Rubavu: Ikibazo cy’ibyangombwa by’ubutaka kimaze imyaka umunani kigiye gukemuka

Abaturage bo mu mudugudu wa Nyabagobe mu Mujyi wa Gisenyi bamaze imyaka umunani bafite ibyangombwa biruta ubutaka batunze bagasabwa umusoro uri hejuru.

Abadepite bagejejweho ikibazo cy'ibyangombwa by'ubutaka
Abadepite bagejejweho ikibazo cy’ibyangombwa by’ubutaka

Ni ikibazo aba baturage bagejeje ku Badepite ubwo babasuraga mu mwaka wa 2019, babizera ko bazabakorera ubuvugizi ariko ntibyashyirwa mu bikorwa.

Tariki ya 15 Mutarama 2020 cyongeye kugezwa ku Badepite ubwo barimo basura Umurenge wa Gisenyi, batungurwa no gusanga kitarakemutse kandi cyari cyarashyikirijwe Akarere ngo kagikemure.

Ni ikibazo gihuriweho n’abaturage bagera kuri 800 batuye mu Mudugudu wa Nyabagobe mu Kagari ka Nengo, Umurenge wa Gisenyi, bavuga ko kuva muri 2011 bahawe ibyangombwa bidahuye n’ubutaka batunze, aho bavuga ko bahawe ibyangombwa biriho ubutaka bunini bagasabwa gutanga umusoro urenze ubusobozi bwabo.

Abaturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko hari n’abadafite kimwe cya gatatu cy’ubutaka bandikiwe, bigatuma umusoro wiyongera.

Nubwo batakambiye abadepite bavuga ko batabonye igisubizo, bafite impungenge z’imisoro basabwa kuko inama njyanama y’Akarere aho gukosora ikibazo, ahubwo yabasoneye imisoro.

Umwe ati “Nkubu dufite impungenge z’uko nibikosorwa bazadusoresha amafaranga tutazabona kuko nubwo tutishyura turacyabarirwa”.

Depite Uwamariya Rutijanwa Pelagie, wagejejweho iki kibazo tariki ya 15 Mutarama 2020, avuga ko bari basabye akarere kugikemura, kuba bitarakozwe kandi ntihagaragazwe impamvu, akarere kagatanga icyizere ko gikemurwa mu gihe cy’ukwezi.

Mu Murenge wa Gisenyi abadepite bagaragarijwe uburyo uyu murenge ufite abaturage bafite ubwiyongere buri hejuru, aho hari abagore 430 batwite.

Depite Uwamariya avuga ko hakwiye kwegera abaturage bakabigisha kuboneza urubyaro.

Ati “Ibaze nawe abagore 430 batwite, ukube n’indi mirenge igize akarere niba ari uko bimeze, utekereze bibaye mu gihugu cyose, uzirikana ko kwiyongera kw’abaturage bijyana n’ibikorwa by’amajyambere, hakanewe kwegera abaturage”.

Ku birebana n’inda ziterwa abangavu, Depite Uwamariya avuga bidasanzwe mu muco wa Kinyarwanda kuko umwana ukirerwa atagomba guterwa inda ngo na we arere, kuko n’iyo abyaye bimugora kurera uwo abyaye no gutunga urugo iyo ahise ashaka, ingaruka zikaba ko abana bagaragaraho imirire mibi, abana b’inzererezi n’amakimbirane mu miryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka