekanye, bavurwa n’indwara zitandukanye bakuye muri ayo mashyamba, harimo n’ikibazo cy’imirire mibi. Ikibatangaza cyane ngo ni uburyo barimo kwitabwaho na Guverinoma bari bazi ko ishaka kubica.

Umwe muri bo witwa Christine Bashyitsi w’imyaka 50 y’amavuko, yagize ati “Baratubeshye badukoresha ibidakwiye. Benshi muri twe turicuza imyaka tumaze mu mashyamba ya Congo, tukaba twaratakaje ibyo twari dufite byose.”

Bashyitsi ukomoka muri Gahengeri ahahoze ari muri Komini Bicumbi, ubu ni mu Karere ka Rwamagana, avuga ko atashoboraga kwizera ko telefoni zajyaga zimuhamagara zari iz’abana be batatu bari baratashye mbere mu Rwanda, bakaba baramubwiraga ko bishimira ibyiza u Rwanda rwabagejejeho birimo no kubafasha kwiga.

Bashyitsi ubwo yari afite imyaka 15, yarongowe n’umusirikari wahoze mu ngabo za EX-FAR, uwo musirikari akaba ari na we washishikarije Bashyitsi ko bahungana bakajyana muri Congo, n’ubwo bombi batigeze bijandika mu bwicanyi.

Christine Bashyitsi
Christine Bashyitsi

Bashyitsi avuga ko n’ubwo yari yarashatse umugabo, yari akiri muto akaba yarigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye. Avuga ko icyo gihe bahunga yari atwite inda ya mbere. Ngo hari amakuru y’ibihuha yabagezeho ko ingabo zari iza FPR zari zifite gahunda yo kwica Abahutu n’abasirikari bari mu Rwanda icyo gihe, bituma we n’umugabo we wari umusirikari bahungira muri Congo.

Bagezeyo, umugabo we kimwe n’abandi bahoze ari abasirikari bagiye mu mitwe y’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ariko aza gupfa mu mwaka wa 2001 azize uburwayi.

Bashyitsi Christine ngo yahereye mu 1997 ashishikariza umugabo we n’abana gutaha mu Rwanda, ariko bakabwirwa ko nibagera mu Rwanda bazahita bicwa.

Umwana we mukuru yagarutse mu Rwanda mu 1997, azana n’abandi bo mu muryango, ahita atangira ishuri, kuri ubu akaba yiga muri Kaminuza ku nkunga ya Guverinoma y’u Rwanda.

Mu nkambi y'agateganyo ya Nyarushishi bahabwa ubuvuzi
Mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi bahabwa ubuvuzi

Bashyitsi avuga ko ubwo umwana we mukuru yatahaga mu Rwanda, na we yari afite amahirwe yo kuzana na we, ariko ngo muri Congo yari yarashatse undi mugabo wo mu mitwe y’abarwanyi, bimubera inzitizi yo guhita ataha mu Rwanda.

Umwana wa kabiri yabyaye ni umukobwa. Na we yagarutse mu Rwanda ariga ku nkunga ya Leta y’u Rwanda, ubu akaba aba i Nairobi.

Ashima Leta y’u Rwanda kuko abana be ngo ntacyo bigeze bimwa ubwo bari bageze mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2017, Bashyitsi Christine yagarutse mu Rwanda kureba uko imibereho yaho ihagaze, asubirayo yiboneye neza ko ibyo yabwirwaga byari ibinyoma. Yasanze u Rwanda rwarateye imbere, hari umutekano, ndetse asanga abana be babayeho neza. Yanahawe urwandiko rw’inzira (Laissez Passer) rumwemerera gukora ingendo mu Rwanda no hanze y’u Rwanda nta nkomyi.

Urwo rupapuro rw’inzira rwamushoboje gusubira muri Congo, asaba umugabo we n’abana ngo batahe, ariko umugabo we arabyanga. Abashakaga gutaha ngo babwirwaga ko bagomba kuba baretse kuko bagiye gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda noneho bakazaza mu Rwanda batsinze urugamba. Ngo n’abageragezaga gutaha abo barwanyi bakabimenya barababuzaga.

Bashyitsi yabaga muri Congo akora akazi k’ubuhinzi, kugeza muri 2018 ubwo ingabo za Congo zotsaga igitutu imitwe yitwaje intwaro.

Imirwano hagati y’ingabo za Congo n’inyeshyamba yatumye ubuzima burushaho kuba bubi kuri Bashyitsi na bagenzi be, bituma yifuza kugaruka mu Rwanda azanye n’umugabo we n’abana.

Ibyo ngo byatumye yongera kwicuza impamvu atitahiye mbere kuko yabonye ko ibyo babwirwaga n’inyeshyamba ndetse n’abanyepolitiki babi byari ibinyoma bishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Ubwo ingabo za Congo zarushagaho kwegera agace bari batuyemo ka Rutare muri Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo, Bashyitsi n’abo babanaga bakomeje guhunga, berekeza kure cyane muri Congo mu mashyamba ya Kahuzi Biega muri Pariki iherereye muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ati “Twagenze ibirometero byinshi n’amaguru ijoro n’amanywa. Amaguru yanjye yari yarabyimbye. Benshi muri twe twari twaracitse intege, abandi barwaye, abana inzara irabica bakarira cyane. Twafashe icyemezo cyo kwishyira mu maboko y’ingabo za Congo, ziradufata zidusubiza i Bukavu, zidushyikiriza MONUSCO.”

Icyakora izo ngabo za Congo ngo mbere yo kubashyikiriza MONUSCO, zabanje kubiba ibintu byose by’agaciro bari bafite birimo imyenda n’amafaranga, basigarana imyenda bari bambaye yonyine.

Theoneste Gakwaya
Theoneste Gakwaya

Uwitwa Theoneste Gakwaya w’imyaka 68 we yavuze ko ubwo yagezwaga i Bukavu agashyikirizwa u Rwanda yari afite intege nke ku buryo yajyanywe kwa muganga agahabwa serumu mu gihe barimo berekezwa mu nkambi ya Nyarushishi.

Gakwaya wavukiye muri Komini Rusatira i Butare, ubu ni mu karere ka Huye, we ngo ntiyigeze ajya mu mitwe y’inyeshyamba, ahubwo we ngo yakoraga ubuhinzi.

Theoneste Gakwaya
Theoneste Gakwaya

Avuga ko babwiwe kenshi ko nibagaruka mu Rwanda bazicwa. Yahunze u Rwanda ahungana n’umuryango we n’ubwo ngo nta Jenoside bakoze.

Francis Musoni, Umunyamabanga mukuru muri Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, avuga ko abo bantu bageze mu Rwanda tariki 21 Ukuboza 2019.

U Rwanda rwabashyikirijwe na Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Congo (MONUSCO).

Barimo abagabo 125, abagore 784 n’abana 1,086 bamwe muri abo bana bakaba baraje batari kumwe n’abo mu miryango yabo.

Bagomba kumara iminsi 21 mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi, aho barimo kwitabwaho cyane cyane bahabwa ubuvuzi, ari nako hakomeje ibikorwa byo gushakisha imiryango bakomokamo.

Benshi muri bo bafite ibibazo by’uburwayi n’imirire mibi, abarembye cyane bakaba barajyanywe mu bitaro bya Gihundwe.

Musoni avuga ko abaturage basanzwe batandukanyijwe n’abarwanyi b’imitwe y’inyeshyamba bafatiwe ku rugamba n’ingabo za Congo.

Abarwanyi babarirwa muri 400 bo muri FDLR na CNRD bafashwe, bajyanywe mu kigo cya Mutobo cyakira abavuye ku rugerero na bo bakaba barimo guhabwa amasomo abagenewe, kimwe n’andi masomo y’uburere mboneragihugu, bakazayahabwa mu gihe cy’amezi atatu mbere yo gusubira mu buzima busanzwe no mu miryango yabo.

Mu bindi barimo kubakorera, harimo kubaha indyo ibafasha kongera kugira ubuzima bwiza kuko abenshi muri bo bafite ibibazo by’uburwayi, inzara n’imibereho mibi bakuye muri Congo.

Reba ubuhamya bw’abavuye mu mashyamba ya Congo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abo bavandimwe nibagaruke murwababyaye,baze dufatanye kwiyubakira igihugu,gusa bigishwe neza basige imyumvire babanaga iyo mull kongo yivangura,bamenyeko u Rwanda ubu nurwacu twese,turabishimiye

Nyirabalinda Grace yanditse ku itariki ya: 22-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka