Abahanzi banyuze Iwawa ubu baherereye mu biki?

Byagiye bivugwa kenshi ko abahanzi bakoresha ibiyobyabwenge, bamwe muri bo bakajyanwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa. Urutonde rukurikira ni bamwe mu bajyiye Iwawa n’uko bameze nyuma yo kuva yo.

Uwimana Francis a.k.a Fireman

Umuhanzi Fireman aherutse kuva mu Kigo ngororamuco cya Iwawa
Umuhanzi Fireman aherutse kuva mu Kigo ngororamuco cya Iwawa

Fireman yamaze umwaka wa 2019 ari Iwawa aho yajyanywe kubera gubatwa n’ibiyobyabwenge.

Yari mu bandi babarirwa mu 1,678 bari basoje icyiciro cya 18 muri iki Kigo Ngororamuco. Ku itariki 31 Ukuboza 2019 yagejejejwe imbere y’urukiko rwa gisirikare, aho akekwaho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa ku buryo bubabaje umwe mu bagororerwaga Iwawa.

Akimara gufungurwa, yumvikanye mu bitangazamakuru avuga ko agiye guhita asubira mu muziki, akanavuga ko atazongera gukoresha ikiyobyabwenge mu buzima bwe.

Ubuzima bwa Fireman nyuma yo kuva Iwawa, yabukomereje muri Gereza ya Mageragere nyuma yo gusabirwa gukurikiranwa n’urukiko afunze by’agateganyo.

Ngenzi Serge wamenyekanye nka ‘Neg G The General’

Neg G The General
Neg G The General

Yakunzwe cyane mu njyana za rap mu ndirimbo nka Karara, Parler, n’izindi nyinshi yakoze akiri mu itsinda rya TFP.

Yatangiye kuvugwaho gufungwa azira ibiyobyabwenge guhera muri 2017, aho umwaka warangiye afunzwe afatanywe ibinini bifatwa nk’ibiyobyabwenge byari mu gikapu.

Umwaka wa 2019 yawutangiriye mu kigo ngororamuco, amara umwaka agororwa.

Hakiziman Innocent wamenyekanye nka ‘Master Fire’

Master Fire
Master Fire

Yatangiye umuziki yiga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami ry’amashanyarazi muri 2006, aho yakoze indirimbo zakunzwe nka “Mtoto wa kijijini” n’izindi.

Gusa ntibyamworoheye kuko muri 2014 yari akiri mu mwaka wa gatatu, kuko yahagaritwe imyaka ibiri agasibira ibiri akarwara umwe.

Nyuma yo kunanirwa kwiga, yajyanywe kugororerwa Iwawa azira gukoresha ibiyobyabwenge. Umunsi wa mbere ava Iwawa, yavuze ko adateze kureka gukoresha urumogi we yitaga “umuti” ariko avuga ko azajya anywa gake ugereranije n’ako yanywaga atarajyanwa kugororwa.

Kugeze ubu ishuri ntiyarirangije kuko yagerageje kwiga UPBU na byo biranga. Amakuru atugeraho avuga ko yasubiye mu biyobyabwenge ndetse akaba yibereye mu buzima bw’icyaro ku ivuko ahitwa mu Butantsinda mu karere ka Nyanza.

Gisa Cyinganzo

Gisa Cyinganzo
Gisa Cyinganzo

Uyu musore yafunzwe inshuro nyinshi azira kunywa no gutanga ibiyobyabwenge.

Ubwa mbere muri 2014 yajyangwe Iwawa avayo muri 2015, arahirira itangazamakuru ko atazongera kunywa ibiyobyabwenge.

Nyamara bidateye kabiri, yongeye kugaragara anywa ibiyobyabwenge, ndetse muri 2018 yongera gufungirwa i Mageragere.

Nyuma yo gufungurwa, Gisa Cyinganzo ubu arimo aragerageza gukora umuziki no kugerageza kongera kubaka isura ye.

Dushime Antoine a.k.a Young Tone

Young Tone
Young Tone

Ubuzima bwa Young Tone ni burebure kuko we yivugira ko yabanye n’umuryango we muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu 1990.

Bakigera muri iki gihugu ariko we yahisemo kwanga kubana na wo yigira kwibana mu kazu gato aho yicumbikiraga.

Muri Amerika yahavuye muri 2004 ahambirijwe n’inzego zishinzwe umutekano azize gufatanwa ibiyobyabwenge, aza hano mu Rwanda.

Iki gihe yatangiye kuririmba injyana ya RAP mu rurimi rw’icyongereza, anakorana indirimbo na Gaby yitwa “Amahoro” yakunzwe n’abatari bake.

Uyu yamaze umwaka wa 2017 ari Iwawa, ariko nyuma yo kuhava nta gikorwa kizwi cya muzika yagiyemo cyangwa ikindi kimuhuza na rubanda.

Saidi Blazza

Saidi Blazza
Saidi Blazza

Saidi Blazza ni umuhanzi w’Umurundi, ariko wabaye cyane mu Rwanda. Azwi cyane mu ndirimbo “Yameze amenyo”.

Uyu na we muri 2017, yari umwe mu bagororerwaga Iwawa, ahava avuga ko agiye kujya mu muryango we akanasubira mu muziki, ariko kugeza ubu nta gikorwa cya muzika arongera kugaragaramo.

Hakizimana Murerwa Amani wamenyekanye nka ‘P Fla’

P Fla
P Fla

Nubwo P Fla atagororewe Iwawa, ariko ni umuhanzi wagiye afungwa azira gukoresha ibiyobyabwenge.

Ni umwe mu bahanzi bari bagize itsinda rya Tuff Gang ariko akaza kurivamo.

Ni umuhanzi ugifatwa nk’umuraperi ufite izina mu bahanzi Nyarwanda. Tariki 13 Ukuboza 2016, P Fla yafungiwe muri Gereza ya Mageragere amaramo umwaka azira gukoresha ibiyobyabwenge.

Yavuye muri gereza avugako atazongera gukoresha ikiyobyabwenge, ndetse akora na bimwe mu bitaramo mu mashuri akangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, kuko nta cyiza cyabyo.

N’ubwo yakoze ibi mu minsi ya mbere agifungurwa, ubu P Fla ntabwo bizwi ibyo aherereyemo gusa mu bihe bitandukanye, ku mbuga nkoranyamgaga hagiye hacicikana amashusho agaragaza P Fla yasinze bikabije, ananywa amatabi y’ubwoko butandukanye, ku buryo hari abakeka ko yaba yarasubiye mu gukoresha ibiyobyabwenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka