Miss Rwanda:Kigali yatanze abakobwa baruta abavuye mu ntara eshatu

Mu majonjora y’ibanze y’irushanwa rya Miss Rwanda, Umujyi wa Kigali uciye agahigo ko gutanga abakobwa 20, baruta igiteranyo cy’abakobwa bavuye mu Burengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo kuko aha havuye abakobwa 19.

Abakobwa 20 bahagarariye Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2020
Abakobwa 20 bahagarariye Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2020

Byari akazi gakomeye ku kanama nkemurampaka, kuko kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mutarama, ari na wo munsi wa nyuma w’ijonjora ry’ibanze, ahaberaga iri rushanwa hari hakubise huzuye abakobwa baje kugerageza amahirwe yasaga n’aho ari aya nyuma, kuko uwacikanwe azategereza umwaka utaha.

Umujyi wa Kigali wari wiyandikishijemo abakobwa 134, ariko aba bose si ko bakandagiye ahaberaga irushanwa. Hari abahinyuzaga basanga umurongo uhari bagahita bigendera, ariko ntibyabujije ko abakobwa 45 basuzumwa ibiro n’indeshyo, naho abakobwa 31 bemererwa kujya imbere y’akanama nkemurampaka.

Ahagana saa cyenda n’iminota 36, abakobwa bose bari bujuje ibisabwa bahamagajwe kwambara umwenda w’ibirori umaze kumenyerwa kuri buri mukobwa ugiye kurushanwa, bategereza ko babahamagara ngo banyure imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe na Mutesi Jolly, Dr. Higiro Jean Pierre na Evelyne Umurerwa.

Buri mukobwa wese yahabwaga iminota iri hagati y’itanu n’irindwi nubwo hari abashoboraga kuyirenza abandi ntibayigezeho.

Guha umukobwa agahe gato ntibyabujije ko ijonjora ryafashe amasaha arenga atandatu, kuko ahagana saa yine z’ijoro ari bwo abakobwa bahagarariye Umujyi wa Kigali bamenyekanye, bamwe batangiye kurambirwa ababaherekeje bamwe banatashye.

Abakobwa 20 bazahagararira umujyi wa Kigali ni Tuza Prime Rose, Mpinganzima Josephine, Murerwa Blandine, Irakiza Alliance, Teta Mauren, Uwimpaye Marlene, Kamikazi Rurangirwa Nadine, Utamuliza Ella, Gaju Evelyne, Umumararungu Ange Aline, Mutesi Denyse, Ishimwe Divine, Ishimwe Melissa, Kamikazi Celia, Kirezi Rutaremara Brune, Mutegwantebe Chanice, Marebe Benitha, Umulisa Rosemary, Ingabire Gaudence na Nishimwe Naomie.

Abakobwa 20 batanzwe n’Umuji wa Kigali, bariyongera ku bandi 34 baturutse mu ntara, bose hamwe bakaba ari 54 bazahurizwa hamwe mu yandi majonjora azaba ku itariki ya 1/2/2020, hatoranywamo abakobwa 20 bazajya mu mwiherero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nigute nagira uwo shyigikira muri iri rushanwa RYA nyampinga, muha ijwi ryanjye?

Habarugira Alias yanditse ku itariki ya: 19-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka