Nsengimana wari umuvugizi wa FLN yeretswe itangazamakuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rweretse abanyamakuru Herman Nsengimana wasimbuye Callixte Nsabimana, ku buvugizi bw’umutwe wa FLN.

Hereman Nsengimana wasimbuye Nsabimana Callixte ku buvugizi bwa FLN
Hereman Nsengimana wasimbuye Nsabimana Callixte ku buvugizi bwa FLN

Nsengimana yerekaniwe rimwe na Mutarambirwa Theobard, wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya PS Imberakuri ryo ku ruhande rwa Ntaganda Bernard ritemewe.

Nsengimana na Mutarambirwa ni bamwe mu nyeshyamba 291 zafatiwe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, zashyikirijwe u Rwanda ku mugoroba wo kuwa Mbere itariki 16 Ukuboza 2019, banyujijwe ku mupaka wa Rusizi.

Mutarambirwa Theobard wari Umunyamabanga Mukuru wa PS Imberakuri (Ritemewe)
Mutarambirwa Theobard wari Umunyamabanga Mukuru wa PS Imberakuri (Ritemewe)

Tariki ya 05 Gicurasi 2019, ni bwo ishyaka MRCD ritavuga rumwe n’u Rwanda, ari na ryo rifite umutwe w’ingabo wa FLN, ryasohoye itangazo rivuga ko Herman Nsengimana yasimbuye Nsabimana Callixte.

Herman Nsengimana yasimbuye Nsabimana na we wafashwe agashyikirizwa u Rwanda, ubu akaba ari gukurikiranwa n’ubutabera.

Nsengimana na Mutarambirwa beretswe itangazamakuru
Nsengimana na Mutarambirwa beretswe itangazamakuru

Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle, yagize ati “Aba bagabo uko ari babiri barakekwaho ibyaha by’iterabwoba bitandukanye, birimo kurema umutwe w’ingabo zitemewe, iterabwoba, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’ibindi”.

Yakomeje agira ati “Byari bimaze iminsi byandikwa muri bimwe mu bitangazamakuru ndetse n’imiryango mpuzamahanga imwe n’imwe ko aba bagabo bishwe, ariko murabibona ko atari byo ahubwo bari baragiye mu bikorwa byo gusenya igihugu”.

Yanaboneyeho gusaba Abanyarwanda bose kwima amatwi uwo ari we wese washaka kubashora mu bikorwa byo gusenya igihugu, abasaba guharanira gufatanya kucyubaka.

Umuhoza Marie Michelle, Umuvugizi wa RIB
Umuhoza Marie Michelle, Umuvugizi wa RIB

Kuri iyi ngingo yagize ati “Turasaba Abanyarwanda kurushaho gusangira amakuru y’ibyaha ibyo ari byo byose, ndetse bagira aho babona umutekano utameze neza bakabigeza ku nzego z’umutekano kugira ngo bikumirwe bitaraba”.

Nubwo ibihano bazahanishwa ibi byaba nibiramuka bibahamye bitatangajwe, Umuvugizi wa RIB yaburiye uwaba yumva afite mu migambi guhemukira u Rwanda, ko bitazamuhira kuko amategeko ahari kugira ngo abakanire urubakwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubwenge bw’abarwanya reta y’urwanda si bwishi kabisa
urabona nk’umusaza twagiramungu aguma avuga amagambo y’ubusa
ba Kayumba na bagezi be bamena amabanga y’urugamba
mbe nka Kayumba avuze ngo Kagame niwe yishe Havyarimana wewe ico gihe yari hehe canhe ntacoyaramaze
ubu naho muharaye kuvuga ba Kizito
aho murakwije ubu ntimubona ko muri ibivume reka u Rwanda rutekane kuko bageze kure
genda Kagame uri Umugabo songa mbere

cyprien ntiba yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

Uwo mugizi wanabi ashikirizwe inzego afatirwe ibihano thx

Alias yanditse ku itariki ya: 17-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka