Nyaruguru yabaye bandebereho mu ngo mbonezamikurire y’abana

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Ambasaderi Solina Nyirahabimana, ashima abatuye mu Karere ka Nyaruguru ko bumvise bwangu akamaro k’ingo mbonezamikurire y’abana, akanavuga ko abandi bazajya baza kubigiraho.

Minisitiri Solina Nyirahabomana yagendereye ingo mbonezamikurire z'i Nyaruguru ashima imikorere yazo
Minisitiri Solina Nyirahabomana yagendereye ingo mbonezamikurire z’i Nyaruguru ashima imikorere yazo

Yabibwiye abayobozi b’aka Karere kuwa kane tariki 16 Mutarama 2020, ubwo yasuraga zimwe mu ngo mbonezamikurire zo mu Murenge wa Ngoma n’uwa Munini.

Aho yasuye, abana bagaragaje ko bazi gusenga, kubara no kuririmba. Nko mu bana b’i Mbuye mu Murenge wa Ngoma, hari abamuririmbiye akaririmbo kagira kati “Mwalimu wacu yarakoze, yatwigishije neza yarakoze, arakabyara! Aragaheka”!

Hari n’abaririmbye akavuga ngo “Dufite umurezi uturera, aradukunda ntadukubita, tuzamugurira akamodoka, kazamujyana i Kigali, kujya kutuzanira amata”.

Ibi byose, abana babyigishwa n’ababyeyi babo bagenda basimburana mu kubitaho, haba mu kubategurira amafunguro aba yavuye mu byo begeranyije, kubatekera igikoma ndetse no kubaha amata, nk’uko bivugwa n’ababyeyi b’abana bitabira iyi gahunda.

Yarebye amafunguro abana bahabwa aranabagaburira
Yarebye amafunguro abana bahabwa aranabagaburira

Umwe muri bo agira ati “Ubigisha akaririmbo, ukabigisha gusenga, ukabigisha no kubara. Tugenda dusimburana babiri babiri, kandi buri muntu aba azi umunsi we”.

Kohereza abana mu ngo mbonezamikurire binabashisha ababyeyi kubona umwanya wo kwikorera imirimo batabarushya, n’abafite imirire mibi bakabasha kuyivamo.

Espérance Zaninka ati “Bitaraza (ingo mbonezamikurire), wajyaga guhinga ntubone umubyizi kuko wakoraga umwana akurushya arira, jya kungaburira, dutahe, .... Ubu urakora ukabona umubyizi, ukabona n’umwanya wo gukora isuku mu rugo”.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Amb. Solina Nyirahabimana, avuga ko akamaro k’ingo mbonezamikurire ari ugufasha abana gukura neza ku mubiri no mu bwenge, akanashimira Akarere ka Nyaruguru kuba zaritaweho.

Yaganiriye n'imwe mu miryango yakira abana bakigira bakanarira iwabo
Yaganiriye n’imwe mu miryango yakira abana bakigira bakanarira iwabo

Ati “Turashima Akarere ka Nyaruguru ko mwumvise neza iyi gahunda kandi vuba, kandi ikigaragara iragenda neza. Iyi ntambwe irabagira bandebereho, mwitegure ko n’abandi bazajya baza kubigiraho”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka