Banki ya Kigali ikomeje gutera inkunga irushanwa rya Basketball

Banki ya Kigali (BK) iri mu mwaka wayo wa kabiri itera inkunga imikino ya Basketball mu Rwanda. Iyi banki yamaze kongera inkunga yahaga ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Basketball (FERWABA)hagamijwe kuzamura uyu mukino.

Desire Mugwiza uyobora FERWABA yahererekanyije impapuro z'ubufatanye na Dr Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali
Desire Mugwiza uyobora FERWABA yahererekanyije impapuro z’ubufatanye na Dr Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali

Banki ya Kigali yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, aho mu mwaka wa kabiri BK izaha iri shyirahamwe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 135 y’inkunga yo kuzamura uyu mukino.

Iyi nkunga yasinywe ku wa 15 Mutarama 2020 ije ikurikira iyo mu kwezi k’Ugushyingo mu mwaka wa 2018, aho BK yatanze indi nkunga ingana na miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda. Mu rwego rwo gufasha imikino ya shampiyona ya Basketball, imikino ibanziriza shampiyona (Playoffs Pre-Season) na gahunda yo kuzamura impano z’abana, ubu bufatanye buzamara imyaka itatu izarangirana n’umwaka wa 2021.

Iyi nkunga yatanze umusaruro ku mukino wa Basketball mu Rwanda aho ikipe ya Patriots BBC yatwaye igikombe cya Shampiyona nyuma yo gutsinda REG mu mukino w’ishiraniro ku manota 65 kuri 59 muri Stade ya Kigali Arena.

Ku nkunga ya BK, umukino wa Basketball mu Rwanda waramenyekanye, ndetse u Rwanda rwakira n’imikino ya Basketball yo ku rwego rwa Afurika (BAL). Ni imikino yabereye mu nyubako nshya ya Kigali Arena iherereye i Remera, herekanwa n’ikirango cy’amarushanwa ya Basketball muri Afurika, imikino ikaba yari yitabiriwe n’ababarirwa mu bihumbi 10.

Irushanwa rya Basketball ryo ku rwego rwa Afurika (BAL) rihuza amakipe 12. Imikino izatangira muri Werurwe 2020, ku nshuro ya mbere u Rwanda rukazakira imikino ya nyuma y’iryo rushanwa.

Inkunga ya BK kandi yatumye ibindi bigo na byo byifuza kugaragara mu mikino ya Basketball. Urugero ni aho mu Gushyingo 2019, Ikigega Agaciro Development Fund na cyo cyafatanyije na FERWABA gutegura irushanwa rya mbere rya Basketball ryitiriwe Agaciro.

Umuyobozi mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, avuga ko kuri BK iyi nkunga yatumye haboneka abakiriya bashya bafunguye konti barenga ibihumbi 20 biyongereye ku bari basanzwe basaga ibihumbi 380 abenshi bakaba ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 20 na 25.

Ati “Kuri twe ibi ni byiza. Turashaka gukomeza gutanga iyi nkunga kandi tuzakomeza kuvugana na FERWABA turebe icyerekezo cyabo cy’uyu mwaka. Turatekereza ariko nanone ku bindi bikorwa byatuma uyu mukino ukundwa cyane, Abanyarwanda bakajya batsinda amarushanwa nk’uko twabibonye umwaka ushize.”

Amasezerano y’uyu mwaka arimo impinduka nziza ku mpande zombi. Urugero n’ishyirwaho ryab’ Ambasaderi bakina umukino wa basketball 10 ba BK harimo ab’igitsina gore 5 n’abigitsina gabo 5 batoranyijwe mu bakinnyi bitwaye neza mu mwaka wa 2019.

Thierry Nshuti, umukozi wa BK ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Banki ya Kigali agira ati “Ni ubwa mbere BK ibonye abambasaderi aho buri wese yahawe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda y’ibanze kandi bakaba bazakomeza kubona amafaranga mu gihe cyose bazajya bagaragara mu bikorwa bimenyekanisha no kuzamura ikigo.”

Aya masezerano kandi azajyana no kongera umubare w’amakipe y’abagabo no kugera kuri zone zose eshanu z’abakinnyi bato mu gihugu kuko mbere bageraga kuri zone eshatu zonyine.

Desire Mugwiza, umuyobozi wa FERWABA akaba yijeje ko aya mahirwe babonye uyu mwaka azatuma umukino wa Basketball utera imbere.

Ati “Nta gushidikanya ko tuzagera ku nzozi zacu uyu mwaka kubera iyi nkunga. Twagize umwaka mwiza n’amarushanwa menshi na sitade nshya yubatswe kandi yazamuye umubare w’abakunzi ba Basketball kubera inkunga ya BK.”

Mugwiza avuga ko mu mikino ndetse n’amarushanwa ya Basketball azaba muri uyu mwaka bazakangurira abafana n’abazitabira iyi mikino gukorana na BK bafungura konti muri iyo banki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka