Abakingiwe Ebola barahumuriza abatinya urukingo rwayo

Abikingije indwara ya Ebola bavuga ko urukingo bahawe nta ngaruka mbi rwabagizeho, bityo bagahumuriza abatinyaga kwikingiza kuko hari bivuga ko ukingiwe akurizamo ibindi bibazo.

Ni ngombwa gukomeza gukaraba intoki mu kwirinda Ebola
Ni ngombwa gukomeza gukaraba intoki mu kwirinda Ebola

Ibyo ni ibitangazwa n’abaturage bo mu karere ka Rubavu, baganiriye na Kigali Today, ibasanze ahashyizwe uburyo bwo kwikingiza iyo ndwara, hafi y’umupaka muto uhuza u Rwanda na Repuburika ya Demokarasi ya Kongo, ahazwi nko kuri ‘Petite Barrière’.

Kuva i Goma muri Repuburika ya Demokarasi ya Kongo hagaragara umuntu urwaye Ebola umwaka ushize, u Rwanda rwashyizeho gahunda zitandukanye zo kurinda Abanyarwanda icyo cyorezo, zirimo gupima buri muntu winjiye mu gihugu, kwita ku isuku, ubu hakaba harimo gutangwa urukingo ku babyifuza bo mu Turere twa Rubavu na Rusizi.

Iranzi Aimé Jackson, umaze ukwezi kurenga akingiwe, avuga ko urukingo nta kibazo na kimwe rwamuteye.

Camera ziri ku mupaka zifasha gupima abinjira mu Rwanda
Camera ziri ku mupaka zifasha gupima abinjira mu Rwanda

Agira ati “Mbere y’uko nikingiza hari ibihuha bivuga ko ukingiwe amara iminsi nta cyo abasha gukora, afite umuriro, mbese atameze neza. Jyewe rero si ko nabibonye kuko bankingiye nk’uyu munsi bukeye nigira mu kazi kanjye nk’uko bisanzwe, nta kintu nigeze mpindukaho”.

Ati “Nahisemo kwikingiza kubera ko akazi nkora kansaba kwambuka kenshi njya muri Kongo, bityo sinzagire ikibazo cyo kwandura Ebola. Ndashishikariza n’abandi kwikingiza kuko urukingo nta cyo rutwara umuntu, ahubwo ari ingabo ibarinda kwandura bakikomereza imirimo yabo batuje”.

Nteziyaremye Jean, na we wari umaze kwikinziza avuga ko ababitinya atumva aho bakura ubwoba kuko ngo abaganga baba bari hafi yabo.

Ati “Kuva maze kwikingiza ni nk’aho mfite ubwishingizi bw’uko ntazandura Ebola. Abavuga ko batinya urukingo nababwira ngo babyikuremo kuko nta cyo rutwaye. Ikindi ni uko umuntu anagize ikibazo runaka ahita ajya kwa muganga bakamufasha, nta mpungenge biteye rero”.

Urukingo rwa Ebola rutangwa mu byiciro bibiri bitandukanyijwe n’amezi abiri. Uruhabwa abanza gutanga imyirondoro ye ikandikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, hagafatwa ifoto ye ndetse n’imiterere y’imboni ye, ibyo bimenyetso bigafasha abaganga kumumenya aje gukingirwa ku nshuro ya kabiri ari na bwo bwa nyuma.

Uhagarariye ibikorwa byo gukingira kuri site ya Petite Barriere, Ikirezi Immaculée, avuga ko urukingo batanga hari abo rushobora kugiraho ingaruka zoroheje ariko zihita zikemuka.

Urujya n'uruza rurakomeje hagati y'ibihugu byombi
Urujya n’uruza rurakomeje hagati y’ibihugu byombi

Ati “Ukingiwe bwa mbere wese tumuha agakarita kariho igihe azagarukira ndetse na nimero ya telefone yahamagaraho agize ikibazo. Hari bake baduhamagara bagize umuriro, kubabara umutwe, agasereri cyangwa gusuhererwa, ariko tuba twabibabwiye ngo nibibabaho bamenye ko byatewe n’urukingo ariko bishira”.

Ati “Hari imiti tuba dufite ivura ububabare bw’umutwe, hari abataha tumaze kuyibaha kuko nyuma yo gukingirwa tubakurikirana mu minota 15. Uwo bibayeho rero agana ivuriro rimwegereye bakamufasha, tugakangurira n’abandi kwikingiza kuko nta kibazo bitera gikomeye”.

Gukingirwa ntibibuza gukomeza kwirinda Ebola

Impuguke mu by’iyo ndwara zivuga ko urukingo rurinda uwaruhawe ku kigero cya 90%, ngo ni ngombwa rero ko uwakingiwe akomeza kwita ku ngamba zisanzwe zo kwirinda iyo ndwara, nk’uko byemezwa na Gasherebuka Bosco, ukorera ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO).

Gasherebuka avuga ko gukingirwa Ebola bidakuraho gukomeza kuyirinda
Gasherebuka avuga ko gukingirwa Ebola bidakuraho gukomeza kuyirinda

Ati “Gukingirwa Ebola ntibikuraho gukomeza kuyirinda kuko ishobora gufata uwayikingiwe, gusa icyiza ni uko ayanduye kumuvura byoroha agahita akira. Abantu rero basabwa gukomeza kwirinda iyo ndwara batitaye ko bakingiwe, bakaraba intoki buri gihe, bamenya ibimenyetso byayo kandi bakirinda kujya ahari abayanduye ndetse no kubakoraho”.

U Rwanda rwahawe inkingo za Ebola ibihumbi 200, kugeza ubu muri Rubavu na Rusizi hakaba hamaze gukingirwa abantu basaga ibihumbi umunani kandi igikorwa kirakomeje.

Kugeza tariki 13 Mutarama 2020, muri Repuburika ya Demokarasi ya Kongo abemejwe ko barwaye Ebola ni 3406, muri bo 2236 ikaba yarabahitanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka