Perezida Kagame yageze muri Mozambique (Amafoto)

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Maputo muri Mozambique aho yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida w’icyo gihugu Filipe Jacinto Nyusi uherutse gutorerwa kuyobora Mozambique muri manda ye ya kabiri.

Perezida Kagame yakiriwe ku meza hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye uwo muhango barimo abo mu bihugu bya Angola, Botswana, Cap Vert, Mauritius, Namibia, Portugal, Afurika y’Epfo, Zambia, na Zimbabwe.

Perezida Kagame yerekeje muri Mozambique avuye i Abu Dhabi muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, aho yari yitabiriye Inama mpuzamahanga yiga iterambere(Abu Dhabi Sustainability Week).

Filipe Jacinto Nyusi w’imyaka 60 y’amavuko wo mu ishyaka riri ku butegetsi Frelimo, yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu kwezi kwa 10 mu mwaka ushize wa 2019, abona amajwi 73%, mu gihe Ossufo Momade bari bahanganye wo mu ishyaka Renamo ritavuga rumwe n’ubutegetsi we yabonye amajwi 22%.

Amafoto: Urugwiro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dushyigikiye peresidant wacu kuko kumenyekanisha urwanda mumahanga aribyagaciro nakomereze aho tumurinyuma!

Amos nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 16-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka