Sena y’u Rwanda yakoze ubushakashatsi ku bahakana n’abapfobya Jenoside bari mu mahanga

Sena y’u Rwanda yateguye igikorwa cyo kumenyekanisha mu mashuri makuru na kaminuza ubushakashatsi ku miterere y’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi bibera mu mahanga n’ingamba zo kubirwanya.

Abasenateri barimo kumenyekanisha mu mashuri makuru na kaminuza ibikubiye muri ubwo bushakashatsi
Abasenateri barimo kumenyekanisha mu mashuri makuru na kaminuza ibikubiye muri ubwo bushakashatsi

Guhera kuri uyu wa 20-23 Mutarama 2020, Abasenateri batangiye gutanga ibiganiro mu mashuri makuru na kaminuza mu gihugu hose mu rwego rwo kumenyekanisha ubushakashatsi bwakozwe na Sena ku miterere y’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi bibera mu mahanga n’ingamba zo kubirwanya.

Muri iki gikorwa, Sena igamije kumenyekanisha ibikubiye muri ubu bushakashatsi kugira ngo abayobozi, abarimu, abashakashatsi, abanyeshuri n’abakozi b’amashuri makuru na kaminuza bamenye ibyabuvuyemo, ndetse no kubashishikariza kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo n’ihakana n’ipfobya byayo n’uburyo bukoreshwa mu kuyikwirakwiza.

Hon. Nkurunziza Innocent na Hon. Kanyarukiga Ephrem baganirije abanyeshuri bo muri Carnegie Mellon University Africa kuri ubwo bushakashatsi
Hon. Nkurunziza Innocent na Hon. Kanyarukiga Ephrem baganirije abanyeshuri bo muri Carnegie Mellon University Africa kuri ubwo bushakashatsi

Ubushakashatsi bwa Sena bwagaragaje ko mu miyoboro ikunda gukoreshwa mu ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi ari radiyo na televiziyo; itangazamakuru ryandika; ibitabo by’abanyamakuru; inkuru zishushanyije; imbuga nkoranyambaga; ibiganiro mbwirwaruhame n’imyigaragambyo.

Muri ubu bushakashatsi, Sena yasanze kandi umubare munini w’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakoresha imvugo isesereza Abatutsi muri rusange no kubambura agaciro, igamije guteza urujijo mu mitwe y’abantu, cyane cyane abatazi u Rwanda n’amateka yarwo.

Ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi muri iyi minsi riza ryihishe inyuma y’uburyo bwo kwanga kwemera impinduka nziza zigenda zibera mu gihugu nyuma ya Jenoside, no gushimangira ko politiki yateguye Jenoside ari yo ibereye Abanyarwanda. Harimo gutsimbarara ku mateka ya kera, banga igitekerezo cyangwa politiki iyo ari yo yose yaba ivanaho cyangwa ivugurura politiki y’amacakubiri babayemo kuva kera.

Ubu bushakashatsi bwakozwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inshingano ya Sena y’umwihariko yo kugenzura iyubahirizwa ry’amahame remezo ateganywa n’ingingo ya 10 y’Itegeko Inshinga ry’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015. Ubu bushakashatsi burebana n’ihame remezo ryo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside no kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose.

Amafoto: Sena y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka