Iby’ingenzi bitegerejwe mu mpera z’iki cyumweru mu mikino mu Rwanda

Umupira w’amaguru
Guhera kuri uyu wa Gatanu shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru iraba igeze ku munsi wa 18, aho hategerejwe bamwe mu bakinnyi bavuye mu makipe yo hanze bazaba batangira gukina.


Ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo izaba yerekeje I Rubavi aho izakirwa na Etincelles, naho Rayon Sports ya kabiri izakire ESPOIR FC iheruka gutsindira Kiyovu Sports i Kigali.
Imikino iteganyijwe
Ku wa Gatanu tariki 17/01/2020
Bugesera FC vs AS Kigali
Ku wa Gatandatu tariki 18/01/2020
Etincelles Fc vs APR Fc
Rayon Sports vs ESPOIR FC
Heroes FC vs Marines
Ku Cyumweru tariki 19/01/2020
Gasogi United vs AS Muhanga
Gicumbi FC vs Police Fc
Musanze Fc vs Mukura vs
Sunrise Fc vs Kiyovu Sports
Inteko rusange ya Rayon Sports
Kuri uyu wa Gatandatu hateganyijwe inama y’inteko rusange ya Rayon Sports, inama biteganyijwe ko izabera kuri Muhazi, ikazasuzuma ingingo zirimo raporo y’ibikorwa, kuzuza inzego z’umuryango wa Rayon Sports, kuvugurura amategeko shingiro n’amategeko ngengamikorere ya Rayon Sports ndetse no gushinga sosiyete ya Rayon Sports.
Volleyball

Mu mpera z’iki cyumweru shampiyona y’umukino w’intoki wa Volleyball iraba ikomeza, aho umukino utegerejwe ari umukino uzahuza REG VC na Gisagara VC, umukino uzaba ku wa Gatandatu Saa kumi n’ebyiri muri Petit Stade Amahoro.
Imikino iteganyijwe

Basketball

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo shampiyona ya Basketball mu Rwanda iza gutangira (BK Basketball National League), aho izatangira APR BBC ikina na Espoir BBC, naho Patriots ifite iki gikombe ikazahura na RP-IPRC Kigali.
Imikino iteganyijwe

Huye Half Marathon
Kuri uyu wa Gatandatu,mu karere ka Huye hateganyijwe isiganwa ku maguru ry’igice cya Marathon, aho abasiganwa bazasiganwa intera ingana na Kilomtero 21, bakazahagurukira imbere y’inzu y’imberabyombi- ku Biro by’Akarere- Hoteli Galileo- Petit Seminaire Karubanda- ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma- Ku Ivuriro rya Polisi- ku Ibarabara rya gatatu- ku muhanda wa Kaburimbo- Ecole Primaire y’i Ngoma- Ku kibuga cy’indege- Iposita ya Butare- ku Biro bya RRA- ku isoko- ku Bitaro bya Kaminuza ya Butare ‘CHUB’, Hoteli Barthos- Hoteli Credo- mu Cyarabu- Casa Hotel – bazagaruke aho yahagurukiye ku nzu mberabyombi, iyi nzira ikazakorwa inshuro ebyiri, maze basoreze kuri Sitade Huye.
Ohereza igitekerezo
|