Miss Rwanda:Twitege iki mu Mujyi wa Kigali ahagiye gusorezwa ijonjora?

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2020, irushanwa rya Miss Rwanda 2020 rirakomereza mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo kuzenguruka Intara hashakishwa abakobwa bazahagararira buri ntara.

Abakobwa 15 batowe mu Ntara y'Iburasirazuba
Abakobwa 15 batowe mu Ntara y’Iburasirazuba

Umugi wa Kigali utahiwe, ni wo ukunda kuba isibaniro ry’abashaka kwegukana iri kamba kuko usanga ari ho hari umubare munini w’abiyandikisha, ariko hagatera ubwoba abatari bake.

Mu ntara enye hamaze guturuka abakobwa 34, barimo abakobwa batandatu bavuye mu Burengerazuba, batandatu bavuye mu Majyaruguru, barindwi bavuye mu Majyepfo, na 15 baheruka gutorerwa i Kayonza mu Ntara y’Uburengerazuba.

Kuki Uburasirazuba bwatowemo abakobwa benshi kurusha intara eshatu zabanje?

Mu mabwiriza mashya ya Miss Rwanda, harimo ibwiriza rivuga ko nta muntu uzatsindwa mu ntara imwe ngo yongere kwiyamamaza mu yindi ntara.

Bivuze ko uwafashe icyemezo cyo kujya kwiyamamariza mu ntara imwe, akanahatana, ubwo byarangiriye aho yahataniye.

Abakobwa batandatu batorewe mu Majyepfo
Abakobwa batandatu batorewe mu Majyepfo

Mu ntara zitandukanye, hari abakobwa bagiye batubwira ko batashatse kuhiyamamariza, kuko bashakaga kubanza kureba imiterere y’irushanwa, bakareba uko abakobwa bagenzi babo bitwara, n’imibarize y’akanama nkemurampaka, bamara kubimenya bagafata icyemezo cyo guhatana.

Byatumwe benshi bo mu Ntara y’Uburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo batari biyamamaje bajya guhatanira muri iyi ntara (Uburasirazuba), bituma umubare w’abafite ubushobozi uzamuka.

Ikindi cyatumye umubare utangira kuzamuka, ni uko hateganywa ijonjora ry’ibanza (Pre-Selection).

Batandatu batorewe mu Burengerazuba
Batandatu batorewe mu Burengerazuba

Ku itariki 1/2/2020, abakobwa bose bavuye mu ntara n’Umujyi wa Kigali, bazahurira mu irushanwa hajonjorwemo abakobwa 20 bazajyanwa mu mwiherero.

Mbere yuko ijonjora rya Miss Rwanda rijya mu Burasirazuba, hari hamaze kuboneka abakobwa 19 gusa. Iyo ijonjora riguma kugendera kuri uyu muvuduko, gutoranya abakobwa byari kuzarangira habonetse abakobwa 31 cyangwa 32.

Kugira ngo ijonjora ry’ibanze rigire umubare ufatika w’abakobwa batoranywamo 20, akanama nkemurampaka kongereye umubare w’abakobwa mu Burasirazuba, bihesha amahirwe abakobwa benshi bazajya mu ijonjora ry’ibanze.

Ijonjora rya Kigali hazaca uwambaye

Abatorewe mu Ntara y'Amajyaruguru
Abatorewe mu Ntara y’Amajyaruguru

Hari abakobwa barenga 130 bamaze kumenyekana ko biyandikishije kuza guhatana mu Mujyi wa Kigali, hakaba n’abandi bashobora kwiyongera kuko amasaha yo kwiyandikisha agihari.

Kigali yavuyemo Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan, ihora yahuruje imbaga mu kwiyandikisha, ku buryo umwaka ushize abarenga 100 bahuriye ahaberaga ijonjora ry’ibanze, ijonjora ryamaze amasaha arenga atanu.

Hakurikijwe umubare w’abakobwa biyandikishirije i Kigali, birashoboka ko abakobwa bazaba benshi kandi bafite ubushobozi, ku buryo akanama nkemurampaka gashobora gufata umubare munini uruta uwafashwe mu zindi ntara.

Ku munsi wa nyuma wo kurushanwa, hari abakobwa baba baracikanwe mu zindi ntara, bakaza mu Mujyi wa Kigali kugerageza amahirwe yabo, kongeraho umubare w’abaturage benshi basanzwe batuye i Kigali, ibi na byo bikaba bigomba kuzazamura umubare w’abakobwa bazatoranywa muri Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amanyanga yabaye ubushize twizere ko atarongera kubaho ukundi nikintu kiza ba miss batugezaho ibikorwa byabo

Alias yanditse ku itariki ya: 17-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka