Imiterere y’amabara ishobora gufasha uwabazwe amaso gukira vuba

Inzobere zo mu gihugu cy’Ubwongereza ziratangaza ko imiterere y’amabara no gushaka kuyatandukanya ari bumwe mu buryo bwo korohereza uwabazwe amaso gukira vuba by’umwihariko ku mwana.

Aho abarwayi babazwe amaso baryama na ho hashyirwa ibishushanyo bituma babirangarira kurusha ibyumba bibereye aho
Aho abarwayi babazwe amaso baryama na ho hashyirwa ibishushanyo bituma babirangarira kurusha ibyumba bibereye aho

Gusiga amabara atandukanye mu buryo bw’ibishushanyo ku nkuta z’ibyumba ababazwe amaso barwariyemo kandi, ngo bituma uwabazwe amaso adakomeza kwibona nk’uri kwa muganga, ahubwo agashaka gufindura ibyihishe muri ya mabara ari na ko ijisho ryongera kugira imbaraga zo gutuma imboni kure, bityo umurwayi akarushaho koroherwa.

By’umwihariko ku bana, amabara atandukanye mu byumba barwayiyemo ngo atuma bishimira kuyareba bityo bakagenda batakaza uburibwe no kwitekerezaho kandi ntibakomeze kumva bahohotewe igihe bavurwaga.

Aba ni inzobere mu gushushanya ibijyanye n'ibyo abana bakunda kureba
Aba ni inzobere mu gushushanya ibijyanye n’ibyo abana bakunda kureba

Inzobere mu byo gushushanya amabara yifashishwa mu buvuzi bw’amaso, Achlin se Schaman, avuga ko mu Bwongereza byagaragaye ko abana baba mu byumba biteye amabara atandukanye mu bishushanyo, bagarura amarangamutima hakiri kare kurusha abarwariye mu byumba bisanzwe.

Avuga ko mu Bwongereza babikoresha, kandi bigatuma abana bakira amaso vuba, bakagarura akanyamuneza cyane ko abana bakunda kureba utunyamaswa n’ibiti ndetse n’indabo, ari na byo bashingiraho bashushanya.

Achlin avuga ko urunyurane rw'amabara agaragara mu bidukikije ashimisha umwana bigatuma atita ku bubabare bwo kuvurwa amaso
Achlin avuga ko urunyurane rw’amabara agaragara mu bidukikije ashimisha umwana bigatuma atita ku bubabare bwo kuvurwa amaso

Agira ati “Dushushanya ibyo abana bagirira amatsiko kureba nk’utunyoni, uturabo, mbese n’ibintu bikunze kugaragara hafi y’aho batuye ku buryo babirangarira, bakagarura morari. Urumva ko bibahuza ntibakomeze gutekereza ububabare.

Ibishushanyo bishyirwa mu byumba bategererezamo kuvurwa, n’aho baryama biba bigizwe n’ibiti mu mabara arushaho kwigaragaza, kandi mu buryo butandukanye butamurushya kwitegereza kurusha inkuta zibereye aho zisize ibara rimwe”.

Amabara yigaragaza cyane ngo agira uruhare mu gutuma ijisho ryongera kureba vuba
Amabara yigaragaza cyane ngo agira uruhare mu gutuma ijisho ryongera kureba vuba

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabgayi Dr. Tuyisabe Theophile, avuga ko abana bakunze kwibasirwa n’uburwayi bw’amaso bari munsi y’imyaka itanu, kandi buvurwa bugakira iyo ukurikiranwe ku gihe, agasaba abayeyi guhora bitwararika mu kugenzura amaso y’abana babo.

Gupimisha abana Cancer y’amaso

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabgayi bugaragaza ko kuva bwatangira kwakira abana barwaye amaso, abagera mu 150 bari barwaye Cancer y’amaso kandi benshi bakaba baravuwe bagakira nk’uko bigaragazwa n’isuzuma bagenda bakorerwa nyuma yo guhabwa imiti.

Ababyeyi bakwiye gusuzumisha abana hakiri kare kugira ngo bakurikiranwe ku burwayi bw'amaso
Ababyeyi bakwiye gusuzumisha abana hakiri kare kugira ngo bakurikiranwe ku burwayi bw’amaso

Indwara z’amaso zibasira abana bari munsi y’imyaka itanu kandi na zo ngo ziravurwa zigakira bityo bikarinda umwana ubuhumyi, ababyeyi bakaba basabwa gusuzumisha abana igihe babonye amaso yabo afite ikibazo.

Indwara z’amaso zigaragaza ku bana harimo ishaza abana bavukana, gukomereka kw’ijisho, kwishimagura ku maso na Cancer y’ijisho, izo zose ibitaro by’amaso bya Kabgayi bikaba bizivura.

Abana bavurwa Cancer y'amaso benshi bongeye gusuzumwa basanga barakize
Abana bavurwa Cancer y’amaso benshi bongeye gusuzumwa basanga barakize
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka