Muri iyi nama yamaze amasaha atanu, abanyamuryango ba Rayon Sports baganirijwe ku buzima bw’ikipe, bemeza kuvugurura amategeko arimo kongera igihe cya manada ya Perezida wa Rayon Sports, kwemeza ugomba kuba umunyamuryango n’ibindi.

Iyi nama yatangiye ku i Saa Tanu yatangijwe n’ijambo ry’ikaze rya Perezida wa Rayon Sports asobanura uko ikipe ihagaze, anasaba abanyamuryango bitabiriye inama kuhafatira imyanzuro ikomeye izafasha Rayon Sports mu gihe kirekire.
Mu byo Umuyobozi wa Rayon Sports yagarutseho, hariho amasezerano na bamwe mu bafatanyabikorwa b’iyi kipe, aho by’umwihariko nk’uruganda rwa Skol ndetse na RITCO bari bahagarariwe muri iyi nama.
Kuri SKol, ibiganiro ngo biri kugenda neza kandi biratanga icyizere
Munyakazi Sadate yagize ati: “Amasezerano na Skol azarangira muri 2022, ariko ubu hatangiye ibiganiro byo kuyavugurura ariko hanibandwa ku kongera inkunga (amafaranga), twandikiye Skol tuyimenyesha ibyo twifuza, nabo baradusubije batubaza icyo tuzongera mu rwego rwo kwamaza Skol, gusa kugeza ubu ibiganiro biri kugenda neza nta kibazo”
Abanyamuryango basabye ko hashyirwaho Komisiyo y’amategeko
Hasabwe kandi gushyirwaho Komisiyo y’amategeko yajya ikorana na Me Zitoni, aha nawe yarabyemeye kandi avuga ko yari yaratangiye no kubikora, aho kugeza ubu hari bamwe mu banyamategeko ba Rayon Sports bamaze kumvikana ko bagiye kujya bakorana.
Habaye no kuvugurura amategeko
Muri iyi nama nk’uko byari ku murongo w’ibyigwa havuzwe ku ngingo zigomba kuvugururwa harimo izajyanye n’imikorere ya Fan Clubs ndetse n’abemerewe kwitwa abanyamuryango ba Rayon Sports.
Kuyobora Rayon Sports, ugomba gutanga ingwate ya Miliyoni 25
Muri aya mategeko yavuguruwe harimo ibisabwa kugira ngo umuntu abe umunyamuryango wemewe, aha kandi abanyamuryango bemeje ko kugira ngo manda ya Perezida wa Rayon Sports iva ku myaka ibiri ikajya ku myaka ine kandi ishobora kongerwa.
Kugira ngo umuntu yemererwe kwiyamamariza kuyobora Rayon Sports, agomba gutanga ingwate ya Miliyoni 25 Frws, yaramuka adatsinze amatora akayasubizwa, hanemezwa kandi ko hazajya hatorwa Perezida gusa, ubundi agashyiraho abo bazakorana.
Izi ni zimwe mu ngingo zigomba kuvugururwa no kongerwa mu mategeko
• Abanyamuryango ba Rayon Sports bagomba kuba abagize Fan Club, udafite Fan Club ntazitwa umunyamuryango
• Kuba umunyamuryango bizajya bisabwa umuyobozi wa Fan Club
• Fan Club izajya ishaka kuvuka izajya ibisaba Umuyobozi wa Rayon Sports
• Mandat ya Komite ya Fan Club igomba kungana n’iya Komite ya Rayon Sports
• Nta Fan Club yemerewe kugira ubuzima gatozi (usibye Gikundiro 4ever yamaze kububona)
• Perezida wa Rayon Sports ubu ni we wemerewe guhagarika Fan Club
• Hagomba gushyirwaho Komisiyo y’amatora muri Rayon
• Mu matora hagomba kujya hatorwa Perezida nawe agahitamo abo bazakorana
• Perezida agomba kwiyamamariza gutorwa ari uko ahawe recommendation na Fan Club
• Perezida wa Rayon agomba kuba yarize nibura amashuli atandatu yisumbuye
• Perezida wa Rayon Sports kugira ngo yiyamaze agomba gutanga ingwate ya Miliyoni 25 Frws, yatsindwa akayasubizwa.

Paul Muvunyi yemeye kwishyura umwenda usigaye kuri Bus ya Rayon Sports

Ubwo havugwaga ku myenda ikipe ya Rayon Sports ifite hanze, hagarutswe ku mwenda ukabakaba Miliyoni 50 Frws kuri bus ya Rayon Sports, aha Umujyanama mu by’amategeko wa Rayon Sports Me Zitoni yatangaje ko Paul Muvunyi wahoze ayobora Rayon Sports yemeye kwishyura umwenda wari usigaye kuri Bus.

Hatangijwe sosiyete ya Rayon Sports igamije gukora ibikorwa by’ubucuruzi
Mu gutangiza Sosiyete ya Rayon Sports, aha hemejwe ko itangizwa n’imigabane ibihumbi 100, umugabane umwe ukaba ibihumbi icumi, Rayon ihabwamo imigabane ingana na 30%, abandi bifuza kugura imigabane nabo bakazagura muri 70% isigaye.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Gushyigikira Rayon sport ni ukwiteganyiriza ,Fun club dushyirehamwe tutikoresheje, imyanzuro ni myiza kdi tuzatsinda n’abaduca intege bibayobere.
Iyomyanzuro nimyiza ark batubwire igihe mpanda izamara Kandi na skol yongere amafaranga.
Gikundiro oyeeeeeeeeee..........., iyi myanzuro izashyirwe mu bikorwa ni sawa.
skol igomba kongera frw kuko inzoga zayo zisigaye ziyoboye izindi
Ndabashimiye kwibwimyanzuro my
iza mwafashekbsa.
1: hazongerwe imyaka ya mpanda igihe igomba kumara
2;hazashyirweho uburyo buhendukiye barubanda rugufi bajya banyuzaho ingunga yabo for example :nkogukoran na sosiete zitumana ho nkimibare wahamagara amafaranga ikijyana kuri account ya rayon sport atanyuze ahandi
Rwose ako kantu