RAB iraburira abahinzi bakoresha imbuto y’ibirayi yatubuwe mu buryo butemewe

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) Sitasiyo ya Rwerere mu Karere ka Burera, buraburira abahinzi bagikoresha imbuto y’ibirayi ituburwa n’ababikora mu buryo butemewe, kuko bigira ingaruka ku musaruro n’ubutaka bahingaho.

Iki kigo kivuga ko hari amoko arenga umunani y’imbuto nziza y’ibirayi, nyamara mu Kagari ka Nyagahinga, Umurenge wa Cyanika, hari abahinzi n’abemeza ko batubura imbuto y’ibirayi bavuga ko bafite ikibazo cy’umusaruro ugenda ugabanuka, bitewe no kuba nta mbuto nshya bafite, bagakoresha izifite uburwayi n’izimaze imyaka myinshi zisimburanywa mu mirima.

Gahinyuza Casimir, umwe mu bahinzi bo muri aka gace, yagize ati “Izo tumaze imyaka duhinga zirashaje zirananiwe, udukoko tumaze kuziganza. Duhinga izirimo iyitwa Kinigi, Kuruseke, hari ibindi byitwa Rwangume, ariko ubutaka bwo muri aka gace ntibukibyihanganira; ubu nta cyizere turabonera indi mbuto n’imwe ishobora kuduha umusaruro mwiza”.

Rwakayanga Leandre, umuyobozi wa RAB Sitasiyo ya Rwerere, avuga ko urwego rw’ubuhinzi bw’ibirayi rubangamiwe n’abakora ubutubuzi bw’imbuto itujuje ibipimo by’imbuto nziza; usanga banayigurisha ku giciro gito ugereranyije n’iyakorewe ubushakashatsi, bakaba ari na bo usanga bahuma amaso abahinzi bakabaha imbuto zitunganyijwe mu buryo bwa magendu.

Yagize ati “Ibyo bihombya abakora umwuga w’ubutubuzi bujuje ibisabwa, kuko hari amafaranga baba bashoye kugira ngo bashyire mu bikorwa ibirebana n’ubushakashatsi tuba twakoze.

Imbuto nziza, nshya, zirahari, ndetse hari amoko ararenga umunani ubu akoreshwa yarabanje gukorerwa ubushakashatsi bwimbitse mbere yo gushyirwa ahagaragara, abatangiye kuyahinga babona umusaruro mwinshi kandi mwiza”.

Aboneraho kuburira abahinzi n’abatubuzi batemewe kubicikaho, bakitabira gukorana n’abajyanama mu by’ubuhinzi, ba agoronome n’ikigo RAB, kugira ngo bahabwe imbuto nziza.

Abahinzi bakoresheje imbuto nziza babona umusaruro ku bwinshi kandi mwiza
Abahinzi bakoresheje imbuto nziza babona umusaruro ku bwinshi kandi mwiza

Ati “Gukora muri ubwo budafututse byangiza ubutaka, iyo mbuto irwaye igatera ingaruka. Nibegere RAB ibahe ubujyanama bushoboka bizabafashe kujyana n’abandi muri gahunda yo kunoza ubuhinzi bw’umwuga kandi butanga umusaruro”.

Mu ruzinduko aheruka kugirira mu Karere ka Burera, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase, yongeye kwibutsa abahinzi n’abatubuzi gukorana bya hafi na RAB, kuko ibereyeho kubaha ubujyanama mu by’ubuhinzi no kubafasha kubunoza, bakabukora mu buryo buteye imbere.

Yagize ati “Gukoresha imbuto mbi byonona ubutaka, umusaruro ugakendera, aho wakuraga toni zirenga icumi kuri hegitari hakava eshatu, enye gutyo. Ni hahandi abantu bazisanga mu bukene cyangwa bashonje. Mukwiye kuba mufatanya n’inzego zishinzwe ubuhinzi, baba ba agoronome n’abafashamyumvire n’ikigo RAB, mukarushaho gukoresha imbuto nziza kandi zitanga umusaruro”.

Ikigo RAB kivuga ko hari amoko arenga umunani y'imbuto nshya ahari kandi atanga umusaruro mwiza
Ikigo RAB kivuga ko hari amoko arenga umunani y’imbuto nshya ahari kandi atanga umusaruro mwiza

Mu mbuto nshya ubuyobozi bw’ikigo RAB muri ako gace buvuga ko bufite zirimo iyitwa Kinigi, Gikungu, Twihaze, Nkunganire, Kigega, Ndeze, Mabondo na Kirundo, kandi ngo iki kigo kigenda gishyira uturima ntangarugero mu bice bitandukanye mu kwereka abahinzi izi mbuto nshya zamaze gushyirwa ahagaragara.

Ikigo RAB mu karere ka Burera kivuga ko abatubuzi n’abahinzi bakorana na cyo bya hafi mu gihembwe cy’ihinga gishize basaruye toni zikabakaba 500, hatabariwemo umusaruro na wo mwinshi w’abandi bahinzi basarura wo kurya cyangwa kugemura ku masoko mato. Muri aka karere kandi abahinzi bato babashije kwibikira imbuto ingana na toni zirenga 2,200 muri gahunda ya ‘Positive selection’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabashimiye,natwe mu murenge wa nemba dukeneye indi mbuto shya iyo duhinga ntitanga umusaruro mwiza

Hakuzimana theoneste yanditse ku itariki ya: 20-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka